Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Rugende FC ibitego 9-0 mu mukino wa 1/16 cy’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, umukino Nahimana Shassir yatsinzemo ibitego bitatu (Hat-trick), Tidiane Kone na Lomami Frank buri umwe atsindamo bibiri.
Muri uyu mukino utagoye Rayon Sports, Tidiane Kone yafunguye amazamu ku munota wa 17’ yongera kurebamo ku munota wa 47’.Lomami Frank yarebye mu rucundura ku munota wa 23’ kuri penaliti aza kongera kwisubiza icyubahiro ku munota wa 45’.
Ku munota wa 39’, 89’ na 90’+2’ ni bwo Nahimana Shassir yasaruye ibitego bitatu (Hat-trick). Idrissa wari ukinnye umukino wa mbere yabonye igitego ku munota wa 90’+1’. Mutsinzi Ange Jimmy yatahanye igitego kimwe yatsinze ku munota wa 45’+1’.
Mu bakinnyi babanje mu kibuga wabonaga hakoreshejwe abakinnyi basanzwe babanza ku ntebe. Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports barimo; Mutuyimana Evariste (GK), Ndacyayisenga Jean D’amour, Sibomana Abouba Bakary, Mugisha Francois Master, Mutsinzi Ange Jimmy, Muhire Kevin, Nsengiyumva Moustapha, Nahimana shassir, Lomami Frank, Tidiane Kone Irambona Eric Gisa ©.
Dore uko imikino ibanza ya 1/16 yarangiye:
Kuwa Kabiri tariki 18 Mata 2017
*Esperance SK 1-4 Espoir FC
*Vision FC 0-3 APR FcC
*Pepinieres FC 0-1 Marines FC
*Musanze FC 3-0 Isonga FC
Kuwa Gatatu tariki 19 Mata 2017
*Vision JN 0-4 AS Muhanga
*Miroplast Fc 0-2 Gicumbi Fc
*United Stars Fc 0-1 Police Fc
*Hope Fc 1-1 Bugesera Fc
*Aspor Fc 0-2 La Jeunesse Fc
*Rugende 0-9 Rayon Sports
*Heroes Fc 0-1 AS Kigali
*Etoile de l’est 1-1 SC Kiyovu
*Akagera Fc 1-2 Amagaju Fc
*Kirehe Fc 0-2 Etincelles Fc
*Intare Fc 0-4 Mukura VS
*Rwamagana City Fc 0-2 Sunrise Fc
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Rugende FC babanje mu kibuga
Masud Djuma mu mwambaro mushya
Nsengiyumva Moustapha mu kirere azitiwe na myugariro wa Rugende FC
Lomami Frank mu itsinda ry'abakinnyi ba Rugende FC
........................Abacika
Nahimana Shassir yari yagarutse muri 11 babanza mu kibuga
Ndayisenga Jean d'Amour ku mupira
Lomami Frank atereka umupira mbere yo gutera penaliti
Amaze kugitsinda
Nahimana Shassir ubwo yari amaze gutsinda kimwe mu bitego bitatu yatsinze mu mukino
Nahimana Shassir yatahanye umupira bakinnye
Abakinnyi ba Rayon Sports
Mutsinzi Ange Jimmy
Mutsinzi Ange Jimmy nawe yatsinze igitego cy'ishoti
Coup franc
Abafana
Lomami Frank asunikwa
Niyonzima Olivier Sefu yari umwe mu bakinnyi bakomeye bari baruhukijwe
Irambona Eric Gisa ni we wari kapiteni
Nahimana Shassir wabaye umukinnyi w'umukino
Rayon Sports yatahanye impamba iremereye
AMAFOTO:Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO