RFL
Kigali

Gutsinda AS Kigali byatumye Rayon Sports iguma mu murongo wo kwegukana igikombe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/03/2017 18:12
3


Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuguma mu murongo mwiza wo gutwara igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.



Ku munota wa 38’ w’umukino ni bwo myugariro Manzi Thierry yahagurukije abafana ba Rayon Sports nyuma yo kwinjiza igitego cyayoboye umukino ukarinda urangira.

abafana ba Rayon sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyatsinzwe na Manzi Thierry ku munota wa 38'

Incamake z'umukino:

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ikiyoboye umukino n’igitego 1-0. AS Kigali yakozemo amakosa atatu (3) yatumye Rayon Sports iyahana ikoresheje imipira y’imiterekano. Rayon Sports yakoze amakosa atanu (5) yatumye AS Kigali itera imipira y’imiterekano nubwo Kubwimana Cedric bita Jay Polly yahaboneye ikarita y’umuhondo.

Muri iki gice kandi, Rayon Sports yabonyemo koruneri eshatu (3) mu gihe AS Kigali itabonye n'imwe (0). Mu gice cya kabiri, AS Kigali yabonye koruneri ebyiri (2) n'umupira umwe (1) w'umuterekano waturutse ku ikosa rya Rayon Sports.

Igice cya kabiri, Eric Nshimiyimana yatangiye akora impinduka akuramo Cyubahiro Janvier amusimbuza Ndayisaba Hamidou waje akinira hagati afasha abataha izamu barimo Ndahinduka Michel na Cimanga Pappy. Bigeze ku munota wa 58’, Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yakuyemo Kubwimana Cedric Jay Polly wari wagize akabazo k’imvune, amusimbuza Tubane James wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports.

Bigeze ku munota wa 65’, Irambona Eric Gisa yasimbuwe na Tidiane Kone ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe Cimanga Pappy wa AS Kigali yasimbuwe na Sebanani Emmanuel Crespo ku munota wa 75’. Muhire Kevin yasimbuwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 85' w'umukino.

Eric Nshimiyimana wari wakiriye umukino yari yagaruye Kubwimana Cedric Jay Polly wazaga mu ikipe itarimo impinduka nyinshi ugereranyije n’ikipe yakoresheje akina na Gicumbi FC. Masud Djuma uheruka gutsinda Bugesera FC yari yakoze impinduka eshatu zatumye Muhire Kevin, Savio Nshuti Dominique na Niyonzima Olivier Sefu bisanga mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga.

 Abakinnyi babanje mu kibuga ku makipe yombi:

AS Kigali: Bate Shamiru (GK), Bishira Latif, Iradukunda Eric Radou, Kayumba Soter ©,Murengezi Rodrigue, Cyubahiru Janvier, Kubwimana Cederic Jay Polly, Ntwali Evode, Ntamuhanga Thumaine Tity, Cimanga Papy na Ndahinduka Michel.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Nova Bayama, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Muhire Kevin, Savio Nshuti Dominique, Kwizera Pierrot, Irambona Eric Gisa, Niyonzima Olivier Sefu na Moussa Camara.

Rayon Sports irakomeza kuba ku mwanya wa mbere n'amanota 49 n'ibitego 29 izigamye mu mikino 20 imaze gukina imbere ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 41 ku bitego 12 izigamye mu mikino 21 imaze gukina.

11 ba As Kigali

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

AMAFOTO: RENZAHO Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kubwimana smuel7 years ago
    gikundiro 4ever
  • Ndayisaba Valens7 years ago
    Iyi kipe ijyanye n'igihe pe irasobanutse irasobanukiwe kandi irashoboye ntituzagutererana.
  • nshimiyumucyiza jerome7 years ago
    gikundiro niyacu tuzakugwa inyuma





Inyarwanda BACKGROUND