Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2017 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yafashe gahunda yo gutegura umukino hagati y’abakinnyi bayo, umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Ikipe ya mbere yari yiganjemo abakinnyi bakunze kubanza mu kibuga mu gihe ikipe ya kabiri wabonaga yiganjemo abakinnyi badakoreshwa cyane. Igitego cy’ikipe ya mbere cyatsinzwe na Moussa Camara mu gice cya mbere, igitego cyaje kwishyurwa na Lomami Frank wari mu ikipe ya kabiri.
Uyu mukino waberaga kuri sitade Amahoro i Remera wabaye mu mwanya iyi kipe yari kwakiramo Onze Createurs yo muri Mali, igihugu cyari cyamaze guhanwana na FIFA bikanagira ingaruka ku makipe yari agihagarariye mu marushanwa Nyafurika.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwashyizeho uyu mukino mu rwego rwo kwishimira itike babonye yo gukomeza mu cyiciro gikurikira ndetse no kuba bagaruza amwe mu mafaranga batakaje bitegura Onze Createurs.
Dore uko ikipe zari ziteguye:
Rayon Sports 1: Bashunga Abouba (GK), Mutsinzi Ange Jimmy, Rwatubyaye Abdul, Munezero Fiston, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier Sefu, Irambona Gisa Eric, Nova Bayama, Nsengiyumva Moustapha, Manishimwe Djabel na Moussa Camara.
Rayon Sports 2: Ndayishimiye Eric Bakame (GK,C), Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Rwigema Yves, Ndacyayisenga Jean d’Amour Mayor, Mugisha Francois Master, Muhire Kevin, Nahimana Shassir, Savio Nshuti Dominique, Lomami Frank na Tidiane Kone.
11 bari mu ikipe ya mbere ya Rayon Sports
11 bari mu ikipe ya kabiri ya Rayon Sports
Irambona Gisa Eric wari mu ikipe ya mbere
Lomami Marcel yatozaga ikipe ya mbere mu gihe ikipe ya kabiri yatozwaga na Nshimiyimana Maurice
Rwatubyaye Abdul yari mu ikipe ya mbere
Wabonaga abakinnyi bafite ishyaka
Nahimana shassir wari mu ikipe ya kabiri yarimo acenga bagenzi be
Rwigema Yves azamukana umupira
Rwigema Yves afatanya na Manzi Thierry
Abafana ba Rayon Sports
Amafoto: IHORINDEBA Lewis
TANGA IGITECYEREZO