RFL
Kigali

Umukino hagati y’abakinnyi ba Rayon Sports warangiye baguye miswi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/03/2017 18:35
5


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2017 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yafashe gahunda yo gutegura umukino hagati y’abakinnyi bayo, umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.



Ikipe ya mbere yari yiganjemo abakinnyi bakunze kubanza mu kibuga mu gihe ikipe ya kabiri wabonaga yiganjemo abakinnyi badakoreshwa cyane. Igitego cy’ikipe ya mbere cyatsinzwe na Moussa Camara mu gice cya mbere, igitego cyaje kwishyurwa na Lomami Frank wari mu ikipe ya kabiri.

Uyu mukino waberaga kuri sitade Amahoro i Remera wabaye mu mwanya iyi kipe yari kwakiramo Onze Createurs yo muri Mali, igihugu cyari cyamaze guhanwana na FIFA bikanagira ingaruka ku makipe yari agihagarariye mu marushanwa Nyafurika.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwashyizeho uyu mukino mu rwego rwo kwishimira itike babonye yo gukomeza mu cyiciro gikurikira ndetse no kuba bagaruza amwe mu mafaranga batakaje bitegura Onze Createurs.

Dore uko ikipe zari ziteguye:

Rayon Sports 1: Bashunga Abouba (GK), Mutsinzi Ange Jimmy, Rwatubyaye Abdul, Munezero Fiston, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier Sefu, Irambona Gisa Eric, Nova Bayama, Nsengiyumva Moustapha, Manishimwe Djabel na Moussa Camara.

Rayon Sports 2: Ndayishimiye Eric Bakame (GK,C), Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Rwigema Yves, Ndacyayisenga Jean d’Amour Mayor, Mugisha Francois Master, Muhire Kevin, Nahimana Shassir, Savio Nshuti Dominique, Lomami Frank na Tidiane Kone.

11 ba Rayon Sports

11 bari mu ikipe ya mbere ya Rayon Sports

11 ba Rayon Sports

11 bari mu ikipe ya kabiri ya Rayon Sports

Irambona Eric

Irambona Gisa Eric wari mu ikipe ya mbere

Lomami Marcel

Lomami Marcel yatozaga ikipe ya mbere mu gihe ikipe ya kabiri yatozwaga na Nshimiyimana Maurice

Rwatubyaye Abdul

Rwatubyaye Abdul yari mu ikipe ya mbere

abafana ba Rayon sports

Wabonaga abakinnyi bafite ishyaka

Nahimana shassir

Nahimana shassir wari mu ikipe ya kabiri yarimo acenga bagenzi be

11 ba Rayon Sports

Rwigema Yves

Rwigema Yves azamukana umupira

11 ba Rayon Sports

Rwigema Yves afatanya na Manzi Thierry

abafana ba Rayon sports

Abafana ba Rayon Sports

Amafoto: IHORINDEBA Lewis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    we were happy for this friendly match
  • Numuhire Yves7 years ago
    Rayon Sport Ikwiye Guhura Na Yanga Afurican Ikayikosora.
  • kubwimana samuel7 years ago
    Erega Imana ireberera rayon yacu ntihumbya kandi kubwamasengesho ikipe yacu twizeye ko izagera mumatsinda rwose ntakabuza
  • kiki7 years ago
    Natwe muntara turahabaye munyuma ya rayonsport
  • Umukunzi wa rayons sport7 years ago
    tugize imana twazahura na TP mazembe tukayishwanyaguza kko urwego tugezeho rurakaze ubu ntakipe yadukanga





Inyarwanda BACKGROUND