Raoul Shoung yaje gufata icyemezo cyo kujya kurega iyi kipe muri FIFA, nyuma yuko yirukanwe muri iyi kipe mu mwaka wa 2010 atarangije amasezerano nayo. Uyu mutoza yishyuzaga iyi kipe ibihumbi 45 by’amadorali y’amanyamerika, gusa FIFA yo yaje gutegeka iyi kipe ko igomba kumwishyura ibihumbi 30 by’amadorali.
Inyarwanda.com ivugana na Olivier Gakwaya umunyamabanga mukuru w’iyi kipe yatubwiye ko bemeranyije ko bazamwishyura mu byiciro 3.
“ Amafaranga y’ikiciro cya mbere twayamuhaye angana na miliyoni 8 z’amanyarwanda, andi tuzayamuha mu mpera z’uku kwezi kwa kane, asigaye tuyamugezeho mu kwa gatanu, tube turangije kumwishyura”, Olivier Gakwaya.
Roul Shungu
Nk'uko yabitangaerije KFM ,Roul Shungu avuga ko nta muntu wamuhamagaye ndetse n'ayo mafaranga bavuga ngo ntayo yabonye, bivuzeko ibihano byaba bigikomeje.
Raoul Shungu ni umwe mu batoza bagize ibihe byiza cyane muri Rayon Sport, kuva yayizamo mu w’1989 avuye muri Espoir yi Cyangugu, yahesheje iyi kipe ibikombe byinshi, harimo ni gikombe kimwe cya CECAFA yakuye i Mwanza muri Tanzania akaba akundwa cyane n’abafana ba Rayon Sport.
Abayobozi ba Rayon Sport, ibumoso ni Gakwaya Olivier(Umuvugizi), Ntamaka Theogene (Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu), Mayor Murenzi Abdallah (Umuyobozi wa Rayon Sport) na Gakumba Jean Claude , Vp ushinzwe ubutegetsi
Igihe Rayon Sport yari kunanirwa kwishyura Raoul yari guhura n’ibibazo bikomeye birimo kuba yakurwaho amanota ikajyamwa mu kiciro cya 2, ndetse ikanacibwa n’andi mafaranga nkuko Gasingwa Michel yabidutangarije mu minsi ishize.
Raoul Shoung kuri ubu ni umutoza wa FC Lupopo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Jean Luc Imfurayacu
TANGA IGITECYEREZO