RFL
Kigali

Rayon Sport yageze neza muri Tanzania ihita ijya gucumbika muri Serena Hotel y’i Dar Es Salaam-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/05/2018 11:39
2


Mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 nibwo ikipe ya Rayon Sport yahagurutse mu Rwanda yerekeza i Dar Es Salaam aho igiye gukina umukino wa kabiri mu mikino nya Afurika ya CAF Confederation Cup. Iyi kipe ikaba igiye gusura Young African. Ikigera muri Tanzania Rayon Sport yahise yerekeza muri Hotel ya Serena iri mu mujyi wa Dar Es Salaam.



Rayon Sports yahagurutse i Kanombe ku isaha ya saa tanu na mirongo ine z’ijoro. ’Delegation’ iyobowe na Muhire Jean Paul usanzwe ari umubitsi wa Rayon Sports. Ikipe yahagurutse nta mutoza wongerera ingufu abakinnyi kuko Corneille wagombaga kujyana n’ikipe yatumweho na CAF kujya kuyifasha mu kongerera ingufu abasifuzi. Ni ubutumwa ikipe yabonye nyuma ya saa sita nyamara yari yaramaze gushyirwa ku rutonde rujya muri Tanzania. Umutoza wungirije, Janot Witakenge we arasanga ikipe muri Tanzania kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2018.

Ikipe yose yageze mu gihugu cya Tanzania saa kumi n'ebyiri za mu gitondo zo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2018 muri Tanzania bivuze ko ari saa kumi n’imwe za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda bahise bajya kuruhuka. Kuri ubu abakinnyi bose n’ikipe bajyanye bamaze kubyuka bafata akayaga ka Tanzania bitegura umukino bafite kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018.

Abakinnyi 18 Rayon Sports bari kubarizwa muri Tanzania:

1. Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C,1)

2. Ndayusenga Kassim (GK, 29)

3. Thierry Manzi 4

4. Irambona Eric Gisa 17

5. Ange Mutsinzi Jimmy 5

6. Mugabo Gabriel Gaby 2

7. Mugisha Francois Master 25

8. Pierrot Kwizera 23

9. Saddam Nyandwi 16

10. Eric Rutanga Alba 3

11. Mugume Yassin 18

12. Djabel Manishimwe 28

13. Kevin Muhire 8

14. Caleb Bonfils Bimenyimana 7

15. Shaban Hussein Tchabalala 11

16. Christ Mbondy 9

17. Diarra Ismaila 20

18. Yannick Mukunzi 6

 rayon sportrayon sportRayon Sport yashyikiye muri Serena Hotel Dar Es Salaamrayon sportManzi Thierry mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri rayon sportMukunzi Yannick yaramutse nezarayon sportBimenyimana Bonfils Caleb, Kwizera Pierrot na Christ Mbondi bafata akayaga hanze gato y'ibyumba byaborayon sportMugisha Francois uzwi nka Master afata agafoto kuri Hotelrayon sportAbakinnyi bari kuganiriza abo basize babamenyesha ko bagezeyo amahoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyitege sylvestre5 years ago
    Twizeye insinzi
  • 5 years ago
    Uriya ushyize akaguru hejuru y ameza yabyigiye he?





Inyarwanda BACKGROUND