RFL
Kigali

Rayon Sports ntacyo irateganya gukora ku kibazo cya Sina Jerome

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:19/11/2014 10:53
2


Ikipe ya Rayon Sports FC iratangaza ko ntacyo irateganya gukora ku kibazo cyo kuba yaganira na Sena Abedi Jerome ( Sina Jerome) ku bijyanye no gukinira Rayon Sports nyamara we akemeza ko yagiye i Nyanza mu biganiro



Sina Jerome yagaragaye ku myitozo ya Rayon sports aho isanzwe iyikorera i Nyanza gusa akaba atarigeze akorana imyitozo na bagenzi be ndetse n’ umutoza mushya w’ iyi kipe Andy Mfutira wahawe amasezerano y’ umwaka umwe atoza iyi kipe

Sina Jerome we yatangaje ko yagombaga kugirana ibiganiro n’ ubuyobozi bwa Rayon sports ngo harebwe niba yakinira iyi kipe yamuguze imukuye muri Police FC ariko ntayikinire dore ko we yemezaga ko haba Rayon Sports na Police FC zakoze ibyazo ntakumwegera nawe ngo babimubwire

Ibi byaje gutuma yigumira iwabo mu gihugu cya Kongo Kinshasa akomeza avuga ko azaza niba hari amafaranga nawe abonye

Nubwo ariko Sina Jerome avuga ko yiteguye kugirana ibiganiro na Rayon Sports ndetse kandi agokomeza gushimangira ko nawe yifuza gukinira iyi kipe ndetse ari nacyo cyamujyanye i Nyanza, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo bwatangaje binyuze ku muvugizi wayo ko iyi kipe itaratekereza ko bagirana ibiganiro

Niyomusabye Emmanuel, umuvugizi wa Rayon Sports yagize ati:” oya nta biganiro byari biteganijwe yaje kureba ikipe ya Rayon sports nk’ uko yajya kureba As Kigali aho ikorera imyitozo, nk’ uko yajya kureba Police FC, ntabindi byabayeho rwose.”

Akomeza asobanura niba hari icyo baba bagiye gukora kuri iki kibazo, Niyomusabye Emmmanuel yagize ati:”ubundi ikibazo cya Sina Jerome twamaze kubwira abantu ko mu by’ ukuri baba bakiretse, dufite icyo twe turi gutekereza twazagikoraho vuba ahangaha tukakimenyesha abantu n’ abakunzi b’ ikipe. Nta kintu kidasanzwe muri ino minsi. Umwanzuro tugoma gufata kugirango icyo kibazo kiveho burundu tuzawubwira abantu vuba ahanagaha”

Gusa ariko amakuru ahari akaba yemeza ko ibiganiro byo biteganywa kubaho hagati y’ ubuyobozi bwa Rayon Sports na Sina Jerome

Umutoza mushya wa Rayon Sports nawe ukomoka mu gihugu cya Kongo Kinshasa kimwe na Sina Jerome, akaba yaratangaje ko Sina Jerome ari umukinnyi mwiza ikipe ya Rayon Sports yaba ibonye ibiganiro nibigenda neza.

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayiranga Evariste9 years ago
    Yewe Sina Natezemo Naho Amagambo Ntayo Dushaka Batwereke Ibikorwa
  • kalisa janvier9 years ago
    Sina ntace inege bagenzi ahubwo bo bashyiremo imbaraga nabishaka azizana ntabwo ariwe mukinnyi mwiza gusa,sawa murakoze akazi keza.





Inyarwanda BACKGROUND