RFL
Kigali

Rayon irategura kwibuka abahoze ari abakinyi bayo inafata mu mugongo abacitse ku icumu

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:13/04/2013 11:05
0




Rayon Sports irateganya by’umwihariko kwibuka abahoze ari abakunzi n’abakinnyi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko Prezida w’ikipe ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah yabitangaje.


Hari gukusanywa amazina  y’abahoze ari abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports bazize Jenoside babifashijwemo  n’imiryango yabo  kugirango igihe cyo kwibuka bakazaba bafite rutonde rwabo, bakaba bari no gutegura umukino uzaba  wo gushaka  ubushobozi bwo gufasha imiryango y’abacitse ku icumu batishoboye.

Irateganya kandi kwitabira indi mikino itandukanye mu rwego rwo kwibuka abazize genocide harimo uwateguwe n’urugaga rw’abanyamakuru rwibuka abanyamakuru bazize  genocide yakorewe abatutsi muri 1994, ndetse n’imikino izategurwa na  Mukura .

Murenzi Abdallah yasabye abakunzi ba Rayon Sport ko urukundo bagirira ikipe yabo n’urukundo bagirirana ubwabo rugomba kwambuka rukajya no mu buzima busanzwe bitabira ibikorwa byo kwibuka, gufasha abatishoboye kwamagana ikibi bimakaze amahoro.

Ati “Nzi neza ko abakunzi ba Rayon ari benshi ku buryo tugize uruhare muri ibyo bikorwa tukimakaza amahoro ,umutekano tugashyigikirana dushobora kuba umusemburo w’impinduka z’amateka buri murayon wese yumveko agomba kugira uruhare mu gutuma igihugu kigira agaciro.”

Yarangije asaba abarayon bacitse ku icumu gukomera  ati “Rayon Sport ibari hafi kandi izaguma no kubaba hafi.”

Inkuru yo ku rubuga rwa Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND