RFL
Kigali

Rachid Kalisa na Hakizimana Muhadjili mu bakinnyi 5 batemerewe gukina umunsi wa 12

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/02/2018 10:19
0


Rachid Kalisa umukinnyi wo hagati mu ikipe ya KIyovu Sport ntabwo yemerewe gukina umunsi wa 12 wa shampiyona bitewe n’ikarita y’umutuku yahawe ku mukino baheruka gutsindamo Bugesera FC ku kibuga cya Mumena ubwo hakinwaga umunsi wa 11.



Muri uyu mukino, Rachid Kalisa yahaboneye amakarita abiri y’umuhondo bituma avanwa mu kibuga ku munota wa 90’ ubwo yabonaga ikarita ya kabiri. Uyu musore ntabwo araba afatanya na bagenzi be mu mukino bafitanye na Kirehe FC  kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2018 i Nyakarambi.

Mu bakinnyi batemerewe gukina uyu munsi wa 12 harimo na Hakizimana Muhadjili wa APR FC uheruka kubona ikarita itukura mu mukino batsinzemo Rayon Sports igitego 1-0 bakina umukino wa 11 muri shampiyona.

Eric Rutanga Alba myugariro wa Rayon Sports nawe nta burenganzira afite bwo gukina uyu munsi wa 12 wa shampiyona kuko ubwo bakinaga na APR FC yujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Dore abakinnyi 5 batemerewe gukina umunsi wa 12:

1. Hakizimana Muhadjili (APR FC)

2. Nsabimana Hussein (Marines FC)

3. Rutanga Eric (Rayon Sports)

4. Gatoto Serge (Espoir FC)  

5. Kalisa Rachid (SC Kiyovu)

Tuyisenge Hackim Diemme na Kalisa Rachid hagati mu kibuga

Rachid Kalisa ntabwo ari bufashe SC Kiyovu i Nyakarambi

Eric Rutanga ku mupira

Eric Rutanga Alba ntabwo azakina umukino wa 12 wa shampiyona 

Hakizimana Muhadjili yaje kuzamukana umupira asanga Usengimana Faustin ariko aza kugwa basifura ko yigushije ahabwa ikarita y'umuhondo yaje isanga iyo yari yahawe ku munota wa 27' ubwo yari amaze kwiyambura umwenda amaze gutsinda bihita bibyara ikarita itukura

Hakizimana Muhadjili ntabwo azakina na Miroplast FC kuko yahawe umutuku bakina na Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND