Saa cyenda n'igice ku masaha ya Kigali (15h30') ni bwo ikipe ya Rayon Sports igomba kwakira Rivers United mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Total Confederation Cup.
Ni umukino urabera kuri sitade Amahoro i Remera aho Rayon Sports ifite urugamba rwo kwishyura ibitego bibiri yatsindiwe muri Nigeria mu mukino ubanza. Rivers United imaze iminsi ibiri i Kigali iraba irwana ku mpamba yayo ishobora kuyigeza mu matsinda ya CAF Total Confederations Cup 2017.
Dore abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanza mu kibuga:
Ndayishimiye Eric Bakame (GK), Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel, Nova Bayama, Mugisha Francois Master, Kwizera Pierrot, Savio Nshuti Dominique, Tidiane Kone, Moussa Camara na Nahimana Shassir.
Umuhanda ni urujya n'uruza
Dufotore !!! Dufotore!!!!
Agenda yandika muri group ya whatsaap ababwira ko yahigereye
Ifaranga riri kuvuza ubuhuha
Umuntu ari kwicara kuri moto umumotari akibwiriza aho amujyana
Mu gihe Rayon Sports yakomeza zishobora kunyobwa bugacya
Aba buriye 'Caterpillar' iri gukora umuhanda
Abakunzi ba ruhago bari ku mirongo binjira nta muvundo
Inzego zishinzwe umutekano ziriteguye kugira ngo zibafashe kwinjira
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO