Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2017 mbere yuko Rayon Sports yisobanura na Azam FC, umukobwa wari wahawe akazi ko guterura igikombe akivana mu rwambariro akijyana mu myanya y’icyubahiro, yaje kubangamirwa n’inkweto ubwo yakandagiraga mu bwatsi bw’ikibuga, afata umwanzuro wo kuziyambura kuko yabuze urugenda agasekwa n'abari muri sta
Mu busanzwe kirazira kikanaziririzwa ko umuntu wese wambaye inkweto zifite ibisa n’imisumari akandagira mu bwatsi bw’ubukorano (Tapis Synthetic) buba bugize ikibuga. Gusa mu kurenga ku mabwiriza n’amategeko agenwa n’abahanga mu gukora ibibuga, nibyo byatumye uyu munyarwandakazi aterwa isoni no kudandabirana imbere y’imbaga y’abakunzi b’umupira w’amagurun kugeza agendesheje ibirenge byambaye ubusa.
Ibi biri muri bimwe byatindije umukino kuko byari biteganyijwe ko umukino utangira saa cyenda n’igice (15h30’) ariko byaje kuba ngombwa ko umukino utangira saa cyenda n’iminota 40’ (15h40’).
Rayon Sports yahawe igikombe yatwaye habura imikino ine (4) ngo shampiyona irangira, igikorwa cyabaye imaze gutsinda Azam FC ibitego 4-2. Ni ibitego byabonetse mu mukino wasaga naho woroheye Rayon Sports mu buryo bwo gusatira no gutembereza umupira hagati mu kibuga kuko amakipe yombi yakinnye iminota hafi 65’ ubona umukino warushingiye hagati mu kibuga.
Kwizera Pierre Pierrot Mansare ni we wafunguye amazamu ku munota wa 30’ kugira ngo abafana ba Rayon Sports batangire kwizera ko ibirori byabo bitari buzemo kidobya. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Yahya Mudathir wa Azam FC ku munota wa 41’ w’umukino. Amakipe ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.
Ku munota wa 49’, Savio Nshuti Dominique yarebye mu izamu atsinda igitego cyaje guhita kishyurwa na Yahya Mohammed ku munota wa 55’. Muhire Kevin yaje kubona igitego ku munota wa 67’. Muhire yakinaga hagati mu kibuga asa naho ari imbere ya Kwizera Pierrot na Mugheni Kakule Fabrice ndetse anaherekeza Nahimana Shassir.
Nahimana Shassir wakinaga asatira izamu ni we washyize umufuniko ku gatebo Rayon Sports yageremo Azam FC atsinda igitego ku munota wa kane wiyongeraga ku minota 90’ y’umukino (90’+4’).
Igikombe imbere
...Kugenda bitangiye kwanga yahindukiye abwira Rurangirwa Aoron ko biri kwanga
Rurangirwa Aoron aramubwira ati" Gerageza kugenda ukandagira buhoro"
Aratambuka.....
....arongera
Nubwo yari yambaye umweru n'ubururu ntabwo byabujije abatoza ba Rayon Sports kumuseka
Ikirenge cyahengamye biba ngombwa ko igikombe yari afatishije amaboko abiri agifatisha imoso
Yasabwe gukuramo inkweto cyangwa igikombe akagiha abandi....yazikuyemo
.....1
.....2
.....3
.....4
.....5...agana mu myanya y'icyubahiro
Mugheni Fabrice yamukurikije amaso anaseka
Ndayishimiye Eric Bakame nawe yasetse
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO