RFL
Kigali

Rayon Sports 3-1 Sunrise FC: Ibyo abatoza b’amakipe yombi batangarije abanyamakuru -AMAJWI

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/03/2017 16:10
1


Kuri uyu wa Gatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga Sunrise FC ibitego 3-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali. Moussa Camara na Kwizera Pierrot batsindiye Rayon Sports mu gihe Ortomal Alexis yaboneye Sunrise FC impozamarira.



Nyuma y’umukino Masud Djuma utoza Rayon Sports yafashe umwanya asobanurira abanyamakuru uburyo asigaye akinishamo abakinnyi mu myanya batamenyerewemo ndetse anagaruka ku kumvisha abafana ba Rayon Sports ko ku bwe azizera gutwara igikombe mu gihe azaba amaze gutsinda imikino itandatu.

Agaruka mu buryo akoresha yugarira, Masud avuga ko akoresha abakinnyi bane inyuma. Muri abo bakinnyi bane haba harimo batatu baba bashinzwe gukina bugarira ijana ku ijana naho umwe akaba afite inshingano zo kugarira anasatira.

System nakinishije uyu munsi (Kuwa Gatatu) ni abugarira bane (4). Batatu baba bugarira kabisa, ni Thierry (Manzi), ni Gaby (Mugabo Gabriel) na Ange (Mutsinzi) hakabamo Savio (Nshuti Dominique) uzi gusatira. Namwegeje imbere (Savio) ariko akamaro ke mu bwugarizi akamenya ko agomba kugaruka. Masud Djuma

mouusa

Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports

Masud akomeza avuga ko Savio Nshuti yahisemo kumukoresha akina ava inyuma kugira ngo imbere ye abone umwanya wo kwisanzuramo binamworohere gucenga no gutera imipira ikase (Centre) igana mu rubuga rw’amahina.

Ku rundi ruhande, Cassa Mbungo André yemera ko Rayon Sports yamurushije cyane hagati mu kibuga aho avuga ko Nahimana Shassir na Manishimwe Djabel bamugoreye abakinnyi.

Cassa wahoze muri Police FC yanikomye ikirere cyatumye umuyaga uba mwinshi mu kibuga bigatuma imipira abakinnyi bateye itagana aho bifuza nubwo avuga ko atabigira impamvu nyayo yo gutsindwa.

Andre Cassa Mbungo

Cassa Mbungo André umutoza mukuru wa Sunrise FC 

Rayon Sports iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 52 imbere ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 41 mu mikino 21 amakipe yose amaze gukina muri shampiyona. Mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa cumi (10) n'amanota 25.

Kanda hano wumve icyo abatoza bombi batangaje 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NDEREREHE Philippe7 years ago
    nka abafaqna ba rayon sport turishimye cyane kuguma gusiga APR mo intera ndende kbs Ariko dukomeze dutsinde amakipe twoye kwirara kuko APRntiyoroshye isaha kwi saha yaducaho





Inyarwanda BACKGROUND