RFL
Kigali

R.Centre Afrique vs Rwanda: Mu gihe amanota atatu yaba abuze hari indi ntego Haruna Niyonzima abona itananirana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/06/2017 14:11
0


Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi abona ko mu mukino u Rwanda rufitanye na Republique Centre Afrique kuwa 11 Kamena 2017 habuze amanota atatu (3) ahatazabura inota rimwe ryo kunganya.



Ubwo ikipe y’abakinnyi 19 bari mu mwiherero bahuraga na Uwacu Julienne  Minisitiri w’umuco na siporo mu Rwanda, Haruna Niyonzima yabwiye abanyamakuru ko mu byo Minisitiri yabahanuye harimo kubabwira ko uretse kuba ari abakinnyi ari n’abambasaderi b’u Rwanda bityo ko bagomba kwitwara neza.

Niyonzima yavuze ko ku ruhande rwe nk’umukuru w’abakinnyi intego bafite ari iyo kutazinjizwa igitego i Bangui kuko ngo bitabaye ko haboneka amanota atatu (3), u Rwanda rugomba kuzana inota rimwe (1). Yagize ati:

Twebwe mu ntego yacu (Abakinnyi) dufite nuko tutagomba kubatenguha (Abanyarwanda). Ntabwo twakwemeza ngo tugiye gutsinda ibitego bingahe….icyo twebwe twifuza ni intsinzi ebyiri (2). Nituramuka tutazanye amanota atatu (3), ntabwo twifuza kuzabura n’iryo rimwe kuko muri gahunda yacu ubundi ntabwo twifuza kwinjizwa igitego (i Bangui). Nibinanirana byananiranye tugomba kuzana inota rimwe.

Niyonzima wakiniye Amavubi kuva mu 2007 kandi avuga ko iki ari cyo gihe cyo kwisubiraho kugira ngo abakinnyi b’Amavubi bakore ibitarakozwe mu myaka yashize. “Icyo twijeje Minisitiri nuko hari byinshi twifuza gukora tutakoze mu gihe cyahise, ariko ibyo wenda ni ibihe byahise. Ubu icyo turi kureba ni ibintu biri imbere kandi nidushyira hamwe  natwe ubwacu mu mitima yacu twumva ko bishoboka nta kabuza tuzabikora”. Haruna Niyonzima.

Kuwa 11 Kamena 2017 ni bwo u Rwanda ruzaba rukina na Republique Centre Afrique mu mukino wa mbere utangira urugendo rw'imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cy'ibihugu cya 2019 kizabera muri Cameron. Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu itsinda rya munani (H) kumwe n'ibihugu nka; Ivory Coast, Guinea na Central African Republic.

Dore uko amatsinda ateye:

A: Senegal, Equatorial Guinea, Sudan, Sao Tome/Madagascar

B: Cameroon, Morocco, Malawi, Comoros/Mauritius

C: Mali, Gabon, Burundi, Djibouti/South Sudan

D: Algeria, Togo, Benin, The Gambia

E: Nigeria, South Africa, Libya, Seychelles

F: Ghana, Ethiopia, Sierra Leone, Kenya

G: DR Congo, Congo, Zimbabwe, Liberia

H: Ivory Coast, Guinea, Central African Republic, Rwanda

I: Burkina Faso, Angola, Botswana, Mauritania

J: Tunisia, Egypt, Niger, Swaziland

K: Zambia, Mozambique, Guinea-Bissau, Namibia

L: Cape Verde, Uganda, Tanzania, Lesotho

 Nka kapiteni w'u Rwanda yemeza ko bazahagararira u Rwanda neza i Bangui

Nka kapiteni w'u Rwanda yemeza ko bazahagararira u Rwanda neza i Bangui

Mu myaka irindwi (7) amaze akinira Amavubi Haruna Niyonzima amaze gutsinda ibitego bitanu (5) mu mikino 69

Mu myaka irindwi (7) amaze akinira Amavubi Haruna Niyonzima amaze gutsinda ibitego bitanu (5) mu mikino 69

Nk'umuyobozi aba agomba gutanga inama haba hanze n'imbere mu kibuga

Nk'umuyobozi aba agomba gutanga inama haba hanze n'imbere mu kibuga

Dore abakinnyi 19 Antoine Hey yahamagaye:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sport), Kwizera Olivier (Bugesera Fc) na Nzarora Marcel (Police Fc)

Abakina inyuma: Rusheshangoga Michel (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sport), Bayisenge Emery (KAC Kénitra), Nsabimana Aimable (APR Fc) na Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium)

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia, Kenya), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sport), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Djihad Bizimana (APR Fc) na Niyonzima Olivier (Rayon Sport)

Abataha izamu: Usengimana Dany (Police Fc), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND