RFL
Kigali

Pro-Femmes iteganya ko siporo y’abagore yaba inzira nziza yo gucishamo ubukangurambaga ku buringanire

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/07/2017 16:23
0


Pro-Femmes Twese Hamwe umuryango nyarwanda udaharanira inyungu ureba cyane mu kubaka sosiyete harebwa cyane uburinganire n’iterambere ry’umuryango, bateganya ko muri siporo y’abari n’abategarugoli hava umuyoboro mwiza wo gutambutsa ubutumwa buvuga ku buringanire.



Emma Marie Bugingo umuyobozi mukuru wa Pro-Femmes Twese Hamwe avuga ko  ikigamijwe muri iki gihe ari icyatuma ingo n’imiryango bongera kubana mu mudendezo nta kandamizwa ribayeho ku buryo bizaba umuco wuko imiryango yose izajya ibana mu bwuzuzanye.

Muri gahunda yo kumvikanisha no gusakaza ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire birasaba ko abanyarwanda muri rusange bafatikanya hamwe bagashaka uburyo byagerwaho hagamijwe imiryango yishimye nta makimbirane aganisha ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Emma Marie Bugingo avuga na siporo basanze ari inzira nziza yafasha abanyarwanda gusakaza ubutumwa bwo kurushaho kumvikanisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Emma Marie Bugingo yagize ati:

Birakorwa. Ibyiciro bitandukanye barabikora, leta n’ibindi bigo barabikora ndetse n’abanyamakuru barabikora mu biganiro n’inkuru bakora haba mu cyaro no mu mijyi. Mu miryango igize Pro-Femmes dufitemo umuryango w’abagore bari muri siporo, barakora kandi bagerageza kugira ngo bagende bakora ubwo bukangurambaga kugira ngo n’abagore bitabire iyo siporo ariko barasabwa kongeramo imbaraga.

Muri gahunda zo gusakaza ihame ry’uburinganire, ubwuzuzanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Pro-Femmes Twese Hamwe yifuza ko umugore n’umugabo babana mu mahoro buzuzanya muri byose nta mirimo cyangwa ibikorwa umwe ahejwemo cyangwa ngo abijyanwemo ku ngufu hashingiwe ku gitsina cye cyangwa imbaraga nke umugore akunda gushinjwa.

Emma Marie Bugingo uyobora Pro-Femmes Twese Hamwe

Emma Marie Bugingo uyobora Pro-Femmes Twese Hamwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND