RFL
Kigali

Police FC yipimye na Heroes FC mu gihe andi makipe ari gukina umunsi 20-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/05/2018 9:55
1

Ikipe ya Police FC yipimye na Heroes FC bakina umukino wa gishuti kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018 ku kibuga cya Kicukiro saa cyenda. Police FC yatsinze ibitego 3-1. Ni nyuma yuko umukino wabo na Rayon Sports wimuwe wari kuba warabaye kuwa Gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2018 bakina umunsi wa 20 wa shampiyona.

Wari umwanya uhendutse kuri Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC kugira ngo arebe urwego rw’abakinnyi afite dore ko atarakina umukino n’umwe kuva yahabwa aka kazi. Muri uku kwiga uko abakinnyi be bahagaze, Albert Mphande yakoresheje amakipe abiri atandukanye muri uyu mukino.

Ikipe ya mbere yanganyije na Heroes FC igitego 1-1 mu minota 45’ y’igice cya mbere. Aba bakinnyi yahise abaha igihano cyo kwicara mu mazi kuko atiyumvishaga ukuntu ikipe yita iya mbere ibura intsinzi kuri Heroes FC. Igitego kimwe batsinze cyashyizwemo na Songa Isaie.

Heroes FC nayo ni ikipe ifite abakinnyi ubona bafite impano

Heroes FC nayo ni ikipe ifite abakinnyi ubona bafite impano

Ikipe yabanje gukina iminota 45’ yari igizwe na; Nzarora Marcel (GK), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Twagizimana Fabrice Ndikukazi, Munezero Fiston, Nizeyimana Mirafa, Muzerwa Amin, Moustapha Nsengiyumva, Eric Ngendahimana, Songa Isaie na Mico Justin.

Nyuma mu gice cya kabiri yahise ashyiramo ikipe nshya itsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na Biramahire Abeddy na Nzabanita David waje gusimburwa nyuma y'uko bari bamaze kugira ibitego bibiri (2) mu mukino.

Iyi kipe yakinnye igice cya kabiri yari irimo; Bwanakweli Emmanuel Fils (GK), Umwungeri Patrick, Muhinda Bryan, Ndayishimiye Celestin, Ishimwe Issa Zappy, Mushimiyimana Mohammed, Nzabanita David, Iradukunda Jean Bertrand, Neza Anderson, Ndayishimiye Antoine Dominique na Biramahire Abeddy.

Kenny Basteleus umubiligi utoza ikipe ya Heroes FC avuga ko ikipe ye yakinnye neza muri gahunda yo kwitegura umukino bafitanye na FA Intare bashaka itike ya 1/4 mu cyiciro cya kabiri

Kenny Basteleus umubiligi utoza ikipe ya Heroes FC avuga ko ikipe ye yakinnye neza muri gahunda yo kwitegura umukino bafitanye na FA Intare bashaka itike ya 1/4 mu cyiciro cya kabiri

Nzabanita David yatsinze igitego mbere yo gusimburwa

Nzabanita David (16) yatsinze igitego mbere yo gusimburwa

Muri iyi kipe baje gukoramo ugusimbuza hinjira Nduwayo Danny Bariteze (GK), Usabimana Olivier na Niyigaba Ibrahim ari nako havamo Bwanakweli Emmanuel Fils (GK), Nzabanita David na Iradukunda Jean Bertrand.

Biramahire Abeddy  amerewenabi n'abugarira ba Heroes FC

Biramahire Abeddy amerewe nabi n'abugarira ba Heroes FC

Karangwa Enock umuganga wa Police FC

Karangwa Enock umuganga wa Police FC

Police FC bajya inama mbere yo gutangira igice cya kabiri

Ikipe yabanje gukina bakoraga imyitozo bicaye mu mazi kuko imvura yari ihise

Ikipe yabanje gukina bakoraga imyitozo bicaye mu mazi kuko imvura yari ihise 

Niyonzima Jean Paul bita Robinho (7) afite ikibazo ku kirenge cy'ibumoso

Niyonzima Jean Paul bita Robinho (7) afite ikibazo ku kirenge cy'ibumoso

SP Ruzindana Regis (hagati) umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC

SP Ruzindana Regis (hagati) umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC yaje gusimburwa na Nduwayo Danny Bariteze

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC yaje gusimburwa na Nduwayo Danny Bariteze

Abari abasimbura ba Heroes FC bishyushya

Abari abasimbura ba Heroes FC bishyushya 

Ndayishimiye Celestin  aguruka umutego

Ndayishimiye Celestin aguruka umutego 

Ndayishimiye Celestin  ukina inyuma ibumoso muri Police FC n'Amavubi

Ndayishimiye Celestin ukina inyuma ibumoso muri Police FC n'Amavubi

Umwungeri Patrick Kapiteni wa Police FC

Umwungeri Patrick Kapiteni wa Police FC 

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Neza Anderson

Neza Anderson  ashaka inzira mu bakina hagati muri Heroes FC

Neza Anderson ashaka inzira mu bakina hagati muri Heroes FC

Muhinda Bryan akora ikosa

Muhinda Bryan akora ikosa 

Niyigaba Ibrahim umwe mubahembwa amafaranga menshi ariko udakina

Niyigaba Ibrahim umwe mu bahembwa amafaranga menshi ariko udakina

Nduwayo Danny Bariteze yiniye asimbuye Bwanakweli Emmanuel Fils mu izamu

Nduwayo Danny Bariteze yinjiye asimbuye Bwanakweli Emmanuel Fils mu izamu

Kenny Basteleus umubiligi utoza ikipe ya Heroes FC areba uko iipe ye ihagaze

Kenny Basteleus umubiligi utoza ikipe ya Heroes FC areba uko ikipe ye ihagaze

Nyuma y'umukino abainnyi ba Heroes FC bazengurutse ikibuga mu buryo bwo kuruhuka

Nyuma y'umukino abakinnyi ba Heroes FC bazengurutse ikibuga mu buryo bwo kuruhuka

Isengesho rya Hetoes FC nyuma y'umukino

Isengesho rya Heroes FC nyuma y'umukino

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elvis5 years ago
    Courage basore mwagerageje kandi intego niyayindi yokuboneka murenye nziza ahasigaye tugahangana nokujya mucyambere tubarinyuma

Inyarwanda BACKGROUND