RFL
Kigali

Police FC yatsinze Kiyovu Sports, APR FC ikomeza urugendo rugana ku gikombe itsinda Etincelles FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/06/2018 19:54
0


Ikipe ya Police FC yatsinze Kiyovu Sport ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kicukiro. Eric Ngendahimana na Habimana Hussein batsindiye Police FC naho Moustaoha Francis atsindira Kiyovu Sport kuri penaliti.



Ikipe ya Police FC ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Habimana Hussein wanakiniye Kiyovu Sport ubwo yakozaga umutwe ku mupira ukagana mu izamu. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Eric Ngendahimana ku munota wa 90+1’ mu gihe igitego cy’impozamarira cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Moustapha Francis ku munota wa 62’ kuri penaliti nyuma y’ikosa yari akorewe na Munezero Fiston.

Habimana Hussein niwe watsinze igitegocya mbere cya Police FC

Habimana Hussein ni we watsinze igitego cya mbere cya Police FC ku munota wa 28'

Moustapha Francis  yatsindiye Kiyovu Sport kuri penaliti yuzuza ibitego icyenda (9)

Moustapha Francis yatsindiye Kiyovu Sport kuri penaliti yuzuza ibitego icyenda (9)

Eric Ngendahimana (24) niwe wahaye Police FC amanota 3

Eric Ngendahimana (24) ni we wahaye Police FC amanota 3

Muri uyu mukino, Albert Mphande yari yakoze impinduka guhera mu izamu kuko habanjemo Nduwayo Danny Bariteze. Mu bwugarizi hari hajemo Habimana Hussein Eto’o, hagati mu kibuga hari habanjemo Mico Justin umaze iminsi adakina kubera imvune.

Cassa Mbungo Andre wanatoje Police FC akayihesha igikombe cy’Amahoro 2015, yari yagiriye icyizere Karera Hassan amubanza mu bwugarizi afatanya na Mbogo Ali. Mu yindi myanya wabonaga ari abakinnyi basanzwe uretse Twagirimana Innocent wabanje mu mwanya wa Habyarimana Innocent abakinnyi bose bakiniye Police FC.

Ikipe ya Kiyovu Sport mu minota ibanza y’igice cya kabiri ni bwo yagarutse mu mukino ku buryo byageze ku rwego rw’aho yagombaga kubona ibitego ariko ukabona kurangiza biraba ikibazo kuko ubwugarizi bwa Police FC batahuzaga neza bigahura n’amakosa ya Munezero Fiston yakorera mu mutima w’ubwugarizi.

Cassa Mbungo amaze kubona ko ikibazo ari ukurangiriza mu izamu, yahise akuramo Nganou Alex Russel ashyiramo Nizeyimana Jean Claude, Nizeyimana Djuma asimburwa na Lomami Andre ariko igitego kirabura.

Ku ruhande rwa Police FC, Muzerwa Amin yaje kuva mu kibuga asimburwa na Usabimana Olivier waje agateza ibibazo Uwihoreye Jean Paul wakinaga iburyo bwa SC Kiyovu, Mushimiyimana Mohammed asimbura Mico Jutin wakinaga inyuma ya Songa Isaie nawe wasimbuwe na Iradukunda Jean Bertrand.

Usabimana Olivier ku mupira  ajujubya Jean Paul Uwihoreye

Usabimana Olivier ku mupira  ajujubya Jean Paul Uwihoreye 

Nyuma y’aya manota atatu y’umunsi wa 28, Police FC yahise ifata umwanya wa gatanu n’amanota 45 inanganya na Etincelles FC iri ku mwanya wa kane naho Kiyovu Sport ikaba iya gatandatu n’amanota 42.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC XI: Nduwayo Danny Bariteze (G,1), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie 12, Munezero Fiston 19, Habimana Hussein 20, Ngendahimana Eric 24, Ndaysihimiye Antoine Dominique 14, Nizeyimana Mirafa 4, Mico Justin 8, Songa Isaie 9, Muzerwa Amin 17

SC Kiyovu XI: Ndoli Jean Claude (GK, 19), Uwihoreye Jean Paul 3, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya 4, Mbogo Ali 18, Karera Hassan 2, Mugheni Kakule Fabrice (C, 17), Kalisa Rachid 8, Moustapha Francis 10, Nganou Russel Alex 21 na Twagirimana Innocent 7.

Ikipe ya APR FC irakomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 60 nyuma yo kuba yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino wakinirwaga kuri sitade Amahoro. Hakizimana Muhadjili na Nsabimana Aimable ni bo batsindiye iyi kipe yambara umweru n’umukara.

Hakizimana Muhadjili yahise yuzuza ibitego 12 anganya na Ndarusanze Jean Claude nawe ufite ibitego 12 muri shampiyona. AS Kigali yatsinze Mukura VS ibitego 2-0 bityo ikomeza kuguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 57.

Hakizimana Muhadjili amaze gutsinda ibitego 12

Hakizimana Muhadjili amaze gutsinda ibitego 12

Nsabimana Aimable nawe yingeye gutsinda

Nsabimana Aimable nawe yongeye gutsinda 

Buteera Andrew akurikiwe n'abakinnyi batatu ba Etincelles FC

Buteera Andrew akurikiwe n'abakinnyi batatu ba Etincelles FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC akurikiwe na Muganga Kaliba Joakim ukina hagati muir Etincelles FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC akurikiwe na Muganga Kaliba Joakim ukina hagati muri Etincelles FC

Rayon Sports yahuye n’akatari gato mu rugendo yagiriye i Rusizi kuko yatsinzwe na Espoir FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 28. FC Musanze yanyagiye Sunrise FC ibitego 3-0 i Nyagatare naho Kirehe FC itsinda Bugesera FC ibitego 2-0 i Nyakarambi.

Moustapha Francis yujuje ibitego icyenda (9) muri shampiyona

Moustapha Francis yujuje ibitego icyenda (9) muri shampiyona

Nduwayo Danny Bariteze yabanje mu izamu akina iminota 90'

Nduwayo Danny Bariteze yabanje mu izamu akina iminota 90'

Mpozembizi Mohammed yari yagarutse nyuma yo gusiba umukino wa AS Kigali kubera amakarita

Mpozembizi Mohammed yari yagarutse nyuma yo gusiba umukino wa AS Kigali kubera amakarita

Munezero Fiston  ku mupira

Munezero Fiston  yakoze amakosa menshi mu bwugarizi

Munezero Fiston yakoze amakosa menshi mu bwugarizi

Munezero Fiston na Habimana Hussein ba Police FC cyo kimwe na Mugheni Kakule Fabrice wa SC Kiyovu bose bahawe ikarita y'umuhondo buri umwe

Munezero Fiston na Habimana Hussein ba Police FC cyo kimwe na Mugheni Kakule Fabrice wa SC Kiyovu bose bahawe ikarita y'umuhondo buri umwe

Ndayishimiye Celestin  yabanje hanze nyuma yuko yakinnye umukino wa AS Kigali

Ndayishimiye Celestin yabanje hanze nyuma y'uko yakinnye umukino wa AS Kigali

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza nyuma yo kuva mu bihano

Mico Justin (8) abuzwa inzira Moustapha Francis (10)

Mico Justin (8) abuzwa inzira na Moustapha Francis (10)

Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya myugariro wa Kiyovu Sport utakinnye

Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya myugariro wa Kiyovu Sport

Nizeyimana Jean Claude abuzwa kugenda na Eric Ngendahimana wa Police FC

Nizeyimana Jean Claude abuzwa kugenda na Eric Ngendahimana wa Police FC

Mushimiyimana Mohammed (Ibumoso) na Usabimana Olivier (Iburyo) bishyushya

Mushimiyimana Mohammed (Ibumoso) na Usabimana Olivier (Iburyo) bishyushya

Ubwi Mugheni Kakule Fabrice yari agushijwe

Ubwo Mugheni Kakule Fabrice yari agushijwe 

Abafana ba Kiyovu Sport

Abafana ba Kiyovu Sport

Mico Justin acega Ahoyikuye Jean Paul

Mico Justin acenga Ahoyikuye Jean Paul 

Usabimana Olivier yinjiye asimbuye ahindura umukino wa Police FC

Usabimana Olivier yinjiye asimbuye ahindura umukino wa Police FC

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport atanga amabwiriza

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport atanga amabwiriza 

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego 

Mugheni Kakule Fabrice yasohotse atabyumva neza

Mugheni Kakule Fabrice yasohotse atabyumva neza 

Dore uko umunsi wa 28  warangiye:

-Espoir FC  2-0 Rayon Sports FC

-Police FC 2-1 SC Kiyovu

-Kirehe FC  2-0 Bugesera FC

-Sunrise FC 0-3 Musanze FC

-Amagaju FC 1-1 Marines FC

-APR FC 2-0 Etincelles FC

-Gicumbi FC 2-0 Miroplast FC

-Mukura VS 0-2 AS Kigali

PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND