RFL
Kigali

Police FC yatsinze FC Marines, AS Muhanga itsindwa umukino wa mbere i Huye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/12/2018 21:16
1

Police FC yasaruye amanota atatu kuri FC Marines nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wabereye ku kibuga cya Kicukiro. Police FC yahise igira amanota 15 mu mikino irindwi (7) imaze gukina bityo bikayishyira ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo.

Police FC yatsindiwe na Peter Otema (1) ku mupira yahawe na Muvandimwe Jean Marie Vianney, Iyabivuze Osse (2) mu gihe FC Marines yatsindiwe na Samba Cedric (1) na Nyirinkindi Saleh (1).

FC Marines itozwa na Rwasamanzi Yves niyo yafunguye amazamu ku munota wa 14’ ku gitego cyatsinzwe na Samba Cedric mbere yuko Peter Otema yishyurira Police FC ku munota wa 23’. Iyabivuze Osee yaje gushyiramo igitego cya kabiri cya Police FC ku munota wa 28’ w’umukino anagira igitego cye cya mbere muri iyi kipe yagezemo avuye muri Sunrise FC. Iyabivuze Osee yake kungamo ikindi ku munota wa 57’ mbere yuko Nyirinkindi Saleh atsinda igitego cya kabiri cya FC Marines ku munota wa 68’.

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Police FC basohoka mu kibuga

Abafana ba APR FC

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya Iyabivuze Osee

Peter Otema yujuje ibitego bine mu mikino irindwi (7)

Peter Otema yujuje ibitego bine mu mikino irindwi (7)

Peter Otema yatsinze igitego cyavuye ku mupira yahawe na Muvandimwe JMV

Nsengiyumva Irshad abaza bagenzi be ukuntu umuntu abanyuramo bareba 

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira

Peter Otema yatsinze igitego cyavuye ku mupira yahawe na Muvandimwe JMV

Muri uyu mukino, hatanzwemo ikarita y’umutuku yahawe Niyondamya Patrick wari myugariro mu mutima w’ubwugarizi bwa Police FC nyuma yo gutuka umusifuzi. Runanira Hamza ukina mu bwugarizi bwa FC Marines nawe yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa kuri Jean Uwimbabazi.

Mu gusimbuza, Albert Mphande umutoza wa Police FC yakuyemo Hakizimana Kevin bita Javier Pastole ashyiramo Uwimbabazi Jean Paul, Iyabivuze Osee wagize umukino mwiza akanatsinda ibitego bibiri yasimbuwe na Munyemana Alexandre mu gihe Bahame Alafat wahuraga na n’ikipe yahozemo yaje gusimburwa na Nzabanita David bita Saibadi.

Ku ruhande rwa Rwasamanzi Yves umutoza mukuru wa FC Marines, Bizimungu Omar yasimbuwe na Nishimwe Blaise, Tuyishime Benjamin asimbura Ndekwe Felix.

Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Mukura Victory Sport yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino waberaga kuri sitade Huye. AS Muhanga yatsindwaga umukino wayo wa mbere kuva shampiyona yatangira. Igitego cya Mukura Victory Sport cyatsinzwe na Ndayishimiye Christophe.

Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 16 mu gihe APR FC ifite amanota 15 ku mwanya wa kabiri n’umukino ifitanye na Sunrise FC.

Iyabivuze Osee (22) yagize umukino mwiza

Iyabivuze Osee (22) yagize umukino mwiza 

Nsengiyumva Irshad bita Pogba (23) arekura ishoti

Nsengiyumva Irshad bita Pogba (23) arekura ishoti

Bahame Alafat ku mupira  acenga Mutunzi Clement

Bahame Alafat ku mupira  acenga Mutunzi Clement 

Samba Cedric wafunguye amazamu ku nyungu za FC Marines

Samba Cedric wafunguye amazamu ku nyungu za FC Marines

FC Marines bishimira igitego

Marines FC yakinaga umukino na DC Virunga nyuma yuko yatsinze AS Kabasha

Marines FC yakinaga umukino na DC Virunga nyuma yuko yatsinze AS Kabasha

FC Marines bishimira igitego cyatsinzwe na Samba Cedric 

Eric Ngendahimana (24) kapiteni wa Police Fc ashaka inzira

Eric Ngendahimana (24) kapiteni wa Police FC ashaka inzira 

Iyabivuze Osee akata umupira imbere ya Bizimungu Omar

Iyabivuze Osee akata umupira imbere ya Bizimungu Omar

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  ari imbere ya Nsabimana Hussein (5)

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  ari imbere ya Nsabimana Hussein (5)

Iyabivuze Osee wavuye muri Sunrise FC  yahise agira ikibazo mu kibero

Iyabivuze Osee wavuye muri Sunrise FC  azamukana umupira 

Iyabivuze Osee bamushyira hasi

Iyabivuze Osee bamushyira hasi

Peter Otema ku mupira  ashaka uko yagera ku izamu

Peter Otema ku mupira  ashaka uko yagera ku izamu

Hakizimana Kevin bita Pastole (25) atera ishoti

Hakizimana Kevin bita Pastole (25) atera ishoti

 Ndekwe Felix (10) ukina inyuma y'abasatira muri FC Marines agendana umupira

 Ndekwe Felix (10) ukina inyuma y'abasatira muri FC Marines agendana umupira

Bahame Alafat (6) nta mpuhwe yari afitiye abakinnyi babanye muri FC Marines

Bahame Alafat (6) nta mpuhwe yari afitiye abakinnyi babanye muri FC Marines

Police FC basohoka mu kibuga

Gusa nawe bari bamukaniye bishoboka kuko bazi uko atambuka

Gusa nawe bari bamukaniye bishoboka kuko bazi uko atambuka

Ishimwe Claude niwe wari umusifuzi wa kane

Ishimwe Claude niwe wari umusifuzi wa kane 

Intebe ya tekinike ya Police FC

Intebe ya tekinike ya Police FC 

Abakinnyi ba POlice FC bafata amabwiriza kwa Albert Mphande umutoza wabo mukuru

Abakinnyi ba POlice FC bafata amabwiriza kwa Albert Mphande umutoza wabo mukuru

Intebe ya tekinike ya FC Marines

Intebe ya tekinike ya FC Marines  iyobowe na Rwasamanzi YVes (Ubanza iburyo)

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Amakipe yombi yiyereka abafana

Amakipe yombi yiyereka abafana 

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Ngendahimana Eric (C,24), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Manzi Huberto Sinceres 16, Niyondamya Patrick 23, Iyabivuze Osee 22, Mushimiyimana Mohammed 10, Peter Otema 17, Bahame Alafat 6 na Hakizimana Kevin 25

11 ba Fc Marines babanje mu kibuga

11 ba Fc Marines babanje mu kibuga

Marines FC XI:  Rukundo Protegene (GK,1), Nsabimana Hussein 5, Mutunzi Clement (C,18), Niyigena Clement 3, Runanira Hamza 14, Nsengiyumva Irshad 23, Nyirinkindi Saleh 7, Bizimungu Omar 4, Ndayisenga Ramadhan 8, Ndekwe Felix 10 na Samba Cedric 22.

Mutunzi Clement (18) akaba na kapiteni wa F Marines abuza inzira Iyabivuze Osee

Mutunzi Clement (18) akaba na kapiteni wa F Marines abuza inzira Iyabivuze Osee

Mushimiyimana Mohammed ku mupira

Mushimiyimana Mohammed ku mupira 

Hakizimana Kevin bita Pastole (25) ashaka inzira

Hakizimana Kevin bita Pastole (25) ashaka inzira

Samba Cedric (22) ashaka uko yakwambura umupira Iyabivuze Osee (22)

Samba Cedric (22) ashaka uko yakwambura umupira Iyabivuze Osee (22)

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego 

Mutunzi Clement (18) imbere ya Bahame Alafat (6)

Mutunzi Clement (18) imbere ya Bahame Alafat (6)

Police FC basohoka mu kibuga

Iyabivuze Osee (22) amaze gutsinda igitego

Iyabivuze Osee (22) amaze gutsinda igitego 

Salma Rhadia Mukansanga niwe wasifuye hagati

Salma Rhadia Mukansanga niwe wasifuye hagati

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC asaba imbabazi Ishimwe Claude nyuma yo kumubwira ko ari gukandagira mu murongo

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC asaba imbabazi Ishimwe Claude nyuma yo kumubwira ko ari gukandagira mu murongo

Mushimiyimana Mohammed ku mupira

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  nyuma yo kuba yabanje mu kibuga 

Umukino wari indya nkuryeb cyane hagati mu kibuga kuko abasore ba FC Marines baba bihuta

Umukino wari indya nkuryeb cyane hagati mu kibuga kuko abasore ba FC Marines baba bihuta bityo byasabye Police FC imbaraga nyinshi zo kubahagarika

Uva ibumoso: Byukusenge Jacob, Ndayishimiye Thierry na Benjamin Tuyishime bishyushya

Uva ibumoso: Byukusenge Jacob, Ndayishimiye Thierry na Benjamin Tuyishime bishyushya

Iyabivuze Osee avurwa mbere yo gusimburwa

Iyabivuze Osee avurwa mbere yo gusimburwa 

Hakizimana Kevin bita Pastole (25) ashaka inzira

Hakizimana Kevin (25z0 abyigana na Samba Cedric (22) bakinanye muri Mukura VS

Hakizimana Kevin (25z0 abyigana na Samba Cedric (22) bakinanye muri Mukura VS

Dore uko umunsi wa 7 uteye (15h30’):

Kuwa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018

-Gicumbi FC 1-1 Musanze (Gicumbi)

-Bugesera Fc 1-0 SC Kiyovu (Nyamata)

Kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018

-Mukura VS 1-0 AS Muhanga  

-Amagaju Fc 0-0 Kirehe FC (Nyagisenyi)

-Sunrise Fc vs APR FC (Wimuwe)

-Police FC 3-2 Marines FC (Stade Kicukiro)

-Espoir FC 4-1 Etincelles FC (Rusizi)

Ku Cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018

-Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)

Hakizimana Kevin (25) imbere ya Mutunzi Clement (18) wanakinnye muri Police FC

Hakizimana Kevin (25) imbere ya Mutunzi Clement (18) wanakinnye muri Police FC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BIZIMUNGU ABDALLAH5 years ago
    Mukura oyeee uyu mwaka rwose igikombe kigomba gutaha huye

Inyarwanda BACKGROUND