RFL
Kigali

Police FC yatsindiwe i Nyakarambi, FC Marines yihererana Espoir FC i Rubavu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/12/2018 6:58
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa gatandantu wa shampiyona, ikipe ya Police FC yatsinzwe na Kirehe FC igitego 1-0 mu gihe Marines FC yatsinze Espoir FC ibitego 2-0.



Police FC yaherukaga gutsinda Musanze FC i Kigali, yageze i Nyakarambi ihatsindirwa igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 60’ gitsinzwe na Muhoza Tresor.

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu, Marines FC yatsinze Espoir FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Runanira Hamza ku munota wa 35’ mbere yuko Samba Cedric yungamo ikindi ku munota wa 53’ w’umukino.

Umunsi wa Gatandatu wa shampiyona urakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018 ubwo Etincelles FC iraba yakira AS Muhanga mu gihe umukino wari guhuza APR FC na Mukura Victory Sport wigijweyo bitewe nuko amakipe yombi ari mu mikino Nyafurika.

Ku Cyumweru tariki ya 2 Ukuboza 2018 hazakinwa umukino umwe uzahuza Rayon Sports na SC Kiyovu kuri sitade ya Kigali (15h30’).

Ku Cyumweru tariki ya 2 Ukuboza 2018 SC Kiyovu izakira Rayon Sports

Ku Cyumweru tariki ya 2 Ukuboza 2018 SC Kiyovu izakira Rayon Sports

Dore uko umunsi wa 6 wa shampiyona uteye:

Kuwa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018

-Bugesera FC 2-1 Gicumbi FC  

-FC Musanze 2-1 Amagaju FC  

-AS Kigali 0-1 Sunrise FC  

Kuwa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018

-Kirehe FC 1-0 Police FC  

-FC Marines 2-0 Espoir FC  

Kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018

-APR FC vs Mukura Victory Sport (Kicukiro,  Warimuwe)

-Etincelles FC vs AS Muhanga (Stade Umuganda, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 2 Ukuboza 2018

-SC Kiyovu vs Rayon Sports (Kigali City Stadium, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ikundabayo pascal5 years ago
    ni dange





Inyarwanda BACKGROUND