RFL
Kigali

Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/04/2018 20:21
0


Ikipe ya Police FC yanganyije na Mukura Victory Sport igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 17 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali. Havugarurema Jean Paul yatsindaga igitego cye cya mbere muri Mukura VS kuri ubu igomba kuguma ku mwanya wa cyenda.



Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 20’ ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique wuzuzaga igitego cya gatanu (5) muri shampiyona. Ni umupira waturutse kwa Nizeyimana Mirafa, awutanga kwa Nsengiyumva Moustapha wahise akata awukata awuganisha mu izamu uhura na Songa Isaie wahise awuyobora kwa Ndayishimiye Antoine Dominique wahise areba mu izamu.

Ikipe ya Mukura VS yaje gukina ishaka kwishyura cyane mu gice cya kabiri ubwo Haringingo yahitaga akora impinduka, biza kumuhira ku munota wa 79’ ubwo Havugarurema Jean Paul bita Ralo yateraga umupira uva iburyo bwe ugahita uruhukira mu izamu rya Nzarora Marcel. Havugarurema Jean Paul yari yinjiye mu kibuga asimbuye Gashugi Abdulkalim kapiteni w’iyi kipe nawe wavuye muri Kiyovu Sport.

Muri uyu mukino, Nshimiyimana Maurice bita Maso uri gutoza Police FC yaje kuba nk'aho agorwa ubwo yari akuyemo Mico Justin akinjiza Nzabanita David bita Saibadi. Aha ni bwo Mukura VS yatangiye gusa n'aho Police FC yemera gukina yugarira kuko abakinnyi ba Mukura VS barimo; Hakizimana Kevin bita Pastole, Mutebi Rachid na Havugarurema Jean Paul bakinaga batesha umutwe abugarira ba Police FC.

Ndayishimiye Antoine Dominique yujuje ibtego bitanu (5)

Ndayishimiye Antoine Dominique yujuje ibtego bitanu (5) muri shampiyona

Muri uyu mukino,  Police FC yateye ishoti rimwe rigana mu izamu mu gihe Mukura VS yateye amashoti ane (4). Police FC yateye koruneri umunani (8) kuri enye (4) za Mukura VS. Police FC bakoze amakosa icumi (10) kuri arindwi (7) ya Mukura VS. Abakinnyi ba Police FC baraririye inshuro ebyiri (2) ku nshuro eshatu za Mukura VS.

Muri aya makosa, Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS,  Songa Isaie na Nzabanita David baherewemo amakarita y’umuhondo. Lomami Frank yasimbuye Ibrahim Nshimiyimana ku munota wa 54’, Bukuru Christophe asimbura Ndayishimiye Christophe ku munota wa 55’ mu gihe Gashugi Abdulkalim yasimbuwe na Havugarurema Jean Paul  Ralo ku ruhande rwa Mukura VS.

Ku ruhande rwa Police FC, Biramahire Abeddy yasimbuye Nsengiyumva Moustapha, Mico Justin asimburwa na Nzabanita David mu gice cya kabiri cy’umukino. Nyuma yo kunganya uyu mukino, Police FC iraguma ku mwanya wa munani (8) n’amanota 23 mu gihe Mukura VS iguma ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 22.

Ndayishimiye Antoine Dominique yishimira igitego

Ndayishimiye Antoine Dominique yishimira igitego

Ishimwe Issa Zappy yari yagarutse muri 11

Ishimwe Issa Zappy yari yagarutse muri 11

Iragire Saidi myugariro wa Mukura VS acenga Songa Isaie

Iragire Saidi myugariro wa Mukura VS acenga Songa Isaie

Ndayishimiye Antoine Dominique ashaka umupira

Ndayishimiye Antoine Dominique ashaka umupira 

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego 

Mico Justin ashkaumupira mu kirere

Mico Justin ashaka umupira mu kirere

Nsengiyumva Moustapha  azamukana umupira

Nsengiyumva Moustapha azamukana umupira 

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi yakinnye iminota 90'

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi yakinnye iminota 90'

Abakinnyi ba Mukura VS bafata inama hagati mu  mukino

Abakinnyi ba Mukura VS bafata inama hagati mu mukino

Nshimiyimana Maurice ashyiramo Nzabanita David

Nshimiyimana Maurice ashyiramo Nzabanita David 

Nshimiyimana Maurice Maso niwe uri gutoza Police Fc

Nshimiyimana Maurice Maso ni we uri gutoza Police Fc

Abayobozi batandukanye mu nzego za Polisi y'igihugu

Abayobozi batandukanye mu nzego za Polisi y'igihugu

Bamwe mu bafana ba Mukura VS

Bamwe mu bafana ba Mukura VS

Umwungeri Patrick (5) Kapiteni wa Police FC atera umupira

Umwungeri Patrick (5) Kapiteni wa Police FC atera umupira

Ndayishimiye Celestin  (3) abyugana na Mutebi Rachid

Ndayishimiye Celestin (3) abyigana na Mutebi Rachid

Hakizimana Kevin hagati ya Nsengitumva Moustapha (2) na Mushimiyimana Mohammed

Hakizimana Kevin hagati ya Nsengiyumva Moustapha (2) na Mushimiyimana Mohammed

Hakizimana Kevin bita Pastole umwe mu bazonze Police FC

Hakizimana Kevin bita Pastole umwe mu bakinnyi bazonze abugarira ba Police FC

Havugarurema Jean Paul Ralo ajya kwishyushya

Havugarurema Jean Paul Ralo ajya kwishyushya 

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS

Rwabugiri Omar umunyezamu mukuru wa Mukura VS wanaje guhabwa ikarita y'umuhondo

Ruzindana Nsoro niwe wari umusifuzi wo hagati

Ruzindana Nsoro ni we wari umusifuzi wo hagati

Havugarurema Jean Paul Ralo ku mupira

Havugarurema Jean Paul Ralo ku mupira 

Biramahire Abeddy

Biramahire Abeddy  yinjiye asimbuye Nsengiyumva Moustapha

Biramahire Abeddy yinjiye asimbuye Nsengiyumva Moustapha

Havugarurema Jean Paul Ralo yishimira igitego

Havugarurema Jean Paul Ralo yishimira igitego

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC XI: Nzarora Marcel (GK, 18), Ishimwe Issa Zappy 26, Ndayishimiye Celestin 3, Umwungeri Patrick (C, 5), Twagizimana Fabrice 6, Nizeyimana Mirafa 4, Mushimiyimana Mohammed 10, Mico Justin 8, Nsengiyumva Moustapha 11, Ndayishimiye Antoine Dominique 14 na Songa Isaie 9.

Mukura VS XI:Rwabugiri Omar (GK, 1), Rugirayabo Hassan 5, Mujyanama Fidele 13, Iragire Saidi 3, Nshimiyimana David 16, Gashugi Abdulkalim (C, 7), Ndayegamiye Abou 17, Ndayishimiye Christophe 6, Ibrahim Nshimiyimana 12, Kevin Hakizimana 9 na Mutebi Rachid 11

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona 

Dore uko umunsi wa 17 uteye:

Kuwa Mbere tariki 23 Mata 2018

-Police FC 1-1 Mukura VS  

Kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018

-APR FC 5-2 FC Marines  

-Etincelles FC 1-0 Espoir FC

-Gicumbi FC 1-0 Sunrise FC 

-Bugesera FC 0-0 FC Musanze  

-Kirehe FC 2-1 Amagaju FC

Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018

- Rayon Sports 2-2 Kiyovu Sport  

-Miroplast FC 0-3 AS Kigali  

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND