Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 ni bwo Police FC igomba kwakira Amagaju FC ku kibuga cya Kicukiro bakina umunsi wa Gatatu wa shampiyona. Mushimiyimana Mohammed aracyarwaye, Munezero Fiston yavuye mu gihano cy’ikarita itukura yari yahawe ku munsi wa mbere.
Kuwa 13 Ukwakira 2017 ubwo Police FC yari yasuye Mukura Victory Sport, Mushimiyimana Mohammed yari mu bakinnyi 11 bagombaga gukina uyu mukino, habura iminota micye ngo umukino ube ni bwo uyu musore yaje kugira ikibazo cy’umutsi wo mu ivi biba ngombwa ko bahita bamusimbuza Nzabanita David wavuye mu ikipe ya Bugesera FC.
Nyuma y’umukino Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC yavuze ko umukinnyi we yagize ikibazo cyo gutsikira bari mu myitozo ya mbere y’umukino bityo ahita amusimbuza byihuta. Police FC yatsinze Mukura Victory Sport ibitego 2-1.
Mushimiyimana Mohammed afite ikibazo mu ivi ry'iburyo
Mu kiganiro na INYARWANDA, Mushimiyimana Mohammed ukina hagati muri Police FC yavuze ko igihe yahawe n’abaganga hasigaye icyumweru kimwe. “Nyuma yo kunsuzuma bari bampaye icyumweru, kizarangira mu mpera z’iki cyumweru”. Mushimiyimana Mohammed
Police FC iri ku mwanya wa karindwi n’amanota atatu mu gihe Amagaju FC bari ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu (6). Iyi kipe ikorera ku Kicukiro izaba ikina uyu mukino idafite Mushimiyimana Mohammed uje wiyongera kuri Mpozembizi Mohammed ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Gusa bagaruye Munezero Fiston ukina mu mutima w’ubwugarizi utarakinnye na Mukura Victory Sport kubera ko yari yahawe ikarita itukura batsindwa na Etincelles FC ibitego 3-1 kuri sitade Umuganda.
Ku mukino wa Mukura VS Eric Ngedahimana bita Song (ibumoso) yari yabanje hanze
Usabimana Olivier wari wagize ikibazo i Huye kuri ubu ameze neza
Nzabanita David wavuye muri Bugesera FC yari yakinnye iminota 90' batsinda Mukura VS ibitego 2-1
Dore uko imikino y’umunsi wa 3 iteye:
Kuwa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017
-APR FC vs AS Kigali (Stade ya Kigali, 15h30’)
Kuwa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017
-Bugesera FC vs Rayon Sports (Nyamata, 15h30’)
-Etincelles FC vs Mukura Victory Sport (Stade Umuganda, 15h30’)
-Espoir FC vs Sunirise FC (Rusizi, 15h30’)
-Kirehe FC vs Musanze FC (Nyakarambi, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017
-Police FC vs Amagaju FC (Kicukiro, 15h30’)
-Gicumbi FC vs FC Marines (Gicumbi, 15h30’)
-Miroplast FC vs Kiyovu Sport (Mironko Pitch, 15h30’)
TANGA IGITECYEREZO