RFL
Kigali

Police FC yagaruye Habimana, ibura Patrick Umwungeri mbere yo guhura n'Amagaju FC kuri uyu wa Kabiri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/02/2017 19:48
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2017 ni bwo ikipe ya Police FC yakira Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona uzabera ku kibuga cya Kicukiro. Umukino Seninga Innocent azaba yagaruye Habimana Hussein na Patrick Umwungeri wari wagize ikibazo cy’ukuboko bakina na Rayon Sports.



Ubwo Police FC yakinaga na Rayon Sports umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 16 utarabereye igihe, Seninga yaburaga Habimana Hussein mu mutima w’ubwugarizi atari uko arwaye ahubwo kuko yari yarujuje amakrita atatu y’umuhondo.

Kubura uyu musore byatumye  umutoza afata umwanzuro wo kumusimbuza Uwihoreye Jean Paul usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo binaha amahirwe Mpozembizi Mohammed yo kuba yabanza mu kibuga.

Mu mukino baguyemo miswi na Rayon Sports kandi, ubwo umukino wari ugeze ku musozo, Patrick Umwungeri nka myugariro yari asigaranye mu mutima w’ubwugarizi, yaje kugira ikibazo ku kuboko cyatumye ava mu mukino utarangiye ariko kuri ubu amakuru ava muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano avuga ko uyu musore ataramera neza ndetse azamara icyumeru hanze y'ikibuga atifatanya na bagenzi be dore ko n'umukino w’Amagaju FC aheruka kugwa miswi na APR FC atazawukina.

Nyuma yo gukina na Rayon Sports, Seninga Innocent yabwiye abanyamakuru ko ataratakara mu rugendo rwo gushaka igikombe cya shampiyona kuko amanota abamuri imbere bamurusha atari menshi ku buryo yatakaza icyizere ku gikombe cya shampiyona.

“Icyizere kiracyahari ndacyari mun isiganwa (Course). Amakipe duhanganye nabo banyuzamo bagatakaza natwe nuko bigeraho tugashaka tukabona rimwe, icyo navuga ko urugamba rw’igikombe ntarirarenga”. Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC.

Ku rundi ruhande Nduwimana Pablo uheruka kugwa miswi na APR FC i Nyamagabe avuga ko nta kipe atinya guhura nayo mu Rwanda kuko ngo uko zamutsinda nawe ni ko yazikuraho amanota atatu dore ko anafite Hussein Shaban bita Chabalala ufite ibitego 11 muri shampiyona.

Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, uzahuza ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 38 izaba yakira Gicumbi FC ya Okoko Godefroid iheruka kunganya na Kiyovu Sport i Gicumbi.

 Kuwa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2017

*APR FC vs Gicumbi FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

*Police FC vs Amagaju FC( Kicukiro, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017

*Rayon Sports vs Espoir FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

Seninga  Innocent

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC avuga ko afite abakinnyi benshi bashobora gukina imyanya irenze umwe mu kibuga bityo ko afite amahitamo menshi ku bakinnyi azitabaza

Umwungeri Patrick

Umwungeri Patrick wari uyoboye ubwugarizi bwa Police FC bakina na Rayon Sports kuri ubu yahawe icyumweru cyose atagaragara mu kibuga kugira ngo asubirane neza. Biteganyijwe ko azasimburwa na Habimana Hussein uzafatanya na Jean Paul Uwihoreye

 Uwihoreye Jean Paul

Uwihoreye Jean Paul azaguma mu mwanya yari arimo bakina na Rayon Sports

Habimana Hussein wa Police FC

Habimana Hussein (Iburyo) bita Eto'o utarakinnye umukino uheruka kubera amakarita atatu kuri ubu yemerewe gukina n'Amagaju FC

Table

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND