RFL
Kigali

Police FC yacyuye umwanya wa kabiri mu mikino yaberaga muri Uganda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/08/2017 19:01
1


Ikipe ya Police FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga y’Abapolisi bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, yacyuye umwanya wa kabiri nyuma yo kugwa miswi na Police FC ya Uganda bakanganya igitego 1-1 ku mukino wa nyuma.



Police FC iheruka gutsinda Kenya ibitego 3-1, yabuze igikombe imbere ya Police FC ya Uganda kuko nyuma yo kunganya igitego 1-1, amakipe yombi yahise anganya amanota 4-4. Police FC (Uganda) izamukira ku kinyuranyo cy’ibitego kuko mu mukino ubanza yari yatsinze Kenya ibitego 7-1 bityo ihabwa igikombe kuko basanze izigamye ibitego bitandatu (6) mu mikino ibiri bakinnye.

Igitego cya Police FC cyatsinzwe na Nsengiyumva Moustapha bita Payet biza kurangira amakipe yombi aguye miswi.  Nizeyimana Mirafa yahaboneye ikarita itukura ubwo bari mu gice cya mbere cy’umukino ari nako Muvandimwe Jean Marie Vianney agira imvune.

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC aganira na INYARWANDA yavuze ko ikarita yahawe Nizeyimana Mirafa yamushegeshe cyane mu kuzitira imipira ica hagati mu kibuga ndetse akaba atemeranya n’abasifuzi basifuye uyu mukino.

“Mirafa yahawe ikarita itukura mu gice cya mbere cy’umukino na Muvandimwe Jean Marie Vianney agira imvune. Abasifuzi ntabwo batubaniye na gato bikaniyongeraho ibyo bibazo by’imvune n’ikarita itukura yaje hakiri kare”. Seninga Innocent

Dore abakinnyi 11 Seninga Innocent yabanje mu kibuga:

Nzarora Marcel (GK-18), Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Munezero Fiston 2, Twagizimana Fabrice Ndikukazi (C-6), Nizeyimana Mirafa 4, Ngendahimana Eric 24, Manishimwe Yves 22, Nsengiyumva Moustapha 11, Iradukunda Jean Bertrand 25 na Songa Isaie 9.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yves6 years ago
    Ntacyo bitwaye. courage basore





Inyarwanda BACKGROUND