RFL
Kigali

Police FC ishaka umwanya wa kabiri irasura SC Kiyovu kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/05/2017 20:11
0


Police FC imwe mu makipe atatu arwanira umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona irasura Kiyovu Sport irwana no kutamanuka mu mukino utegerejwe kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2017 saa cyenda n’igice (15h30’) ku kibuga cya Mumena.



Ni umukino Police FC izakina idashaka gukora ikosa na rimwe kuko amanota atatu izaba ishaka ariyo irushwa na APR FC iri ku mwanya wa kabiri mbere yuko ikina na Espoir FC.

APR FC ifite amanota 51 imbere ya Police FC ifite amanota 48. Mu gihe Police FC yatakaza uyu mukino ikagira amahirwe macye APR FC igatsinda Espoir FC, byaba ngombwa ko isigara inyuma amanota atandatu (6).

Seninga Innocent umutoza mukuru w’ikipe ya  Police FC avuga ko guhura na Kiyovu Sport atari umukino woroshye bitewe nuko ari ikipe iri mu rugamba rwo kutamanuka bityo ko icyo agomba gukora ari ugukoresha uburyo bwose yayikuraho amanota atatu kugira ngo bimuhe umutekano wo gukomeza urugamba rw’umwanya wa kabiri.

Ikipe ya Police FC kandi ni imwe mu makipe afite abakinnyi benshi bakoze imyitozo mu ikipe y’igihugu Amavubi. Aha umuntu wese ntuyabura gutekereza ko Seninga Innocent atazagongwa n’ikibazo cy’umunaniro ku bakinnyi asanzwe yitabaza bakoze iyi myitozo.

Gusa Seninga aganira na INYARWANDA, yavuze ko nta kibazo afite cyo kuzagongwa n’umunaniro mu bakinnyi be kuko basanzwe bakora imyitozo ikomeye kandi ko nta kundi byari kugenda abakinnyi bagomba gutangwa mu ikipe y’igihugu.

“Ntabwo abakinnyi wabimana kuko ni ab’igihugu. Nta kibazo bazagira cy’umunaniro kuko basanzwe bakora imyitozo mbere y’umukino. Ndibaza ko bazakina kandi nta ngaruka mbi bizagira ku musaruro”. Seninga Innocent.

Abakinnyi ba Police FC bakoze imyitozo mu Mavubi barimo; Muvandimwe JMV,Usengimana Danny, Mico Justin, Eric Ngendahimana, Mpozembizi Mohammed na Nzarora Marcel umunyezamu wakoze kuwa Kabiri.

Uretse kuba Police FC izaba isura SC Kiyovu ku munsi wa 26 wa shampiyona, uyu munsi uzakomeza kuwa Gatandatu  aho amakipe arimo APR FC azaba amanuka mu kibuga. APR FC izaba yakira Espoir FC kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’) mu gihe indi mikino izaba itoroshye Etincelles FC izaba yakira AS Kigali i Rubavu ari nako Bugesera FC yisobanura na FC Musanze i Nyamata.

Ku cyumweru imikino izakomeza Rayon Sports ikina Kirehe mu gihe Pepinieres FC izaba isura FC Marines i Rubavu.

Dore uko umunsi wa 26 uteye:

Kuwa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2017

*Kiyovu Sport vs Police FC (Mumena, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 6 Gicurasi 2017

*APR FC vs ESpoir FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

*Gicumbi FC vs Sunrise FC (Gicumbi, 15h30’)

*Etincelles FC vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15h30’)

*Bugesera FC vs FC Musanze (Nyamata, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017

*Amagaju FC vs Mukura Victory Sport (Nyamagabe, 15h30’)

*Rayon Sports vs Kirehe FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

*Pepinieres FC vs FC Marines(Ruyenzi, 15h30’)

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND