RFL
Kigali

Police FC yakuye amanota atatu kuri Mukura, Biramahire akora amateka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/03/2017 9:43
1


Ikipe ya Police FC yakuye amanota atatu kuri Mukura Victory Sport nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Huye.



Mukura Victory Sport yari mu rugo ni yo yabanje kureba mu izamu  ku munota wa 77’ w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Simpenzwe Hamidou mbere y’umunota umwe kugira ngo Biramahire Christophe Abeddy winjiye asimbuye yishyurire Police FC igitego yatsinze ku mupira yahawe  na Danny Usengimana.

Biramahire w’iimyaka 18 yakoze amateka yo gutsinda igitego cye cya mbere nk’umukinnyi wa Police FC kuva yasinyamo imyaka ibiri (2).

Mu gice cya mbere, ikipe ya Mukura VS yari yakiriye umukino, yakoze amakosa atanu (5) mbere yo gukora amakosa atandatu (6) mu gice cya kabiri.  Police FC yakoze amakosa atatu mu gice cya mbere mu gihe yakoze atandatu mu gice cya kabiri.

Police FC kandi yabonye koruneri ebyiri (2) mu gice cya mbere kuri imwe (1) ya Mukura VS. Bukuru Christophe wa Mukura yakuyemo ikarita y’umuhondo. Mu gice cya kabiri, Police FC yabonye koruneri ebyiri (2) mu gihe Mukura VS itabonye n’imwe.

Ku ruhande rwa Mukura, Ngama Emmanuel yasimbuye 14, naho 7 asimburwa na Zagabe Jean Claude naho Ndayishimiye Yussuf asimbura12. Seninga Innocent wa Police FC yakuyemo Muzerwa Amini yinjiza Biramahire Abedy wanatsinze igitego ku kumunota wa 77’.

Ikipe ya Mukura Victory Sport yakomeje gukina umupira wayo wo guhanahana nk’uko yakomeje kubigaragaza igihe kinini mu mukino ariko birangira Seninga Innocent n’abahungu be bita “INDWANYI” batahukanye amanota atatu(3) ayishyira ku mwanya wa gatatu n’amanota 39 ku bitego 14 izigamye inganya na APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 40.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, ikipe ya FC Musanze yatsinze Kiyovu Sport ibitego 3-2.Wai Yeka yatsindiye FC Musanze ibitego bibiri (2) afatanyije na Francois. SC Kiyovu yatsindiwe na Bigirimana Blaise mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Fils.  FC Marines ma Bugesera FC baguye miswi banganya 0-0.

11 babanjemo ku mpande zombi:

Mukura VS: Kimanuka Jean Claude (GK), Mwiseneza Daniel, Hamidou Simpenzwe, Ambroise Manirareba, Cedric, Bukuru Christophe, Ndayishimiye Christophe, Hakizimana Kevin, Ibrahim, Nshimiyimana, Ally Niyonzima © na Patrick Ndikumana.

Police FC: Nzarora Marcel (GK, C), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Uwihoreye Jean Paul, Habimana Hussein, Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Mico Justin, Usengimana Danny, Muzerwa Amini na Imurora Japhet.

Dore uko umunsi wa 20 warangiye:

Kuwa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017

*AS Kigali 1-0 Amagaju FC
*Pepiniere FC 2-0 Etincelles FC
*Kirehe FC 0-0 APR FC
*Espoir FC 1-1 Gicumbi FC

Ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017  
*Mukura VS 1-2 Police FC
*Marines FC 0-0 Bugesera FcC
*Musanze FC 3-2 SC Kiyovu  

mvs

11 ba Mukura Victory Sport

Police FC 18

11 ba Police FC babanje mu kibuga

Nizeyimana Mirafa4

Umukino ikipe ya Mukura Victory Sport yatangiye yibonamo kurusha Police FC

Bimenyimana Justin na Seninga

Ni umukino watangiye mu mvura ku buryo byasabaga ko umuntu ashaka ikoti ryabugenewe

Bukuru Christopher

Bukuru Christophe wa Mukura VS

mpozembizi

Mpozembizi Mohammed wakinaga iburyo ahagana inyuma ha Police FC ni we wateye koruneri nyinshi

Ali Niyonzima

Ali Niyonzima kapiteni wa Mukura VS agorana na Imurora Japhet wa Police FC

Imurora Japhet

Imurora Japhet acika abakinnyi ba Mukura Victory Sport

Kimanuka

Kimanuka umuzamu wa Mukura VS yari afite akazi katoroshye

Nizeyimana Mirafa4

Nizeyimana Mirafa atanga amabwiriza kuri bagenzi be

Bimenyimana Justin na Seninga

Seninga Innocent atanga inama ku bakinnyi ba Police FC

Muzerwa Amin

Muzerwa Amin agenzura umupira

uwihoreye Jean Paul

Uwihoreye Jean Paul azamukana umupira

Nzarora

Igice cya mbere kirangiye, Nzarora Marcel nka kapiteni yahwituye abakinnyi ababuranya ko bari kujenjeka kandi bashaka amanota atatu

Nzarora

Nzarora Marcel aburanya Mpozembizi Mohammed

mukura

Mukura VS bishimira igitego

Bimenyimana Justin na Seninga

Seninga Innocent ntiyari yicaye na gato ashaka ahaturuka igitego

okoko

Okoko Godefroid (Gicumbi FC) yari yaje kureba Mukura yahoze atoza

Biramahire

Biramahire Abedy yinjira mu kibuga asimbuye Muzerwa Amin

Biramahire Abdy

Biramahire Abedy amaze gutsinda igitego cyo kwishyurira Police FC

Biramahire Abdy

Yatsinze igitego cye cya mbere muri Police FC

Imurora Japhet

Imurora Japhet ni we watanze amanota atatu

bagenzi be

Bagenzi be bamushimira

Police FC 18

Abasimbura ba Police FC

IvanMinaert

Aho Ivan Minaert utoza Mukura yari yicaye ategereje kuvugana n'abanyamakuru

urutonde

Urutonde rw'agateganyo

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DUSABIMANA EMMANUEL7 years ago
    Emmanuel Dusabimana I MUSANZE GACACA GAKORO MURUNDO TWISHIMIYE INSINZI YA MUSANZE NIKOMEREZE AHO TURAYISHIGIKIYE





Inyarwanda BACKGROUND