Ikipe ya Police FC yakuye amanota atatu kuri Mukura Victory Sport nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Huye.
Mukura Victory Sport yari mu rugo ni yo yabanje kureba mu izamu ku munota wa 77’ w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Simpenzwe Hamidou mbere y’umunota umwe kugira ngo Biramahire Christophe Abeddy winjiye asimbuye yishyurire Police FC igitego yatsinze ku mupira yahawe na Danny Usengimana.
Biramahire w’iimyaka 18 yakoze amateka yo gutsinda igitego cye cya mbere nk’umukinnyi wa Police FC kuva yasinyamo imyaka ibiri (2).
Mu gice cya mbere, ikipe ya Mukura VS yari yakiriye umukino, yakoze amakosa atanu (5) mbere yo gukora amakosa atandatu (6) mu gice cya kabiri. Police FC yakoze amakosa atatu mu gice cya mbere mu gihe yakoze atandatu mu gice cya kabiri.
Police FC kandi yabonye koruneri ebyiri (2) mu gice cya mbere kuri imwe (1) ya Mukura VS. Bukuru Christophe wa Mukura yakuyemo ikarita y’umuhondo. Mu gice cya kabiri, Police FC yabonye koruneri ebyiri (2) mu gihe Mukura VS itabonye n’imwe.
Ku ruhande rwa Mukura, Ngama Emmanuel yasimbuye 14, naho 7 asimburwa na Zagabe Jean Claude naho Ndayishimiye Yussuf asimbura12. Seninga Innocent wa Police FC yakuyemo Muzerwa Amini yinjiza Biramahire Abedy wanatsinze igitego ku kumunota wa 77’.
Ikipe ya Mukura Victory Sport yakomeje gukina umupira wayo wo guhanahana nk’uko yakomeje kubigaragaza igihe kinini mu mukino ariko birangira Seninga Innocent n’abahungu be bita “INDWANYI” batahukanye amanota atatu(3) ayishyira ku mwanya wa gatatu n’amanota 39 ku bitego 14 izigamye inganya na APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 40.
Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, ikipe ya FC Musanze yatsinze Kiyovu Sport ibitego 3-2.Wai Yeka yatsindiye FC Musanze ibitego bibiri (2) afatanyije na Francois. SC Kiyovu yatsindiwe na Bigirimana Blaise mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Fils. FC Marines ma Bugesera FC baguye miswi banganya 0-0.
11 babanjemo ku mpande zombi:
Mukura VS: Kimanuka Jean Claude (GK), Mwiseneza Daniel, Hamidou Simpenzwe, Ambroise Manirareba, Cedric, Bukuru Christophe, Ndayishimiye Christophe, Hakizimana Kevin, Ibrahim, Nshimiyimana, Ally Niyonzima © na Patrick Ndikumana.
Police FC: Nzarora Marcel (GK, C), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Uwihoreye Jean Paul, Habimana Hussein, Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Mico Justin, Usengimana Danny, Muzerwa Amini na Imurora Japhet.
Dore uko umunsi wa 20 warangiye:
Kuwa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017
*AS Kigali 1-0 Amagaju FC
*Pepiniere FC 2-0 Etincelles FC
*Kirehe FC 0-0 APR FC
*Espoir FC 1-1 Gicumbi FC
Ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017
*Mukura VS 1-2 Police FC
*Marines FC 0-0 Bugesera FcC
*Musanze FC 3-2 SC Kiyovu
11 ba Mukura Victory Sport
11 ba Police FC babanje mu kibuga
Umukino ikipe ya Mukura Victory Sport yatangiye yibonamo kurusha Police FC
Ni umukino watangiye mu mvura ku buryo byasabaga ko umuntu ashaka ikoti ryabugenewe
Bukuru Christophe wa Mukura VS
Mpozembizi Mohammed wakinaga iburyo ahagana inyuma ha Police FC ni we wateye koruneri nyinshi
Ali Niyonzima kapiteni wa Mukura VS agorana na Imurora Japhet wa Police FC
Imurora Japhet acika abakinnyi ba Mukura Victory Sport
Kimanuka umuzamu wa Mukura VS yari afite akazi katoroshye
Nizeyimana Mirafa atanga amabwiriza kuri bagenzi be
Seninga Innocent atanga inama ku bakinnyi ba Police FC
Muzerwa Amin agenzura umupira
Uwihoreye Jean Paul azamukana umupira
Igice cya mbere kirangiye, Nzarora Marcel nka kapiteni yahwituye abakinnyi ababuranya ko bari kujenjeka kandi bashaka amanota atatu
Nzarora Marcel aburanya Mpozembizi Mohammed
Mukura VS bishimira igitego
Seninga Innocent ntiyari yicaye na gato ashaka ahaturuka igitego
Okoko Godefroid (Gicumbi FC) yari yaje kureba Mukura yahoze atoza
Biramahire Abedy yinjira mu kibuga asimbuye Muzerwa Amin
Biramahire Abedy amaze gutsinda igitego cyo kwishyurira Police FC
Yatsinze igitego cye cya mbere muri Police FC
Imurora Japhet ni we watanze amanota atatu
Bagenzi be bamushimira
Abasimbura ba Police FC
Aho Ivan Minaert utoza Mukura yari yicaye ategereje kuvugana n'abanyamakuru
Urutonde rw'agateganyo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO