RFL
Kigali

Police FC ikeneye abakinnyi babiri-SENINGA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/01/2018 12:51
0


Ikipe ya Police FC kuri ubu umunsi wa cumi (10) wa shampiyona wayisize ku mwaya wa gatandatu n’amanota 15 , amanota inganya n’amakipe nka Mukura VS na Rayon Sports. Gusa iyi kipe ibarizwa ku Kicukiro irabura abakinnyi babiri kugira ngo babe bujuje umubare w’abakinnyi bifuza.



Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC avuga ko mbere yuko batangira shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018 bari bafite itsinda ry’abakinnyi 28 bityo ko kuri ubu baramutse babonye abakinnyi babiri bakora ikinyuranyo banafite ubwenegihugu bw’u Rwanda batabura kubagura. Seninga ati:

Twese amakipe tuba dushaka kwiyubaka kandi natwe (Police FC) ndumva turamutse tubonye umukinnyi kuko dukoresha abakinnyi b’abanyarwanda, tugize aho tubona umukinnyi mwiza w’umunyarwanda byanze bikunze natwe icyo gihe gahunda yo kongeramo twayikora. Turacyafite imyanya ibiri ubura kugira ngo tugire abakinnyi 30.

Seninga akomeza avuga ko muri FERWAFA batanze abakinnyi 28 bityo ko kuri ubu bafite imyanya ibiri yo kuba baguriramo abakinnyi mu gihe abo bakinnyi baba bafite ikinyuranyo gihambaye bazana mu ikipe. Gusa ngo mu gihe byaba bidakunze bazakomeza gukoresha abo bafite.

Seninga Innocent  (ibumoso) aganira na Theos Badege

Seninga Innocent (ibumoso) aganira na CP Theos Badege (iburyo) umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda

Seninga Innocent  abwira abakinyi icyo bakora ubwo bahuraga na Etincelles FC kuri uyu wa Gatatu

Seninga Innocent abwira abakinyi icyo bakora ubwo bahuraga na Etincelles FC kuri uyu wa Gatatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND