RFL
Kigali

Police FC byayisabye kujya mu kigo cy’amashuli gushaka ikibuga gisa n’icya Gicumbi -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/03/2017 16:47
2


Ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo, yasoje gahunda y’imyitozo yakoreraga mu kigo cy’amashuli cya Kagarama (Kicukiro) yitegura umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona izasuramo Gicumbi FC kuri uyu wa Gatandatu.



Seninga Innocent umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC avuga ko nk’abatoza ba Police FC bahisemo gukoresha ikibuga cya Kagarama Secondary School bitewe n'uko gifite imiterere imwe n’ikibuga Gicumbi yakiriraho imikino.

Mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu yakozwe n’abakinnyi 22 ubona ko nta bibazo by’uburwayi bafite ndetse akaba ari nabo yahisemo abo azitwaza i Gicumbi kuri uyu wa Gatandatu. Mu bakinnyi uyu mutoza atari afite barimo; Patrick Umwungeri ufite imvune ku kaboko, Neza Anderson ufite imvune y’igihe kirekire, Mushimiyimana Mohammed na Ndatimana Robert.

Gicumbi FC kuri ubu ifite imbaraga yakuye ku mukino iheruka gutsindamo APR FC igitego 1-0 mu gihe Police FC iheruka gutsinda Amagaju FC ibitego 2-0.

Dore uko amakipe azahura ku munsi wa 19 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017

*APR FC vs FC Musanze (Stade ya Kigali, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017

*SC Kiyovu vs Mukura Victory Sport (Mumena, 15h30’)

*Amagaju FC vs Espoir FC (Nyamagabe, 15h30’)

*Gicumbi FC vs Police FC (Gicumbi, 15h30’)

*Bugesera FC vs AS Kigali (Nyamata, 15h30’)

Ku Cyumeru tariki 5 Werurwe 2017

*Rayon Sports vs FC Marines (Stade ya Kigali, 15h30’)

*Sunrise FC vs Pepinieres FC (Nyagatare, 15h30’)

*Etincelles FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda, 15h30’)

 11 ba Police FC

Abakinnyi ba Police FC mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu

Nzarora

Nzarora Marcel (Ibumoso), Barthez (Hagati) na Bwanakweli Emmanuel abazamu ba Police FC mu myitozo

muhinda Bryan

Muhinda Bryan na Habimana Hussein (hirya) ba myugariro ba Police FC mu myitozo

Imurora Japhet

Imurora Japhet yitoza kwiruka

Ndayishimiye Antoine Dominique

Ndayishimiye Antoine Dominique inyuma ye hari Mpozembizi Mohammed mu myitozo

Muzerwa Amin

Muzerwa Amin wahoze muri AS Kigali

Mico Justin8

Mico Justin umaze gushyitsa ibitego 11 muri sahmpiyona

Bisengimana Justin

Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC yereka Muzerwa Amin aho batanga imipira iyo ukina ku ruhande

Usengimana Danny

Usengimana Danny Sturridge ufite ibitego 13 muri shampiyona aha yitozaga uko bacenga bashaka intsinzi

Police FC 18

Abayobozi mu nzego za Polisi banafite ikipe mu nshingano bari baje gutera ikipe ingabo mu bitugu banabahanura ku kuntu bagomba kwitwara ku makipe manini n'amato

abana

Abiga muri Kagarama Secondary School bareba ikipe ya Police FC

abana

Bari bishimiye kubona abakinnyi bajya bumva

 Habimana Hussein

Myugariro Habimana Hussein yitoza gucenga mu gihe yugarijwe

11 ba Police FC

Imyitozo irangiye abayobozi mu ikipe ya Police FC begereye abakinnyi barabaganiriza

Police FC

Abakinnyi ba Police FC...................

Police FC

....................bateze amatwi inama z'abayobora ikipe

Ndayishimiye Antoine Dominique

Ndayishimiye Antoine Dominique yumva inama z'abayobozi

Nizeyimana Mirafa4

Abakinnyi bo hagati, Nizeyimana Mirafa imbere ya Ngomirakiza Hegman bumva inama z'abayobozi

Bimenyimana Justin na Seninga

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC

Biramahire

Ngendahimana Eric Song (ibumoso) na Biramahire Abeddy (iburyo)

ndashimye Celestin

Ndayishimiye Celestin (ibumoso) na Nzarora Marcel (iburyo) ndetse na Niyonzima Jean Paul inyuma yabo

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eric7 years ago
    Namwe murakubitwa nka apr kbsa..
  • elyse7 years ago
    ewana akinnyi ba porisi nabasore kbsa





Inyarwanda BACKGROUND