Ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo, yasoje gahunda y’imyitozo yakoreraga mu kigo cy’amashuli cya Kagarama (Kicukiro) yitegura umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona izasuramo Gicumbi FC kuri uyu wa Gatandatu.
Seninga Innocent umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC avuga ko nk’abatoza ba Police FC bahisemo gukoresha ikibuga cya Kagarama Secondary School bitewe n'uko gifite imiterere imwe n’ikibuga Gicumbi yakiriraho imikino.
Mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu yakozwe n’abakinnyi 22 ubona ko nta bibazo by’uburwayi bafite ndetse akaba ari nabo yahisemo abo azitwaza i Gicumbi kuri uyu wa Gatandatu. Mu bakinnyi uyu mutoza atari afite barimo; Patrick Umwungeri ufite imvune ku kaboko, Neza Anderson ufite imvune y’igihe kirekire, Mushimiyimana Mohammed na Ndatimana Robert.
Gicumbi FC kuri ubu ifite imbaraga yakuye ku mukino iheruka gutsindamo APR FC igitego 1-0 mu gihe Police FC iheruka gutsinda Amagaju FC ibitego 2-0.
Dore uko amakipe azahura ku munsi wa 19 wa shampiyona:
Kuwa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017
*APR FC vs FC Musanze (Stade ya Kigali, 15h30’)
Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017
*SC Kiyovu vs Mukura Victory Sport (Mumena, 15h30’)
*Amagaju FC vs Espoir FC (Nyamagabe, 15h30’)
*Gicumbi FC vs Police FC (Gicumbi, 15h30’)
*Bugesera FC vs AS Kigali (Nyamata, 15h30’)
Ku Cyumeru tariki 5 Werurwe 2017
*Rayon Sports vs FC Marines (Stade ya Kigali, 15h30’)
*Sunrise FC vs Pepinieres FC (Nyagatare, 15h30’)
*Etincelles FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda, 15h30’)
Abakinnyi ba Police FC mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu
Nzarora Marcel (Ibumoso), Barthez (Hagati) na Bwanakweli Emmanuel abazamu ba Police FC mu myitozo
Muhinda Bryan na Habimana Hussein (hirya) ba myugariro ba Police FC mu myitozo
Imurora Japhet yitoza kwiruka
Ndayishimiye Antoine Dominique inyuma ye hari Mpozembizi Mohammed mu myitozo
Muzerwa Amin wahoze muri AS Kigali
Mico Justin umaze gushyitsa ibitego 11 muri sahmpiyona
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC yereka Muzerwa Amin aho batanga imipira iyo ukina ku ruhande
Usengimana Danny Sturridge ufite ibitego 13 muri shampiyona aha yitozaga uko bacenga bashaka intsinzi
Abayobozi mu nzego za Polisi banafite ikipe mu nshingano bari baje gutera ikipe ingabo mu bitugu banabahanura ku kuntu bagomba kwitwara ku makipe manini n'amato
Abiga muri Kagarama Secondary School bareba ikipe ya Police FC
Bari bishimiye kubona abakinnyi bajya bumva
Myugariro Habimana Hussein yitoza gucenga mu gihe yugarijwe
Imyitozo irangiye abayobozi mu ikipe ya Police FC begereye abakinnyi barabaganiriza
Abakinnyi ba Police FC...................
....................bateze amatwi inama z'abayobora ikipe
Ndayishimiye Antoine Dominique yumva inama z'abayobozi
Abakinnyi bo hagati, Nizeyimana Mirafa imbere ya Ngomirakiza Hegman bumva inama z'abayobozi
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC
Ngendahimana Eric Song (ibumoso) na Biramahire Abeddy (iburyo)
Ndayishimiye Celestin (ibumoso) na Nzarora Marcel (iburyo) ndetse na Niyonzima Jean Paul inyuma yabo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO