RFL
Kigali

Nizeyimana Mirafa yafashije Police FC kwikura ku kibuga yakuriyeho-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/01/2018 18:24
0


Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC ni we watsinze igitego kimwe rukumbi iyi kipe yinjije mu mukino bahuyemo na Etincelles FC muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge.



Ni igitego cyabonetse ku munota wa 47' mu mukino wakinwe iminota 60'. Buri gice cyakinwe iminota 30'. Umukino byari biteganyijwe ko utangira saa saba (13h00') ariko imvura yaje kugwa ituma gahunda zari ziteganyijwe zigizwa inyuma bityo n'abayobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu bahagera batinze kuko babanje kuganira n'abaturage.

Seninga Innocent wari wasuye, yari afite Bwanakweli Emmanuel mu izamu kuko adafite Nzarora Marcel uri mu Mavubi. Habimana Hussein usanzwe akina mu mutima w'ubwugarizi yari yashyizwe hagati mu kibuga akina inyuma ya Niyigaba Ibrahim watahaga izamu. Ngendahimana Eric ni we wari kapiteni kuko Twagizimana Fabrice Ndikukazi atari mu kibuga.

Usabimana Olivier wakiniye cyane kuri sitade Umuganda agikina muri Marines FC, yari yahawe umwanya kuko Biramahire Abeddy adahari. Songa Isaie umaze igihe adakina kubera imvune yari yagarutse mu kibuga kuko yinjiye asimbura Niyigaba Ibrahim. Mpozembizi Mohammed nawe yagarutse mu kibuga asimbura Manishimwe Yves wagize imvune mu gihe Ndayishimiye Antoine Dominique yinjiye mu kibuga asimbura Usabimana Olivier.

Ku ruhande rwa Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC yatangiye gusimbuza bitunguranye kuko Mumbele Saiba Claude yagize ikibazo cy'imvune asimburwa na Mahoro Nicolas nawe wasimbuwe na Muganza Issac. Seninga Innocent umutoza wa Police FC yabwiye abanyamakuru ko uyu mukino wamufashije gukoresha abakinnyi basanzwe batabanza mu kibuga ndetse no kugarura abamaze iminsi bafite imvune.

Ku kijyanye no kuba yakongeramo abakinnyi bashya, Seninga avuga ko mu gihe babona umunyarwanda uhagaze neza uri no ku isoko batabura kumugura kuko ngo bagifite imyanya ibiri bashyiramo abakinnyi kuko ubu ku rutonde batanze abakinnyi 28 bakaba bemerewe kugeza 30.

Ruremesha Emmanuel umutoza wa Etincelles FC yavuze ko gutsindwa abyakiriye kuko ngo ntabwo abakinnyi be biteguye bihagije kuko ngo bakoze imyitozo kabiri mbere yo gukina na Police FC. Uyu mutoza yavuze ko Murutabose Hemmedy umurundi ukina ataha izamu yabonye yagerageje gutanga umusaruro nuko ngo ataramenyera.

Uyu mukino wari muri gahunda yo kurwanya no guhashya ibiyobya bwenge. Mu biganiro byatambutse muri sitade Umuganda, abayobozi batandukanye barimo Francis Kaboneka Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, IGP Gasana Emmanuel n'abandi, bagiye bahuriza ku ntero yo kumvisha urubyiruko n'abanyarwanda muri rusange ko bagomba kuba aba mbere mu gutanga amakuru aho babona ibikorwa birimo ibiyobyabwenge.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Etincelles FC: Nsengiyumva Issa (GK), Nahimana Isiaka ©, Mbonyingabo Regis, Hakizimana Abdoulkalim, Nshimiyimana Abdoul, Nsengiyumva Irshad, Mugenzi Cedric Didier, Uwase Jean Marie Vianney, Mumbele Saiba Claude, Murutabose Hemedy na Jean Bosco Akayezu.

Police FC: Bwanakweli Emmanuel (GK), Manishimwe Yves, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Patrick Umwungeri, Muhinda Bryan, Eric Ngendahimana ©, Habimana Hussein, Usabimana Olivier, Nsengiyumva Moustapha, Niyigaba Ibrahim na Nizeyimana Mirafa.

Nizeyimana Mirafa watsinze igitego aha yagenzuraga umupira hagati mu kibuga

Nizeyimana Mirafa watsinze igitego aha yagenzuraga umupira hagati mu kibuga 

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga 

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC

CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC

Mu myanya y'icyubahiro

Mu myanya y'icyubahiro

Abafana

Abafana 

IGP Gasana Emmanuel yavuze abacuruza n'abanywa ibiyobya bwenge nta mwanya bafite mu gihugu

IGP Gasana Emmanuel umuyobozi wa Polisi y'igihugu yavuze ko abacuruza n'abanywa ibiyobyabwenge nta mwanya bafite mu gihugu

Abakinnyi n'abatoza bumva impanuro z'abayobozi

Abakinnyi n'abatoza bumva impanuro z'abayobozi

Abafana ba Etincelles FC

Abafana ba Etincelles FC

Francis Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu nawe yavuze ko urubyiruko rugomba kuba aba mbere mu kurwanya ibiyobya ngombwa

Francis Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu nawe yavuze ko urubyiruko rugomba kuba aba mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge 

Abayobozi bajya gusuhuza abakinnyi

Abayobozi bajya gusuhuza abakinnyi

Abayobozi basuhuza abakinnyi

Abayobozi batandukanye mu nzego za Polisi y'igihugu

Abayobozi basuhuza abakinnyi

Bisengimana Justin (iburyo) umutoza wungirije muri Police FC na Seninga Innocent (ibumoso) umutoza mukuru

Bisengimana Justin (iburyo) umutoza wungirije muri Police FC na Seninga Innocent (ibumoso) umutoza mukuru

Niyigaba Ibrahim azamukana umupira mu mukino we wa mbere

Niyigaba Ibrahim azamukana umupira mu mukino we wa mbere

Niyigaba Ibrahim

Niyigaba Ibrahim

Nsengiyumva Moustapha  asimbuka Mbonyingabo Regis

Nsengiyumva Moustapha asimbuka Mbonyingabo Regis

Akayezu Jean Bosco 18 yahoze muri Police FC yari yabanje kwigaragaza

Akayezu Jean Bosco 18 yahoze muri Police FC yari yabanje kwigaragaza

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND