Police FC yatahukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri sitade Huye iri mu karere ka Huye. Wari umunsi wa kabiri wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017. Songa Isaie na Mico Justin batsindiye Police FC mu gihe Nshimiyimana David yatsinze Mukura VS.
Ni umukino ikipe ya Mukura VS yatangiye irimo neza kuko igice cya mbere cyarangiye imibare igaragaza ko iri imbere. Muri iki gice nibwo rutahizamu Mutebi Rachid yateye amashoti abiri agana mu izamu mu gige Police FC yateye rimwe rya Mico Justin ku munota wa 45’.
Mu gice cya kabiri, Seniga Innocent yahise abona ko impande ze zigana imbere zamaze kugira ikibazo niko kwinjiza Biramahire Abeddy na Mwizerwa Amin baje basimbura Usabimana Olivier na Manishimwe Yves.
Ku munota wa 62’, Songa Isaie wari wahize igitego yaje kukibona ku mupira yahawe na Mwizerwa Amin wagaragaje imbaraga mu minota yakinnye. Mwizerwa kandi yaje kongera guha Mico Justin atsinda igitego ku munota wa 72’ w’umukino.
Mukura Victory Sport yari mu rugo yahise yishyiramo akabaraga isatira cyane mu minota irindwi (7’) yakurikiye niko kubona igitego ku munota wa 79’ gitsinzwe na Nshimiyimana David nyuma y’akavuyo kabaye imbere y’izamu rya Nzarora Marcel.
Muri uyu mukino, Songa Isaie na Nizeyimana Mirafa buri umwe yahawe ikarita y'umuhondo bazira amakosa bakoreye bagenzi babo bo muri Mukura Victory Sport.
Mu gusimbuza, Seninga Innocent yatangiye igice cya kabiri akuramo Usabimana Olivier wari wagize ikibazo cy’imvune, ashyiramo Biramahire Abeddy nyuma gato ahita akuramo Manishimwe Yves ashyiramo Mwizerwa Amin wahise atanga imipira ibiri (2) yabyaye ibitego (Assists). Ngendahimana Eric yasimbuye Mico Justin wagize akabazo k’imvune.
Ku ruhande rwa Mukura Victory Sport, Haringingo Francis yakuyemo Hakizimana Kevin amusimbuza Kwizera Tresor, Samba Cedric aha umwanya Habihirwe Arstide naho Bukuru Christophe aha umwanya Nkomezi Alexis baguze muri AS Kigali.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Mukura VS XI: Rwabugiri Omar (GK, 1), Zagabe Jean Claude (C-15), Manirareba Ambroise 6, David Nshimiyimana 16, Iragire Saidi 3, Bukuru Christophe 14, Ndayegamiye Abou 17, Duhayindavyi Gael 8, Hakizimana Kevin 9, Mutebi Rachid 10 na Samba Cedric 2.
Police FC XI: Nzarora Marcel (GK, 18), Ishimwe Issa Zappy 26, Ndayishimiye Celestin 3, Habimana Hussein 20, Twagizimana Fabrice (6-C), Nizeyimana Mirafa 4, Nzabanita David 16, Manishimwe Yves 22, Usabimana Olivier 19, Mico Justin 8 na Songa Isaie 9.
11 ba Police FC
11 ba Mukura Victory Sport
Haringingo Francis (hagati) n'abamwungirije
Abasifuzi n'abakapiteni
Seninga Innocent mbere gato y'umukino
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC
Zagabe Jean Claude kapiteni wa Mukura ahanganye na Mico Justin
Biramahire Abeddy na Mwizerwa Amin babanje hanze binjiye bakora impinduka
Abafana muri sitade Huye
Usabimana Olivier yegera Zagabe Jean Claude wari ufite umupira
Mukura Victory Sport niyo yatangiye umukino ifite uburyo bwo gutsinda ibitego ariko iminota igenda irangira basubira inyuma
Nshimiyimana David (16) wanatsinze igitego cya Mukura Victory Sport
Nzabanita David wavuye muri Bugesera FC yakoze akazi ko gukina hagati afatanya na Nizeyimana Mirafa
Abapolisi bakorera mu Karere ka Huye
Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura mu kirere afata umupira
Mico Justin yagarutse mu kibuga anabona igitego ku munota wa 72' w'umukino
Sitade Huye kuri uyu wa Gatanu
Usabimana Olivier acenga Zagabe Jean Claude
CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC
Olivier Nizeyimana perezida wa Mukura VS
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego
Mico Justin igitego cye agitura Imana
Songa Isaie (iburyo) yishimira igitego
Songa Isaie yishimira igitego cye cya mbere muri shampiyona
Dore imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona 2017-2018:
Kuwa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017
-Mukura Victory Sport 1-2 Police FC
Kuwa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017
-FC Marines vs APR FC (Stade Umuganda, 15h30’)
-Espoir FC vs Etincelles FC (Rusizi, 15h30’)
-AS Kigali vs Miroplast (Stade de Kigali, 15h30’)
-Sunrise FC vs Gicumbi FC (Nyagatare, 15h30’)
-Amagaju FC vs Kirehe FC (Nyagisenyi, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017
-Rayon Sports vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 15h30’)
-FC Musanze vs Bugesera FC (Ubworoherane, 15h30’)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO