RFL
Kigali

Police FC (Rwanda) yanyagiye Kenya mu mikino y’Abapolisi bo mu karere

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/08/2017 22:33
0


Ikipe ya Police FC ihagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ihuza Abapolisi bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, yanyagiye iya Kenya ibitego 3-1 muri iyi mikino iri kubera i Kiswera muri Uganda.



Songa Isaie ni we wafunguye amazamu ku munota wa 17’ mu gihe Manishimwe Yves wakinaga umukino we wa mbere yabonye igitego ku munota wa 26’ naho Mushimiyimana Mohammed ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 78’ w’umukino. Songa Isaie watangiye areba mu izamu yaje gusimburwa na Iradukunda Bertrand nawe mushya muri iyi kipe.

Aganira na INYARWANDA, Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC yavuze ko abakinnyi bamweretse ko bahagaze neza nubwo ngo mu bwugarizi abona bataramenyerana neza hagati ya Munezero Fiston na Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi akaba na kapiteni w’iyi kipe.

“Bameze neza ku ruhande rw’abakinnyi bashya. Abigaragaje cyane ni Nsengiyumva Moustapha na Manishimwe Yves. Gusa mu bwugarizi haracyarimo kutamenyerana bihagije kuri Munezero Fiston na Twagizimana Fabrice. Muri rusange ikipe iri kugerageza guhuza umukino”. Seninga Innocent

Police FC (Rwanda) izagaruka mu kibuga kuwa Kabiri tariki 29 Kanama 2017 bakina na Police FC (Uganda), ikipe iheruka gutsinda Kenya ibitego 7-1. Seninga uzaba akina n’ikipe izigamye ibitego byinshi nta kindi azaba asabwa uretse gutsinda umukino kugira ngo Police FC igire amanota atandatu (6) yayihesha igikombe.

Uyu mutoza avuga ko bigendanye n’uburyo yabonye Police FC (Uganda) ikina, azakora impinduka mu mikinire agafata impande ze akazifunga kuko ngo bakoresha imipira iva mu mpande bayimanura muri penaliti (Centres).

Dore abakinnyi 11 Seninga yabanje mu kibuga:

Police XI: Nzarora Marcel (GK-18), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Munezero Fiston 2, Twagizimana Fabrice Ndikukazi (C-6), Nizeyimana Mirafa 4, Eric Ngendahimana 24, Mushimiyimana Mohammed 10, Manishimwe Yves 22, Songa Isaie 9 na Nsengiyumva Moustapha 11.

Mushimiyimana Mohammed watsinze igitego cya gatatu cya Police FC

Mushimiyimana Mohammed watsinze igitego cya gatatu cya Police FC

Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel (ibumoso) na myugariro Munezero Fiston (Iburyo)

Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel (ibumoso) na myugariro Munezero Fiston (Iburyo)

Eric Ngendahimana (ubanza ibumoso), Mushimiyimana Mohammed (Hagati) na Ishimwe Issa Zappy (Ubanza iburyo)

Eric Ngendahimana (ubanza ibumoso), Mushimiyimana Mohammed (Hagati) na Ishimwe Issa Zappy (Ubanza iburyo)

Police FC izagaruka mu kibuga ikina na Police Fc (Uganda) kuwa Kabiri

Police FC izagaruka mu kibuga ikina na Police Fc (Uganda) kuwa Kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND