RFL
Kigali

Police FC yaguye miswi na Musanze Fc bituma inganya amanota na APR FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/03/2017 18:34
0


Ikipe ya Police FC yaguye miswi na Musanze FC nyuma yuko banganyije ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Kicukiro. Wai Yeka yatsindiye Musanze FC cyo kimwe na Biramahire Abedy waboneye Police FC ibitego byose.



Wai Yeka niwe wafunguye amazu ku munota wa 21’ w’umukino ku nyungu za FC Musanze mbere yuko Biramahire Abedy yishura ku munota wa 23’ w’umukino. Musanze FC yakomeje guhamya ko ishaka amanota atatu ubwo ku munota wa 28’ Wai Yeka yungagamo igitego cya kabiri.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego bibiri bya Musanze FC kuri kimwe cya Police FC. Igitego cya kabiri cya Police FC cyabonetse ku munota wa 75’ ku ishoti rikomeye rya Biramahire Abedy wahise wuzuza ibitego bitatu muri shampiyona.

Seninga Innocent utoza Police FC yari yakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga kuko Biramahire Abedy yari yamubanjemo bituma Muzerwa Amin anabura mu bakinnyi 18 bari bitabajwe ku mukino kuko Songa Isaie yari yagarutse muri 18.

Mu gice cya mbere, abakinnyi ba Police FC barimo; Usengimana Danny, Mico Justin na Imurora Japhet bakabaye babonye ibitego ariko ntibyabakundiye .

Wai Yeka, Tuyisenge Pekeake Pekinho na Peter Otema ni abakinnyi ba FC Musanze bagoye Police FC mu gice cya mbere kuko batumye ubwugarizi bwayo butabasha kugenzura uko batemberaga mu kibuga.

Mu gusimbuza, Habimana Sosthene utoza FC Musanze yakuyemo Niyonkuru Ramadhan yinjiza Uwamungu Moussa mbere yo gukuramo Tuyisenge Pekeake agasimburwa na Nkurunziza Didier. Segawa Mike yasimbuye Peter Otema wari wagize ikibazo cy'imvune. Ku ruhande rwa Police FC Songa Isaie yasimbuye Mico Justin.

 11 b’amakipe yombi:

Police FC: Nzarora Marcel (GK, C), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Habimana Hussein, Uwihoreye Jean Paul, Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Imurora Japhet, Usengimana Danny, Mico Justin na Birmahire Christophe Abedy.

FC Musanze: Ndayisaba Olivier (GK, 22), Habyarimana Eugene 16, Hakizimana Francois 3, Habumugisha Imanizabayo 14, Kimenyi Jacques 6, Munyakazi Yussuf Rule 9, Maombi Jean Pierre 5, Niyonkuru Ramadhan 8, Peter Otema 17, Wai Yeka 10 na Tuyisenge Pekeake 7.

11 ba Police FC

11 ba Police FC babanje mu kibuga

11 ba Musanze

11 ba FC Musanze babanje mu kibuga

Abedy    23

Biramahire Abedy yatsindiye Police FC ibitego bibiri ahita yuzuza ibitego bitatu muri shampiyona

Police FC 18

Umukino wari ufunguye ku mpande zombi

11 ba Police FC

Police FC kuri ubu iranganya amanota na APR FC

Rayon Sports iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 43’, APR FC iyigwe mu ntege n’amanota 40 ku bitego 14 izigamye, imibare inganya na Police FC iri ku mwanya wa gatatu.

Dore uko imikino y’umunsi wa 21 iteye:

Kuwa Gatanu tariki 17 Werurwe 2017

*Police Fc 2-2 Musanze Fc  

 Ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017

*Mukura VS vs Espoir Fc (Stade Huye)
*SC Kiyovu vs Kirehe Fc (Stade Mumena, 15h30’)
*Sunrise Fc vs Etincelles Fc (Stade Nyagatare, 15h30’)
*APR Fc vs Pepiniere Fc (Stade de Kigali, 15h30’)
*Amagaju vs Marines Fc (Nyamagabe, 15h30’)

Kuwa Mbere tariki 20 Werurwe 2017

*Gicumbi Fc vs AS Kigali (Stade Gicumbi)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND