RFL
Kigali

Mico Justin yafashije Police FC gutsinda Amagaju FC, ihita ifata umwanya wa gatatu -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/02/2017 17:59
0


Ikipe ya Police FC yatsinze Amagaju FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2017.



Mico Justin niwe watsinze ibitego byose dore ko ku munota wa 44’ w’umukino yarobye umunyezamu Muhawenayo Gady w’Amagaju FC wari uhagaze nabi, bajya kuruhuka Police FC iri imbere n'igitego 1-0. Bavuye kuruhuka ikipe ya Police FC yakomeje gukina umupira mwiza hagati binarangira Mico Justin yongeye kuroba Gady amutsinda igitego ku munota wa 53’ w’umukino.

Seninga Innocent yari yakoze impinduka zitari nyinshi kuko wabonaga abakinyi yabatondetse  mu kibuga nk’uko bari bameze ku mukino wa Rayon Sports uretse Habimana Hussein wari wagarutse agasimbura Patrick Umwungeri ufite imvune.

Mu izamu yari yabanjemo Nzarora Marcel wari na kapiteni mu gihe Bwanakweli Emmanuel atari muri 18 bari ku rupapuro rw’umukino kuko hariho Nduwayo Baltez.

Nduwimana Pablo utoza amagaju yari yakoze impinduka imwe muri 11 yabanje mu kibuga kuko yabanjemo Sibomana Alafat bikaba ngombwa ko Dusabe Jean Claude wakinnye ku mukino wa APR FC abanza hanze.

Igice cya mbere kandi cyarangiye ikipe ya Police FC iteye koruneri zirindwi (7) mu gihe Amagaju FC bari batarabona n’imwe  n’ubwo igice cy kabiri kimaze gutangira bahise babona ebyiri (2).

Ku munota wa 24’ nibwo Amagaju FC yasimbuje bakuramo Manirafasha Jean De Dieu binjiza Munezero Dieudonne mbere yuko Irakoze Gaby asimbura Nsengiyumva Djafari. Ndizeye Innocent yasimbuye Munezero Dieudonne wari winjiye n’ubundi asibuye.

Ku ruhande rwa Police FC, Muzerwa Amin yasimbuwe na Ngomirakiza Hegman mu gihe Niyonzima Jean bita Robinho yasimbuye Imurora Japhet. Songa Isaie yasimbuye Mico Justin umaze kugeza ibitego 11 muri shampiyona.

Amagaju FC bakomeje gusatira bashaka kwishyura ariko ubwugarizi bwa Police FC bukomeza kubazibira. Amagaju FC mu minota itanu ya nyuma bateye koruneri eshatu (3) zitatanze umusaruro.

Police FC iraye ku mwanya wa gatatu n'amanota 35 inyuma ya Rayon Sports ifite amanota 37 ku mwanya wa kabiri ariko ikaba igifite umukino w'ikirarane dore ko izahura na Espoir FC kuri uyu wa Gatatu.

Ababanjemo kuri buri kipe:

Police FC: Nzarora Marcel (GK, C), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Habimana Hussein, Uwihoreye Jean Paul, Nizeyimana Mirafa, Muzerwa Amin, Imurora Japhet, Ngendahimana Eric na Usengimana Danny.

11 ba Police FC

Amagaju FC: Muhawenayo Gady (GK), Nsengiyumva Djafali, Sibomana Alafat, Buregeya Rodrigue, Manishimwe Jean De Dieu, Bizimana Noel, Yumba Kayite, Habimana Hassan, Rireko Yves, Shabban Hussein  na Akangayenga.

Amagaju FC

Mico Justin

Mico Justin yishimira igitego ku munota wa 44' w'umukino

Mico Justin

Mico Justin umwe mu bakinnyi bari gufasha Police FC muri uyu mwaka w'imikino

Usengimana Danny

Danny Usengimana agenzura umupira

11 ba Police FC

Police FC bishimira intsinzi

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND