RFL
Kigali

Petrovic na Radanavic Miodrag ni bo batoza bashya ba APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/03/2018 14:26
0


Umunya-Serbia Dr Ljubomir 'Ljupko' Petrovic wahoze muri APR FC mu 2014, kuri ubu ni we mutoza mushya w’iyi kipe ifite ibikombe 16 bya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Petrovic yasinye umwaka umwe ushobora kongera mu gihe yaba yageze ku ntego yasabwe.



Petrovic w’imyaka 70 yasabwe ko agomba gutwara igikombe cya shampiyona 2017-2018, igikombe cy’Amahoro 2018 no kuba yageza APR FC mu mikino y’amatsinda mu marushanwa ahuza amakipe y’intyoza mu bihugu bya Afurika.

Petrovic kandi ntabwo azaba yungirijwe n’umuntu umwe kuko adanavic Miodrag azaba afatanya na Jimmy Mulisa mu gufatanya n’uyu musaza mu kuba bagera ku ntego zo gufasha APR FC gukomeza kuba ikipe itinyitse mu kibuga.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rucaho amakuru ya APR FC, baravuga ko nyuma y’imyitozo y’uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018, abakinnyi batumweho bajya mu nama bahuyemo n’abayobozi bakuru b’ikipe bari bayobowe na Gen.James Kabarebe umuyobozi w’icyubahiro muri iyi kipe akaba ari na Minisitiri w’ingabo.

Dr Ljubomir Petrovic ni umugabo w’imyaka 70 akaba amaze imyaka 35 mu butoza, Petrović yashoboye gutwara igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’iburayi UEFA Champions League ari kumwe na Red star Belgrade y’iwabo muri Serbia hari mu 1991 nabwo icyo gihe akaba yari yungirijwe na Radanavic Miodrag.

Kuri uru buguba bakomeza bavuga ko aba bagabo bagomba gutangira akazi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018 saa Cyenda n’igice (15h30’) kuri sitade Amahoro ubwo abakinnyi ba APR FC bazaba baina hagati yabo (Deux Cas).

Ubwo yari muri APR FC Petrovic (ubanza ibumoso) yari yungirijwe na Mashami Vincent (hagati) ndetse na Bizimana Didier (ubanza iburyo) yari ahari ndetse n'ubu aracyahari

Ubwo yari muri APR FC Petrovic (ubanza ibumoso) yari yungirijwe na Mashami Vincent (hagati) ndetse na Bizimana Didier (ubanza iburyo) yari ahari ndetse n'ubu aracyahari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND