RFL
Kigali

Petr Cech yatangiye gutotezwa byo kuba yanakwicwa n’abafana ba Chelsea batangiye kumugereranya n’inzoka

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/06/2015 11:09
0


Kuba kugeza ubu arimo agereranywa n’inzoka inyamaswa yavumwe n’Imana ndetse bakamubona mu ishusho nyayo y’umugambanyi, ni kimwe mu bimenyetso simusiga by’uko kuva mu ikipe ya Chelsea kwa Petr Cech akerekeza muri Arsenal bitashimishije abafana ba Chelsea batangiye kumutega iminsi bamusezeranya ko akwiye urupfu.



Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo gukinira ikipe ya Arsenal ndetse agahita asezera ku mugaragaro bagenzi be bahoze bakinana muri Chelsea, abayobozi n’abafana b’iyi kipe babanye imyaka 11 i Stamford bridge bamusingiza, ubu ibintu byamaje guhindura isura.

Petr Chech

Petr Cech nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yagaragaje ko yishimye gusa ku ruhande rw'abafana ba Chelsea wari umwanya wo gutangira kumugaragariza ko atarakwiriye kujya muri Arsenal

Nk’uko tubikesha imbuga za internet zitandukanye zo mu Bwongereza nka The Mirror na Dailymail, kugeza ubu Petr Cech ntiyorohewe n’ibitutsi bikomeje kwisukiranya ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri Twitter aho abafana ba Chelsea bagaragaje ko bababajwe cyane n’iki cyemezo cye.

pt

Uyu we yifuzaga ko abana be bakarwaye Cancer

Petr Chech

Uyu we yifashishije Photoshop, amugaragaza mu ishusho y'inzoka. Ati " Ni inzoka yari yariyoberanije nagende..."

Petr Chech

Uyu we ngo yiteguye kumurasa, akazishimira kubona amaraso ye

Petr Chech

Umwe mu bafana we yasabye uyu munyezamu ko yaba asezera ku muryango we kuko atagomba gutura mu mujyi wa Londres ari muzima mu gihe yaba akinira Arsenal. Uyu ukoresha amazina ya '@Febreezion' kuri Twitter yagize ati “ Sezera ku muryango wawe bwa nyuma mbere y’uko bajya kuryama, ntuzongera kubabona ejo wa nzoka we kigoryi.”

Petr Chech

Benshi bakomeje kugenda bamutuka ibitotsi bikomeye by’urukozasoni, yewe bamwe bakaba bavugaga ko kuri bo byari kuba byiza iyo apfa umunsi yagonganaga na Stephen Hunt ubwo yari mu izamu rya Chelsea mu mwaka wa 2006 akavunika bikomeye ijosi.

Petr Chech

Nubwo yarwanaga ku ishema ry'ikipe yabo, abafana ba Chelsea bamwe bagaragaje ko byari kubanezeza iyo apfa uyu munsi ubwo yavunikaga ijosi muri 2006, byatumye kugeza ubu akina yambaye ikintu mu mutwe kimurinda

Kuba abafana benshi ba Chelsea batishimiye ko uyu mukinnyi yerekeje muri Arsenal babihuriyeho n’umutoza wabo Jose Mourihno nawe wagaragaje ko atishimiye iki cyemezo, gusa abasesengura ntaho bahagaze basanga byari bikwiye ko uyu muzamu afata iki cyemezo nyuma yo kumara umwaka wose w’imikino ushize yicaye ku gatebe kabasimbura mu gihe we yari agikeneye gukina, ari naho bahera bavuga ko iyi myitwarire y’abafana ba Chelsea igaragaza ubudashima.

Petr Chech

Petr Cech mu ibaruwa yashyize ku mugaragaro yandikiye abafana ba Chelsea yagaragaje ko azirikana ibihe byiza yagiranye n'ikipe yabo kandi yifuzaga kuba ariho yarangiriza umupira w'amaguru ariko akaba nta yandi mahitamo yari afite nyuma yo kumugira umuzamu wa kabiri

Petr Chech

Petr Chech

Petr Chech

Petr Chech

Ibyo yanditse ntibabyitayeho, ahubwo uburakari bukabije buratuma atukwa mu buryo bukomeye akanifurizwa ibibi byose

Petr Chech

Petr Chech

Yatwaranye na Chelsea ibikombe byinshi bikomeye, ariko kugeza byose byagizwe ubusa

Petr Chech

Petr Cech yasinye imyaka ine muri Arsenal kuri miliyoni 10 zama-Euro, akazajya ahembwa ama-Euro ibihumbi 100 buri cyumweru. Umukino wa mbere azagaragaramo wa Arsenal akazaba ahanganye na Chelsea yahozemo bahatanira igikombe cya Community Shield gihuza ikipe yatwaye Champiyona na FA Cup mbere gato y’uko umwaka w’imikino utangira mu Bwongereza.

Petr Chech

Petr Chech

Abakinnyi batandukanye ba Arsenal nabo bakomeje guha ikaze uyu munyezamu. Theo Walcott we akaba amwibukiraho kuba yaramutsinze igitego cye cya mbere muri Arsenal

Petr Chech

Uyu munyarepubulika ya Czech, Petr Cech ubwo yiteguraga ikiganiro cya mbere nk'umukinnyi wa Arsenal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND