RFL
Kigali

Peter Otema yongeye guhesha Police FC amanota atatu imbere ya Musanze FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/11/2018 20:21
0

Igitego cya Peter Otema cyo ku munota wa 66’ nicyo cyafashije Police FC gutsinda Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu (5) wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Mumena kuri uyu wa Kane.

Ni igitego cyaje ku munota wa 67’ w’umukino amakipe yombi yari yakaniranye kuko bakiniraga cyane hagati mu kibuga ubona ko bose bafite ikibazo cyo kuboneza mu izamu.

Peter Otema yishimira igitegocy'intsinzi

Peter Otema yishimira igitego cy'intsinzi 

Police Fc bishimira igitego

Police Fc bishimira igitego

Police Fc bishimira igitego

Albert Mphande umutoza wa Police FC yari yazanye abakinnyi ubona ko ari muri gahunda yo gusaranganya abakinnyi bashya ngo nabo berekane icyo bashoboye kuko guhera mu bwugarizi ashyiramo Manzi Huberto Sinceres, hagati mu kibuga ashyiramo Ndayisaba Hamidou cyo kimwe na Bahame Alafat na Peter Otema.

Ruremesha Emmanuel yari yahaye umwanya Uwamungu Moussa, Donald Rene, Mbonyingabo Regis, Gikamba Ismael, Dushimumugenzi Jean na Mugenzi Cedric bita Ramires.

Mu gusimbuza, Ruremesha yakuyemo Gikamba Ismael ashyiramo Tuyisenge Pekiake Pekinho, Mugenzi Cedric Ramires wagize umukino mwiza asimburwa na Harerimana Obed mu gihe Nduwayo Valeur yasimbuwe na Mohammed Meddy. Shyaka Philbert yahawe ikarita y’umuhondo.

Albert Mphande umutoza wa Police FC yatangiye akuramo Bahame Alafat ashyiramo Songa Isaie, Uwimbabazi Jean Paul asimburwa na Niyibizi Vedaste, Mitima Isaac asimbura Manzi Huberto Sinceres mu gihe Ndayisaba Hamidou yahawe ikarita y’umuhondo.

Abayobozi mu nzego za Polisi y'igihugu

Abayobozi mu nzego za Polisi y'igihugu 

Police FC yahise igira amanota 12 ayishyira ku mwanya wa kane kuko izigamye ibitego bitandatu (6) mu gihe FC Musanze iri ku mwanya wa 13 n’amanota ane (4) n’umwenda w’ibitego bine (4).

Abayobozi ba FC Musanze nyuma y'igitego cya Police FC

Abayobozi ba FC Musanze nyuma y'igitego cya Police FC

Niyibizi Vedaste (Ibumoso) na Nzarora Marcel (Iburyo)

Niyibizi Vedaste ku mupira imbere ya Harerimana Obed

Niyibizi Vedaste ku mupira imbere ya Harerimana Obed

Barirengako Frank ku mupira agurukana Peter Otema mu gihe Eric Ngendahimana yari yamaze kugera hasi

Barirengako Frank ku mupira agurukana Peter Otema mu gihe Eric Ngendahimana yari yamaze kugera hasi

Niyibizi Vedaste agenzura umupira ariko yugarijwe na Mohammed Meddy

Niyibizi Vedaste agenzura umupira ariko yugarijwe na Mohammed Meddy

Imikino y'umunsi wa 5 wa shampiyona 2018-2019

Kuwa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018

1.Etincelles FC 0-2 APR FC (Stade Umuganda)

2.Mukura Victory Sport 0-0 AS Kigali (Stade Huye)

Kuwa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018

3.Gicumbi FC vs Amagaju FC (Gicumbi, 15h30')

4.Sunrise FC vs SC Kiyovu (Nyagatare, 15h30')

Kuwa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018

5.Espoir FC 1-0 Kirehe FC (Rusizi)

6.Rayon Sports 3-0 Bugesera FC (Stade de Kigali)

7.AS Muhanga 0-0 Marines FC (Stade Muhanga)

8.Police FC 1-0 FC Musanze (Mumena)

Barireneako Frank wa FC Musanze ashaka inzira

Barireneako Frank wa FC Musanze ashaka inzira 

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza 

Abafana ba Police FC bari bafashe Mumena atari na benshi

Abafana ba Police FC bari bafashe Mumena atari na benshi

Mugenzi Cedric Ramires mu gituza cya Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro wa Police FC

Mugenzi Cedric Ramires mu gituza cya Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro wa Police FC

Mbonyingabo Regis myugariro wa Musanze Fc wavuye muri Etincelles FC azamukana na Peter Otema wahoze muri FC Musanze

Mbonyingabo Regis myugariro wa Musanze Fc wavuye muri Etincelles FC azamukana na Peter Otema wahoze muri FC Musanze

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC areba uko murumuna we ahagaze

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC areba uko murumuna we ahagaze 

Abafana ba Musanze FC bari baje ku bwinshi

Abafana ba Musanze FC bari baje ku bwinshi 

Mbonyingabo Regis myugariro wa Musanze Fc wavuye muri Etincelles FC azunguruka Bahame Alafat

Mbonyingabo Regis myugariro wa Musanze Fc wavuye muri Etincelles FC azunguruka Bahame Alafat

Peter Otema ku mupira umukinnyi uri gufasha Police FC muri iyi minsi

Peter Otema ku mupira umukinnyi uri gufasha Police FC muri iyi minsi

Imurora Japhet azirika Shaban Hussein Tchabalala

Imurora Japhet ku mupira  akurikiwe na Ndayisaba Hamidou (22)

Imurora Japhet ku mupira  akurikiwe na Ndayisaba Hamidou (22)

Peter Otema ku mupira hagati mu kibuga

Peter Otema ku mupira hagati mu kibuga 

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa atereka  umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa atereka umupira

Ishimwe Issa Zappy arwanira umupira na Barirengako Frank (6)

Ishimwe Issa Zappy arwanira umupira na Barirengako Frank (6)

Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Musanze FC atanga amabwiriza

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Musanze FC atanga amabwiriza 

Bahame Alafat ku mupira mbere yo gusimburwa

Bahame Alafat ku mupira mbere yo gusimburwa 

Iyabivuze Osee wavuye muri Sunrise FC  yahise agira ikibazo mu kibero

Iyabivuze Osee wavuye muri Sunrise FC  azamukana umupira

Iyabivuze Osee wavuye muri Sunrise FC  azamukana umupira

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

11 ba Police FC  babanje mu kibuga 

11 ba Musanze FC babanje mu kibuga

11 ba Musanze FC babanje mu kibuga

 PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND