Igitego cya Peter Otema cyo ku munota wa 66’ nicyo cyafashije Police FC gutsinda Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu (5) wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Mumena kuri uyu wa Kane.
Ni igitego cyaje ku munota wa 67’ w’umukino amakipe yombi yari yakaniranye kuko bakiniraga cyane hagati mu kibuga ubona ko bose bafite ikibazo cyo kuboneza mu izamu.
Peter Otema yishimira igitego cy'intsinzi
Police Fc bishimira igitego
Albert Mphande umutoza wa Police FC yari yazanye abakinnyi ubona ko ari muri gahunda yo gusaranganya abakinnyi bashya ngo nabo berekane icyo bashoboye kuko guhera mu bwugarizi ashyiramo Manzi Huberto Sinceres, hagati mu kibuga ashyiramo Ndayisaba Hamidou cyo kimwe na Bahame Alafat na Peter Otema.
Ruremesha Emmanuel yari yahaye umwanya Uwamungu Moussa, Donald Rene, Mbonyingabo Regis, Gikamba Ismael, Dushimumugenzi Jean na Mugenzi Cedric bita Ramires.
Mu gusimbuza, Ruremesha yakuyemo Gikamba Ismael ashyiramo Tuyisenge Pekiake Pekinho, Mugenzi Cedric Ramires wagize umukino mwiza asimburwa na Harerimana Obed mu gihe Nduwayo Valeur yasimbuwe na Mohammed Meddy. Shyaka Philbert yahawe ikarita y’umuhondo.
Albert Mphande umutoza wa Police FC yatangiye akuramo Bahame Alafat ashyiramo Songa Isaie, Uwimbabazi Jean Paul asimburwa na Niyibizi Vedaste, Mitima Isaac asimbura Manzi Huberto Sinceres mu gihe Ndayisaba Hamidou yahawe ikarita y’umuhondo.
Abayobozi mu nzego za Polisi y'igihugu
Police FC yahise igira amanota 12 ayishyira ku mwanya wa kane kuko izigamye ibitego bitandatu (6) mu gihe FC Musanze iri ku mwanya wa 13 n’amanota ane (4) n’umwenda w’ibitego bine (4).
Abayobozi ba FC Musanze nyuma y'igitego cya Police FC
Niyibizi Vedaste ku mupira imbere ya Harerimana Obed
Barirengako Frank ku mupira agurukana Peter Otema mu gihe Eric Ngendahimana yari yamaze kugera hasi
Niyibizi Vedaste agenzura umupira ariko yugarijwe na Mohammed Meddy
Imikino y'umunsi wa 5 wa shampiyona 2018-2019
Kuwa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018
1.Etincelles FC 0-2 APR FC (Stade Umuganda)
2.Mukura Victory Sport 0-0 AS Kigali (Stade Huye)
Kuwa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018
3.Gicumbi FC vs Amagaju FC (Gicumbi, 15h30')
4.Sunrise FC vs SC Kiyovu (Nyagatare, 15h30')
Kuwa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018
5.Espoir FC 1-0 Kirehe FC (Rusizi)
6.Rayon Sports 3-0 Bugesera FC (Stade de Kigali)
7.AS Muhanga 0-0 Marines FC (Stade Muhanga)
8.Police FC 1-0 FC Musanze (Mumena)
Barireneako Frank wa FC Musanze ashaka inzira
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza
Abafana ba Police FC bari bafashe Mumena atari na benshi
Mugenzi Cedric Ramires mu gituza cya Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro wa Police FC
Mbonyingabo Regis myugariro wa Musanze Fc wavuye muri Etincelles FC azamukana na Peter Otema wahoze muri FC Musanze
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC areba uko murumuna we ahagaze
Abafana ba Musanze FC bari baje ku bwinshi
Mbonyingabo Regis myugariro wa Musanze Fc wavuye muri Etincelles FC azunguruka Bahame Alafat
Peter Otema ku mupira umukinnyi uri gufasha Police FC muri iyi minsi
Imurora Japhet ku mupira akurikiwe na Ndayisaba Hamidou (22)
Peter Otema ku mupira hagati mu kibuga
Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa atereka umupira
Ishimwe Issa Zappy arwanira umupira na Barirengako Frank (6)
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Musanze FC atanga amabwiriza
Bahame Alafat ku mupira mbere yo gusimburwa
Iyabivuze Osee wavuye muri Sunrise FC azamukana umupira
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba Police FC babanje mu kibuga
11 ba Musanze FC babanje mu kibuga
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO