RFL
Kigali

Peter Otema yakiriye ate gutsinda Musanze FC yahozemo?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/11/2018 13:25
0


Peter Otema ukina asatira izamu mu ikipe ya Police FC yabashije gutsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino wahuje amakipe yombi ku munsi wa gatanu wa shampiyona wakinwaga kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018 ku kibuga cya Mumena. Peter Otema yagitsinze ku munota wa 67’ w’umukino.



Aganira na INYARWANDA nyuma y’umunota wa 90’, Peter Otema yavuze ko ashimishijwe n'uko ahaye ikipe ye amanota atatu (3) kandi ko Musanze FC igomba kwihangana kuko ngo aba ari mu kazi nta mbabazi zigomba kuzamo.

“Ni igitego nishimimiye birumvikana. Ni igitego kiduhaye intsinzi, n'ubwo natsinze ikipe yanjye navuyemo ariko akazi ni akazi ariko biranshimishije kuko tubonye amanota atatu azakomeza gutuma duhatana”. Peter Otema

Peter Otema akora ikimenyetso cy'umusaraba nyuma yo gutsinda igitego

Peter Otema akora ikimenyetso cy'umusaraba nyuma yo gutsinda igitego

Muri uyu mukino, byabonekaga ko Peter Otema yari afite imbaraga nyinshi biboneka ko ashaka kwereka Musanze FC ko n'ubwo yayivuyemo atagiye nk’umukinnyi udashoboye ahubwo ko ari umukinnyi w’amakipe akomeye. Peter Otema avuga ko imbaraga azihorana ari nayo mpamvu azitanga kugeza ku munota wa nyuma w’umukino.

“Imbaraga zihoraho birumvikana iyo unafite gahunda yo kwitwara neza kandi uzi ko bishoboka. Iyo ngeze mu kibuga mba nzi ko tugomba guhatanira amanota atatu. Numva ko uwo mugambi mba mfite muri njyewe niwo utuma nkora gutyo mu mukino runaka”. Peter Otema

Peter Otema ku mupira  hagati mu kibuga

Peter Otema ku mupira  hagati mu kibuga 

Peter Otema agabanya ubushyuhe

Peter Otema agabanya ubushyuhe

Police FC yahise igira amanota 12 ayishyira ku mwanya wa kane kuko izigamye ibitego bitandatu (6) mu gihe FC Musanze iri ku mwanya wa 13 n’amanota ane (4) n’umwenda w’ibitego bine (4).

Police FC izagaruka mu mukino wemewe na FERWAFA kuwa 30 Ugushyingo 2018 ikina na Kirehe FC i Nyakarambi kuko imikino ya shampiyona yabaye ihagaze kugira ngo hakinwe imikino y’amakipe y’ibihugu bihurirana neza n’ikiruhuko cya FIFA.

Abatoza ba POlice FC baganira na Peter Otema

Abatoza ba Police FC baganira na Peter Otema 

Peter Otema amaze kugira ibitego bitatu

Peter Otema amaze kugira ibitego bitatu (3)  mu mikino itanu (5)

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

Peter Otema (17) ni umukinnyi ubanza mu kibuga mu buryo buhoraho muri Police FC 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND