Peter Otema ukina asatira yaba aca mu ruhande cyangwa hagati muri Police FC yafashije iyi kipe gutsinda Gicumbi FC ku gitego yatsinze ku munota wa 77'.
Ni igitego Peter Otema yabonye nyuma yaho Nsozera Anselme umunyezamu wa Gicumbi FC yari akuyemo umupira ukamurusha imbaraga bityo Otema ahita awuhindurira mu izamu kuko byanabonekaga ko warenze.
Peter Otema yishimira igitego cya kabiri muri uyu mwaka w'imikino
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego
Peter Otema (17) yari yahize igitego kuva mu minota ya mbere
Muri uyu mukino, Albert Joel Mphande umutoza mukuru wa Police FC yari yakoze impinduka muri 11 babanje mu kibuga kuko Nzabanita David, Niyibizi Vedaste na Ndayishimiye Antoine Dominique bose bari baje babanza mu kibuga basimbura Ndayisaba Hamidou, Bahame Alafat na Songa Isaie.
Bizimana Abdou bita Bekeni (Wambaye umupira utukura) umutoza wa Gicumbi FC yahise yiheba ubwo yari amaze kwinjizwa igitego
Abafana ba Gicumbi FC bahise baheba amanota atatu
Peter Otema inyuma ya Nabih Ahishakiye myugariro wa Gicumbi FC
Hakizimana Kevin bita Pastole (25) umwe mu bazonze Gicumbi FC mu gice cya kabiri
Peter Otema (17) ku mupira ashaka uko yakozaho umutwe
Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa mbere muri Police FC muri iyi minsi
Mushimiyimana Mohammed (10)ku mupira nyuma yo kwinjira mu gice cya kabiri
11 ba Police FC babanje mu kibuga
11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga
Police FC yari mu mukino wa kabiri nyuma yo kuba baranyagiye Espoir FC ibitego 5-1. Ibi byatumye bagira amanota atandatu mu mikino itatu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya amahirwe yo kwegukana amanota kuko yaba Gicumbi FC cyangwa Police FC wabonaga iyabona igitego bitatangaza abari ku kibuga cya Gicumbi FC cyari kiganjeho abana biga mu mashuri abanza.
Igice cya kabiri nibwo Albert Mphande yafashe umwanzuro asimbuza mu gice kigana imbere aribwo Iyabivuze Osee ashyiramo Uwimbabazi Jean Paul, Mushimiyimana Mohammed asimbura Ndayishimiye Antoine Dominique naho Niyibizi Vedaste asimburwa na Hakizimana Kevin bita Pastole.
Nyuma y'umukino, Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC yabwiye abanyamakuru ko umukino wari ukomeye bitewe nuko ibitego byarumbye gusa ko ashimira abakinnyi be uko bitwaye ku kibuga nk'icya Gicumbi FC.
"Ntabwo umukino wari woroshye kuko ibitego byabaye bicye mu gihe twakabaye dutsinda ibirenze kimwe. Abakinnyi banjye bihagazeho ku kibuga nk'iki ariko nizera ko ubundi iyo uri umukinnyi w'umuhanga udatinya ikibuga. Twafashe umwanya tujya kwitoreza ku kibuga kijya gusa n'icya Gicumbi FC nabyo byadufashije". Mphande
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza
Hakizimana Kevin bita Pastole (25) ashaka inzira
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira ashaka igitego
Nsozera Ancelme bita De Gea umunyezamu wa Gicumbi FC yari yakoze udukoryo twinshi ariko bipfa nyuma
Abafana ba Police FC
Abafana ba Gicumbi FC kuri sitade yabo
Ndayishimiye Celestin umwe mu bakinnyi bagira ishyaka no kudacika intege mu kibuga
Dore uko umunsi wa 3 wa shampiyona 2018-2019 uteye:
Kuwa Kabiri tariki 30 Ukwakira 2018
-Espoir FC 2-1 Amagaju FC
-AS Muhanga 2-0 Musanze FC
-Gicumbi FC 0-1 Police FC
-Etincelles FC 0-2 SC Kiyovu
Kuwa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018
-Mukura Victory Sport vs Bugesera FC (Stade Huye, 15h30’)
- APR FC vs Kirehe FC (Stade de Kigali, 15h30’)
-FC Marines vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15h30’)
Kuwa Kane tariki ya 1 Ugushyingo 2018
-Sunrise FC vs Rayon Sports (Nyagatare, 15h30’)
Ngendahimana Eric (24) kapiteni wa Police FC umwe mu bakinnyi bari kuyiha umusanzu ukomeye mu kibuga
Mushimiyimana Mohammed ubwo yishyushyaga
Stade ya Gicumbi iba ikungahaye ku bana biga mu mashuri abanza
Ndayishimiye Celestin (3) azamukana umupira
Ahishakiye Nabil yafashe Peter Otema imbere y'izamu
Peter Otema(17) mu kirere ashaka umupira
Manzi Hubert Sincere wavuye muri Sunrise FC ubona ko ari gufssha Police FC mu mutima w'ubwugarizi bitewe n'ingufu no kwihuta
Nsozera Ancelme bita De Gea umunyezamu wa Gicumbi FC afata umupira mu kirere
Dukuzumuremyi Antoine umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Gicumbi FC
SP Ruzindana Regis (Iburyo) umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC ari kumwe na Bahizi Blaise (Ibumoso) intumwa ya FERWAFA yari ku mukino
Umukino wari ukomeye kuko igitego cyabonetse mu buryo bukomeye
Niyibizi Vedaste (4) yari yabanje mu kibuga aza gusimbuzwa
Ndayishimiye Antoine Dominique ashaka umupira mu kirere
Nzabanita David (8) yari yabanje mu kibuga anakina iminota 90'
Nsozera Ancelme umunyezamwu wa Gicumbi FC yari ahagaze neza mu minota ya mbere
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira ashaka uko yagera ku izamu
Nsengayire Shadad wa Gicumbi FC abyigana na Osee Iyabivuze
Mbere gato yuko batera koruneri
Ndayishimiye Celestin (3) umwe mu bakinnyi bazi kunaga umupira muri Police FC akazi afatanya na Mpozembizi Mohammed
Ngendahimana Eric (24) kapiteni wa Police FC agira inama Osee Iyabivuze (2) na Mpozembizi Mohammed (21)
Ahishakiye Nabil wahoze muri Rayon Sports ubu akina inyuma ibumsoo muri Gicumbi FC
Abasimbura ba Police FC ku ntebe yabugenewe
Abasimbura ba Gicumbi FC
Amakipe asohoka mu rwambariroAmakipe asohoka mu rwambariro
Abakinnyi basuhuzanya mbere yo gutangira umukino
Abasifuzi n'abakapiteni
Isengesho rya Police FC
PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO