RFL
Kigali

Peter Otema yagaragaje ko ashobora gutandukana na Musanze FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/01/2018 14:12
0


Peter Otema abenshi bazi nka Peter Kagabo mu ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi, kuri ubu yari kapiteni wa FC Musanze mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda, ntabwo ari mu bihe byiza nyuma yo gushinjwa kutubahiriza gahunda z’ikipe akanamburwa igitambaro cyo kuba yari kapiteni w’iyi kipe iheruka kugwa miswi na APR FC bakanganya igitego 1-1.



Ibi byajye kujya hanze nyuma yaho mu masaha ashize uyu mugabo yagiye ku rukuta rwe rwa Facebook akandika amagambo asa naho asezera abakunzi n’abayobozi ba FC Musanze. Gusa yasoje avuga ko ibyo umutoza we amukoreye nawe byazamubaho mu gihe atazi.

Ubutumwa Pter Otema yanyujije kuri Facebook

Ubutumwa Pter Otema yanyujije kuri Facebook

Nyuma yo kubona ibi, ku murongo wa telephone twavuganye na Peter Otema atubwira ikibazo afite uko giteye. Otema yatangiye avuga ko ubwo FC Musanze yari imaze gutanga ikiruhuko cy’iminsi irindwi (7) yahise ajya iwabo ku ivuko muri Uganda gushaka indangamuntu nshya kuko ngo bo bamufata nk’umunyarwanda bityo bikaba bimugora kwisanzura i Kampala, nyuma ngo iminsi y’ikiruhuko yaramushiranye ahita abwira Habimana Sosthene ko atazazira ku gihe ahubwo ko azatindaho iminsi itatu, ibi ni byo byaje kubyara ibibazo ubwo uyu mukinnyi yari agarutse. Peter Otema ati:

Njyewe nta ndangamuntu ya Uganda nari mfite kuko bamfata nk’umunyarwanda.  Ikipe yaduhaye akaruhuko k’iminsi irindwi mpita njya muri Uganda ngo ndebe ko nahita mbona ibyangombwa. Ngezeyo hajemo gutinda kubibona iminsi baduhaye iranshirana. Gusa nka kapiteni w’ikipe uba agomba kubahiriza amabwiriza yose nahise mbwira umutoza wanjye ko nzatindaho gato. Ngeze mu ikipe ni bwo bahise bavuga ko nasuzuguye amabwiriza baduhaye bahita bananyaka igitambaro cya kapiteni.

Peter Otema yakomeje avuga ko ibiganiro byose yagiranye na Habimana Sosthene nta kibazo kigeze kizamo kuko yamumenyesheje ko azatinda nawe akamubwira ko nta kibazo. Gusa ngo icyamutunguye ni ukuntu ngo yamwihakanye mu maso y’abayobozi avuga ko batigeze bavugana na rimwe. Peter Otema ati:

Ndi umuntu mukuru ndetse n’ibibazo by’umupira w’amaguru ndabizi nabibayemo igihe kinini. Gusa ubu ndumva biri kwanga kuko muri kamere yanjye sinzi gusuzugura abayobozi banjye aho naciye hose. Gusa kuba banyatse igitambaro biragaragaza ko nta cyizere na gito bamfitiye ni yo mpamvu rwose ntafite uko nabivuga. Ndababaye cyane.

Peter Otema yasoje avuga ko yari kwihanganira amakosa ashinjwa nubwo ngo atabayeho ariko ngo kumwambura igitambaro cya kapiteni bisa no kuba umuntu yari umusirikare akamburwa amapeti yose. Mu magambo ye yagize ati “Nakwihangana nk’umugabo kuko umupira wa Afurika tuwushobozwa no kwihangana. Gusa nawe uri umusirikare bakakwambura amapeti hita wumva uko wakumva umeze mu basirikare mwakoranaga akazi”.

Peter Otema niwe kapiteni wa FC Musanze

Peter Otema abona ko kwamburwa igitambaro cya kapiteni ari nk'umusirikare wambuwe amapeti

Twagerageje kuvugana na Habimana Sosthene umutoza mukuru wa Musanze FC ariko ntiyafata telefoni yacu ngo tube twamubaza niba koko ibyo Peter Otema avuga ari ukuri. Nyuma ni bwo twahinduye duhamagara Mugabo James umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ikipe ya FC Musanze (Team Manager) atubwira ko ayo makuru atayazi neza ariko ko mu minota micye twakongera tukamubaza kuko ngo yari kuba yamaze gutohoza neza.

Saa saba n’iminota 18 (13h18’) ni bwo yatubwiye ko tumuha akanya gato, saa saba n’iminota 40’ (13h40’) twongeye ntibyaba amahire ko atwitaba. Twongeye saa saba na 46’ (13h46’) nabwo biba uko. Nyuma y’umunota umwe yatwandikiye ubutumwa bugufi avuga ko ari buze kutuvugisha……(Turacyategereje)

Nyuma y’imikino umunani ya shampiyona FC Musanze imaze gukina, ifite amanota icyenda (9) ayishyira ku mwanya wa 14 mu makipe 16 akina icyiciro cya mbere. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND