Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 nibwo East Afrcan Youth yakoze ibirori byo gutanga ibihembo ku bantu, ibigo n’amashyirahamwe yabaye indashyikirwa mu mikino itandukanye ikinirwa mu Rwanda.
Ni ibirori byabereye muri Marriot Hotel aho igikorwa nyirizina cyatangiye saa moya n’iminota 55 (19h55’) mu gihe kuri gahunda ngenderwaho hari handitseho ko bitangira neza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).
Mu gihe byari byatangiye bitinzeho isaha imwe n’iminota 55’ abari bashinzwe gahunda ntibigeze banisegura ku bashyitsi banafite amazina akomeye muri siporo y’u Rwanda bari bitabiriye ibi birori bitari bishamaje ugereranyije n’ibindi byabaga mu mpande no hagati mu mujyi wa Kigali.
Abanyacyubahiro batandukanye bari bari mu cyumba cyaberagamo ibirori, nta jambo ry’ubwenge bigeze bakura muri ibi birori kuko na Mugisha Emmanuel nyiri uyu mushinga umwanya yahawe wo kugeza ubutumwa ku bitabiriye yavuze utuntu ducye tudafite aho twanditse ari nabyo byatumye agenda yakira abantu urusorongo rimwe akanakira abantu bari ku rwego ruri hasi ugereranyije n’abo yibagirwaga.
Abahanzikazi Charly na Nina bageze ku rubyiniro saa tatu n’iminota itanu (21h05’) bahava saa tatu n’iminota 20 (21h20’) mu gihe bari kuhagera saa moya n’iminota 30’ bakahava saa mota na 50’ (19h50’).
Itinda ry’uyu muhango Mugisha Emmanuel yabwiye abanyamakuru ko ryatewe nuko abatumirwa batinze kuhagera bigatuma igikorwa nyirizina gitangira gikererewe. Gusa si bose batinze kuhagera nk’uko yabivuze kuko nka Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali yahageze habura iminota nka 15’ ngo saa kumi n’ebyiri zigere.
Mu itangwa ry’ibi bihembo niho perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaherewe igihembo cy’umuntu wabaye indashyikirwa mu kwitangira siporo y’u Rwanda muri rusange.
MTN Rwanda nicyo kigo cyahawe igihembo nk’ikigo mpuzamahanga cyagiye kigaragara mu gutera inkunga ibikorwa bitandukanye bya siporo byagiye bibera mu Rwanda mu myaka irindwi (7) ishize.
Gikundiro Forever itsinda ry’abafana ba Rayon Sports niryo ryahawe igihembo cy’abafana bitanze bagashyigikira ikipe yabo batizigama mu myaka ine bamaze batangiye. Mu muryango w’abafite aho bahurira na Rayon Sports hatashyemo ikindi gihembo cyahawe Masud Djuma nk’umutoza wahize abandi muri uyu mwaka.
Bayisenge Emery niwe wahembwe nk’umukinnyi ukiri muto wigaragaje cyane kurusha abandi bari ku kigero kimwe. Minisiteri y’ingabo z’igihugu (MINADEF) yahembwe nk’urwego rwa leta rwiganza cyane muri siporo y’u Rwanda hagendewe cyane ku makipe atandukanye bafite mu mukino itandukanye.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryahawe igihembo nk’abarushije abandi intambwe yo kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa.
Dore uko ibihembo byatanzwe:
1.Abafana bahize abandi: Gikundiro Forever
2.Umukinnyi ufite ubumuga wahize abandi: Muvunyi Hermas Cliff
3.Uruganda rwakoze akazi keza muri siporo: Mironko Industry
4.Ishyirahamwe rihiga ayandi mu Rwanda: FERWACY
5.Ishuli ryakoze ibikomeye muri siporo: Lycée de Kigali (LDK)
6.Sosiyete yakoze akazi kagaragara muri Siporo: Volcano Express
7.Ikigo mpuzamahanga cyagiye gitera inkunga ibikorwa bitandukanye bya siporo: MTN
8.Urwego rwa leta rwiganza muri siporo: MINADEF
9.Umugabo wanditswe mu gitabo cy’abanyabigwi ku isi (Guinness World Records): Eric Dusingizimana
10. Umukobwa wanditswe mu gitabo cy’abanyabigwi ku isi(Guinness World Records): Uwamahoro Cathia
11.Abatwaye igikombe cya Afurika: Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte (Rwanda Beach-Volleyball Team)
12.Umutoza uhiga abandi mu Rwanda: Irambona Masud Djuma (Rayon Sports)
13.Ikipe yahize izindi mu myaka irindwi ishyize: APR Football Club
14.Umukinnyi ukiri muto wakoze byinshi byiza: Emery Bayisenge (KAC Kenitra/Maroc)
15.Umukobwa wakoze ibikomeye muri siporo y’u Rwanda: Nyirarukundo Salome
16.Umugabo wakoze ibigaragara muri siporo: Ndayisenga Valens
17.Umuntu w’indashyikirwa muri siporo aho iva ikagera mu Rwanda: Paul Kagame
Igihembo cyagenewe Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame
Gikundiro Forever bahabwa igihembo nk'abafana b'indashyikirwa
Muvunyi Hermas Cliff ahabwa igihembo
Ambasaderi Habineza Joseph uzwi nka Joe wigeze kuyoboraho Minisiteri y'umuco na siporo yari yitabiriye
Gasore Serge (wamabaye umuhondo) uyobora Gasore Serge Foundation yari yatumiwe
Nkundamatch w'i Kilinda ntiyari kuhabura
Mironko Herve nyiri Miroplast FC
Uhereye ibumoso: Seninga Innocent umutoza wa Police FC, Savio Nshuti Dominique (hagati) wamaze gusinya muri AS Kigali na Irambona Masud Djuma(iburyo) umutoza mukuru wa Rayon Sports
Abashoramali bafite ibigo bakuriya mu Rwanda
Mutatsimpundu Denyse (iburyo) kapiteni w'ikipe ya APR WVC na Alice bakinana
Mashami Vincent umutoza wungirije w'Amavubi (ibumoso) na Eric Nshimiyimana (iburyo) umutoza mukuru wa AS Kigali
Itsinda ry'abahanzikazi rigizwe ba Charly na Nina baririmba indirimbo zabo zitari mbi nka; Face to Face, Indoro, Agatege na Owooma
Sonia umukozi wa MTN Rwanda yakira igihembo cyayigenewe
Jimmy Mulisa (Ibumoso) umutoza mukuru wa APR FC aganira na Emery Bayisenge (iburyo)
Mukunzi Yannick umukinnyi wo hagati muri APR FC
Mutabazi Richard (iburyo) yakira igihembo cya FERWACY
Rusheshangoga Michel (ibumoso) na Bayisenge Emery (Iburyo)
Nina asusurutsa abari mu cyumba cyatangirwagamo ibihembo
Mugenzi we Charly nawe baba bungikanya amajwi ukuntu
..Witinya agatege, Shyiramo agatege.....Agatege indirimbo ya Charly na Nina ibyinwa mu buryo butandukanye
Eric Dusingizimana n'umufasha we bakira igihembo
Dusingizimana Eric wamaze amasaha 51 aterwa udupira twa Cricket atugarura kugira ngo yandikwe mu gitabo cy'abanyabigwi barenze ku rwego rw'isi
Depite Bamporiki Eduard nawe yari ahari
Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC afasha Nina kubyina Owooma
Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball ahereza igihembo Masud Djuma nk'umutoza w'umwaka
Paul Bitok (Ibumoso)umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball na Irambona Masud Djuma (iburyo)umutoza mukuru wa Rayon Sports
Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte bahabwa igihembo
Nzayisenga Charlotte (Ibumoso) wa RRA VC na Mutatsimpundu Denyse (iburyo) kapiteni wa APR WVC
Uwamahoro Cathia ahabwa igihembo
Abafite aho bahurira na Rayon Sports bishimira ibihembo
Emery Bayisenge umukinnyi ukiri muto wigaragaje cyane atsinda igitego cyafunguye imikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda
Nyirarukundo Salome ajya gufata igihembo
Uwamahoro Latifah Tharcille umunyamabanga wa FERWAFA amuha igihembo
Niyonshuti Adrien niwe wakiriye igihembo cya Ndayisenga Valens utabonetse
Mugisha Emmanuel avuga ko ibirori byatindijwe no kuba abatumirwa baratinze
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo/INAYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO