Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) avuga ko mu gihe cy’amezi atanu amaze muri uyu mwanya yagiye agorwa no gucyemura ibibazoyasanze birimo no kuba ibiro by’iri shyirahamwe ritagira icyangombwa cy’ubutaka.
Mu nama y’inteko rusange isanzwe ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeli 2018, Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene perezida wa FERWAFA yagiye avuga bimwe mu bibazo yagiye asanga muri iri shyirahamwe kuva yahagera.
Kimwe muri ibi bikaba binarimo ko ibiro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yasanze nta cyangombwa cy’ubutaka bagifitiye ahubwo ko basanze iyi nzu yanditse kuri Minisiteriy’Umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC).
“Ni ibibazo abantu baba banagomba kumenya mbere yuko biteza ibindi bibazo. Bimwe mu bibazo twabanje kureb uko byajya mu ruhande rumwe harimo no kuba inyubako dukoreramo nka FERWAFA cya ngombwa tuyifitiye. Mu bigaragara iracyanditse kuri MINISPOC. Ubwo rero ni ibiganiro bizakorwa tukamenya niba hari inzira byacamo tukaba twayibonera ibyangombwa”. Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene
Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA)
Bimwe mu bindi bibazo Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene yagejeje ku banyamuryango birimo kuba yaeasnze imishahar y’abakozi ba FERWAFA iteguye mu buryo budakurikije amategeko bityo bakabanza kubikosora ku buryo buri mukozi ahembwa amafaranga amukwiye.
FERWAFA nta cyangombwa cy'ubutaka ifitiye ikibanza cyubatsemo ibiro ikoreramo
Iyubakwa rya Hoteli ya FERWAFA nabyo biracyarimo ibibazo kuko ngo uretse kuba itaranubakwa itanafite ubwinshingizi na bumwe. Iyi hoteli yaje kugira ikibazo cy’uwari wahawe isoko biza gutinza iyubakwa ryayo ndetse n’inkunga yagombaga kuva muri Maroc ikab ayarabaye ifunzwe mu gihe iki gihugu cyasabaga amahirwe yo kwakira imikino y’igikombe cy’isi.
Hoteli kandi kuri ubu ikaba yaratumye FERWAFA yishyura amande ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda , amafaranga yahawe umujyi wa Kigali kuko ngo bayubatse nta cyangombwa bahawe.
Amasezerano ya FERWAFA na Azam TV nayo yateje ikibazo kuko ngo uburyo Rtd.Brig.Gen.Sekamana yasanze harimo ingingo zizitira amakipe kuba yakoran n’abandi batera nkunga. Gusa ngo ibi baracyari mu nzira y’ibiganiro ku buryo byacyemurwa mu maguru ya vuba.
Ikindi nuko kuri ubu FERWAFA ifite ibirego bitandukanye by’abakinnyi, abatoza n’abandi batandukanye barega amakipe ahanini mu bijyanye n’amafaranga baba babagomba. Gusa ngo buri kipe iregwa izahabwa ibaruwa iyigaragariza ibyo isabwa.
TANGA IGITECYEREZO