RFL
Kigali

Perezida wa FERWAFA, Rtd Sekamana yateguje abakinnyi n'abatoza bakoresha amarozi kwitegura ingaruka zabyo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/08/2018 8:16
0


Perezida wa Ferwafa, (Rtd) Sekamana Jean Damascene avuga ko ikijyanye n’amarozi mu mupira w’amagura mu Rwanda cyahagurikiwe kuburyo muri shampiyona y’umwaka utaha hazaba hari amategeko n’amabwiriza asobanutse. Ngo abatoza, abakinnyi n’abandi bayakoresha bazagerwaho n’ingaruka.



Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 17 kanama 2018. Ku wa 10 Kamena 2018 nibwo havutse imirwamo hagati y’ikipe ya Sorwathe na As Muhanga ishingiye ku marozi nk’uko byavugwaga.  Ibi byabaye mbere y’uko igice cya kabiri cy’umukino gitangira, aho abakinnyi ba Sorwathe bashatse gushyira ibintu (abandi bita amarozi) mu izamu ry’ikipe As Muhanga.

Ibi kandi byanakurikiwe n’agacupa k’amazi ya Nile, kaherejwe umunyezamu Iyaduhanze wa Sorwathe FC asabwa kubijyana aho abakinnyi ba As Muhanga bari. Iyi nkuru y’amarozi yaracicikanye ndetse benshi bakavuga ko hari icyo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rizakora.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Sekamana yavuze ko atakurikiranye iki kibazo, yizeza ko muri shampiyona ikurikira iki kibazo kizaba cyaravugutiwe umuti. Yagize ati “ Sinakurikiye iki kibazo twavuze ko bagikurikira ariko sinigeze nyikurikira kugeza ku mwisho ngo nkubwire cyarangiye gutya. Ariko ikigaragara kubera ko ubivuga nta ngaruka igaragara byagize.”

Yavuze ko umwaka utaha wa shampiyona, ibintu byose biza bisobanutse. Yagize ati “ Ariko icyo nkubwira cyo ibi ntu by’amarozi. Ingamba zabyo gutangirana na shampiyona y’umwaka utaha  byo bizaba bisobanutse.” Avuga ko gukoresha amarozi biri mu bakinnyi kugeza ku batoza, ngo hagomba kugira igikorwa kugira ngo iki cyasha kiri mu mupira w’amaguru cyiveho.

Ati “Kuko irimo abantu benshi, ari abatozi ari abakinnyi….. Kandi ibyo bitarahinduka tuzahora muri izo gahunda…Muri shampiyona itangira byo izakurikira ngira ngo ingaruka zo zizagaragara kuko bigomba gukemuka byanga byakunda.”

perezida wa ferwafa

Perezida wa FERWAFA avuga ko ikibazo cy'amarozi bagiye kugihagurukira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND