RFL
Kigali

Perezida w’u Burusiya Putin yakongeje umuriro ahamya ko Sepp Blater Perezida wa Fifa akwiye igihembo cya Nobel

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/07/2015 10:10
0


Amagambo ya Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin kuri perezida wa Fifa Sepp Blater ubwo bahuriraga mu nama mu mujyi wa St Petersburg, ashobora kurakaza bikomeye abanyamerika, abongereza ndetse n’abandi bose badashyigikiye Fifa ya Sepp Blater ishinjwa amanyanga na ruswa yo ku rwego rwo hejuru.



Mu kiganiro na kimwe mu binyamakuru byo mu Busuwisi cya RTS, Perezida Putin w’u Burusiya, yagize ati “ Sepp Blatter ni umugabo ukwiye ishimwe rya Nobel kubera intambwe yagejejeho Fifa.”

Ni nyuma yaho Sepp Blatter mu kwezi kwa Kamena yafashe icyemezo cyo kwegura ku buyobozi bwa Fifa kubera ibirego bikomeye Fifa ndetse nawe ubwe na bamwe mu bakozi be bakomeye bashinjwaga cyane mbere gato y’amatora(yanaje gutsinda), bijyanye na ruswa n’amanyaga mu gusaranganya ibihugu kwakira imikino y’igikombe cy’isi n’ibindi.

kuri ubu Perezida Vladimir Poutin yongeye gushimangira ko ibyabaye kuri uyu mugabo ari amakuba, ndetse bitari bikwiye ko avangirwa mu kazi ke, ahubwo ashimangira ko yagakwiye gushimirwa bikomeye ku kazi ko kuyobora neza Fifa.

Kuwa Gatandatu ubwo yari mu nama na Putin mu mujyi wa St Petersburg ahabereye tombola y'uburyo amakipe azahatanira kwitabira igikombe cy'isi  kizabera mu Burusiya mu 2018, Sepp Blatter yakomoje ku bibazo bimaze iminsi muri Fifa, avuga ko mu mezi ashize ishyirahamwe ayoboye ryanyuze mu bihe bikomeye rishinjwa ruswa kubera ko ryahisemo ku u Burusiya bugomba kwakira igikombe cy’isi cyo mu 2018.

Mugenzi we Putin perezida w’u Burusiya nawe yahise agira ati “ Twese tuzi ibihe bikomeye Blatter arimo gucamo kugeza ubu, sinshaka kubyinjiramo byose gusa njyewe ku giti cyanjye sinizera ijambo rimushyira mu majwi rimushinja ruswa… Ndibaza niba ruswa irwanyijwe kubera urukurikirane rw’ahazakirirwa igikombe cy’isi mu 2018 na 2022 byifuzwaga n’abanyamerika n’u Bwongereza.”

Yungamo ati “ Ndatekereza ko abantu nka Sepp Blatter, cyangwa abandi bahagarariye amashyirahamwe mpuzamahanga ya siporo n’imikino olempike bari bakwiye ishimwe ry’umwihariko. Niba hari umuntu ukwiye igihembo cya Nobel ni abo ngabo.”

Iyi myitwarire ya Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutini muri iki kibazo yongeye kugaragaza ko intambara y’ubutita hagati y’u Burusiya n’ibihugu by’umuburengerazuba bw’isi yinjiye muri siporo by’umwihariko umupira w’amaguru binyuze ku impuzamashyirahamwe ryayo FIFA.

Source/The Guardian






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND