RFL
Kigali

Perezida w’igihugu cya Iceland yongeye kwemerera abantu kurya Pizza y’inanasi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/02/2017 15:23
0


Perezida w’igihugu cya Iceland, Gudni Johannesson yongeye kwemerera abantu kurya Pizza Hawaienne cyangwa se Pizza ziriho inanasi nyuma yo gutangaza ko atazishigikiye mu minsi micye ishize muri uku kwezi kwa Gashyantare.



Ni mu gihe uyu mukuru w’igihugu yaganiraga n’abanyeshuri bo mu ishuri  ryisumbuye rya Akureyri riri mu majyaruguru y’iki kirwa maze umwe mu banyeshuri amubaza icyo atekereza ku kuba abantu bashyira inanasi kuri pizza, maze Perezida Gudni amusubiza ko ari ibintu yanga cyane ndetse ko ari ibishobotse iyo pizza yacibwa mu gihugu cya Iceland. Nyuma y’aya magambo, ibi byafashwe nk’iteka ndetse bamwe bakeka ko ubu bwoko bwa pizza bwaciwe muri iki gihugu.

Résultat de recherche d'images pour "pizza hawaienne"Pizza Hawaienne iba ifite umwihariko w'inanasi

Iyi nkuru yaramamaye inarenga imipika y’iki gihugu gito aho mu ibitangazamakuru ndetse no ku mbuga koranyambaga abantu bakomeje gukwirakwiza amakuru ko uyu mukuru w’igihugu yifuza guca pizza hawaienne mu gihugu cye, ndetse kugeza ubwo perezida Gudni Johannesson yaje kubona ko byafashe intera yo hejuru maze kuri uyu wa kabiri ahitamo kugira icyo abivugaho.

Mu magambo ahakana ko ataciye izi pizza mu gihugu nubwo atazikunda, perezida Gudni Johannesson yagize ati “Nta bushobozi mfite bwo gutanga itegeko ribuza abantu gushyira inanasi kuri pizza. Ndetse nishimiye ko ntafite bene ubwo bubasha. Umukuru w’igihugu ntabwo aba agomba kugira ububasha butagira aho bigarukira. Gusa ku ruhande rwanjye njye nikundira pizza ziriho udusimba duto two mu mazi (fruit de mer/seafood).”

Résultat de recherche d'images pour "gudni johannesson"

Perezida Gudni Johannesson

Perezida Johannesson w’imyaka 48 y’amavuko yabanje kuba umwarimu wigisha ibya politiki, hanyuma atorerwa kuba perezida wa Iceland muri Kanama mu mwaka ushize wa 2016, abaturage b’igihugu cye bakaba baramutoye ngo bamwifuzaho impinduka muri politiki kandi kugeza ubu ngo abaturage bishimiye uburyo agenda ababera umuyobozi mwiza aho ku ya 24 Mutarama, 2017 yahawe 81,4% yo kwesa imihigo no kwishimirwa n’abo ayobora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND