RFL
Kigali

Ku isabukuru ye, Perezida Kagame yishimiye ko Arsenal yagarutse mu bihe byo gutsinda amakipe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2018 13:57
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umufana w’Icyubahiro w’ikipe yo mu Bwongereza Arsenal, yishimiye byimazeyo ko iyi kipe yagarutse mu bihe byiza byo gutsinda amakipe.



Tariki 23 Ukwakira 2018 Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) yizihije isabukuru y’imyaka 61 y’amavuko. Ni isabukuru yahuriranye n’intsinzi y’ikipe abereye umufana w’akadasohoka, Arsenal FC yo mu Bwongereza.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter yanditse mu cyongereza, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yashimye by’ikirenga ikipe ya Arsenal yagarutse mu bihe byiza byo gutsinda ikabasha gutsinda Leicester City. Ugenekereje mu Kinyarwanda, Perezida Kagame yagize ati “Nishimiye kuba ikipe ya Arsenal yagarutse ku mukino wayo mwiza n’uburyo bwo gutsinda!!! Mwakoze cyane."

Ibitego by’ikipe ya Arsenal byatsinzwe na Ozil ku munota wa 43’, Aubameyang ku munota wa 63’ ndetse na 66’. Ni mu gihe ku ruhande rwa Leicester City igitego rukumbi cyatsinzwe na Bellerin ku munota wa 31’.

Image result for Paul Kagame

Perezida Kagame yishimiye ko Arsenal yagarutse mu bihe byiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND