RFL
Kigali

PEACE CUP2017: Rayon Sports irakira Rugende FC, APR FC na Vision zizakinire kuri sitade Amahoro

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/04/2017 10:08
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2017 ni bwo imikino yo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro itangira hashakishwa amakipe azajya mu mikino ya kimwe cy’umunani cy’irangiza. Rayon Sports idafite Masud Djuma iraba yakira Rugende TC FC naho indi mikino izakinwe kuri uyu wa Gatatu.



Mu mikino ibanza, Rayon Sports yanyagiye Rugende Training Center FC ibitego 9-0 mbere yuko bari bube bakina umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2017 kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’). Indi mikino isigaye izakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2017 harimo n’umukino uzahuza APR FC na Vision FC kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’).

Kuri uyu wa Gatatu kandi ikipe ya Kiyovu Sport izaba ifite urugamba rutoroshye aho izaba yakira Etoile de l’Est baheruka kunganya igitego 1-1 ubwo bakiniraga i Kibungo. Police FC izaba yakira United Stars yo mu Kabagari mu mukino uzabera ku Kiciukiro saa cyenda n’igice (15h30’).

Dore uko amakipe agomba guhura

Dore uko amakipe agomba guhura

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 babanjemo ubwo Rayon Sports yanyagiraga Rugende Training Center ibitego 9-0

11 ba Rugende FC babanje mu kibuga

Rugende TC FC urugendo rwayo rusa naho rwarangiriye ku bitego 9-0 yinjijwe

Masud Djuma mu mwambaro mushya

Masud Djuma umutoza wa Rayon Sports ntabwo ari butoze uyu mukino kuko yahagaritswe kuri uyu wa Mbere

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanjemo ubwo yatsindaga Vision FC ibitego 3-0

11 ba Vision FC babanje mu kibuga

Nubwo nta cyizere cyo gukomeza, Vision FC izakinira ku kibuga cya sitade Amahoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND