Kuwa 7-8 Werurwe 2017 ni bwo hakinwaga imikino y’ijonjora rya mbere (First Round) ritanga amakipe 16 aziyongera ku makipe yitwaye neza mu gikombe cy’Amahoro giheruka, imikino yarangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu habonetse amakipe 16 agomba kuzinjira muri Tombola iteganyijwe kuwa 19 Mata 2017.
Ni ijonjora ryari rigizwe n’amakipe 22 yagombaga guhura hagati yayo hagatsinda amakipe 11. Nyuma hakiyongeraho andi atanu yatsinzwe mu buryo budakabije (Best Loosers). Mu makipe 11 yabashije gutsinda imikino yayo ni; Intare FC, Hope FC, Vision JN, Pepinieres FC, United Stars, Akagera FC, Kirehe FC, Aspor FC, Rwamagana FC, FC Musanze na Miroplast.
Mu makipe yatsinzwe mu buryo budakabije harimo; Esperence FC yatsinzwe na Hope FC ibitego 2-1, Heroes FC yatsinzwe na United Stars ibitego 2-1, Vision Fc yatsinzwe na Aspor FC ibitego 2-1 na Etoile de l’Est yatsinzwe n’Akagera kuri penaliti 7-6 nyuma yuko amakipe yombi yari yarangije umukino anganya igitego 1-1.
Miroplast FC na Rugende FC ni amakipe yahuyen hagati yayo ariko nyuma yo gutandukanwa n'igitego 1-0 cyatsinzwe na Miroplast, cyatumye na Rugende FC igira amahirwe yo gukomeza. Muri iyi mikino habonetsemo mpaga ebyiri zirimo iyo Kirehe FC yateye Nyagatare FC ndetse n’iyo Pepinieres FC yashanditse Kaminuza y’u Rwanda (UR FC).
11 ba Miroplast babanje mu kibiuga
11 ba Rugende FC
Wari umukino w'amakipe yombi asanzwe mu cyiciro cya kabiri
Abasifuzi n'abakapiteni
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO