RFL
Kigali

PEACE CUP: Benedata Janvier atumye APR FC izahura na Rayon Sports ku mukino wa nyuma:AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/07/2016 17:39
0


Mu mikino yo kwishyura muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2016 ikipe ya APR FC igeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0 mu buryo bugoranye biciye kuri Benedata Janvier.



Igitego cy’uyu mukinnnyi wo hagati cyabonetse ku munota wa 89’ w’umukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa gatanu.

Benedata

Abakinnyi ba APR FC bashimira Benedata Janvier ku kazi yari amaze gukora

aphh

11 ba APR FC babanjemo

Ni umukino ikipe ya Espoir FC yakomeje kwihagararaho kuko byabonekaga ko isatirwa cyane ariko ntiyinjizwe igitego ariko nayo kukibona byanze kuko APR FC yakinaga umukino ufungiye hagati mu kibuga.

espoir FC

11 ba Espoir FC

Benedata

Benedata Janvier watsindiye APR FC igitego 

pappy

Sibomana Patrick yarimo ahiga igitego byanze

Mu wundi mukino wa ½ waberaga kuri sitade Muhanga, ikipe ya Rayon Sports isezereye AS Kigali nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-2 mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, bivuze ko Rayon Sports izamutse ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Kwizera Pierrot niwe wafunguye amazamu ku munota wa 15’ w’umukino, igitego cyaje kwishyurwa na Kabula Muhamed ku munota wa 23’ mbere gato ko Mico Justin wa AS Kigali yungamo igitego cya kabiri.

Ismaila Diarra wa Rayon Sports yatsinze  igitego cya kabiri cya Rayon sports nyuma Kwizera Pierrot yungamo igitego cya gatatu cyatanze intsinzi.

ngabo

Ngabonziza Albert kapiteni wa APR FC ahanganye n'ubusatirizi bwa Espoir FC

gaggag

Rayon Sports na APR FC zizahurira ku mukino wa nyuma uzakinwa kuwa mbere tariki ya 4 Nyakanga 2016 nyuma y’umukino uzahuza AS Kigali na Espoir FC bahatanira umwanya wa gatatu.

Djihad

Djihad Bizimana wa APR FC agerageza kubangamira umukinnyi wa Espoir FC

AMAFOTO/Nsengiyumva Emmy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND