RFL
Kigali

PEACE CUP 2018: United Stars yageze mu mikino ya kimwe cya 32 inyangiye Akagera FC (Uko imikino yagenze)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/01/2018 11:33
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2018 ni bwo hatangiraga imikino y’amajonjora hashakwa amakipe agomba kugana mu mikino ya kimwe cya 32 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2018. Ikipe ya United Stars yo y’i Kabagali yabanje kunyagira Akagera ibitego 4-0 mu mukino wakinwe kuri sitade ya Kigali.



Ni umukino utagoye ikipe ya United Stars yari yakoze urugendo iva mu Kabagali mu Karere ka Muhanga ariko ukaba wari intambara n’ibibazo ku ikipe y’Akagera Football Club yari yakoze urugendo rutari ruto rwa Rwinkwavu-Kigali.

Ibitego bya United Stars byatsinzwe na Niyonkuru Daniel kapiteni w’iyi kipe bigaragara ko anafite impano mu bijyanye no gutsinda no gutanga imipira ibyara ibitego aciye mu ruhande rw’iburyo (Right-wing).

Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mwizerwa Ismael ku mupira wari utewe na Niyonkuru Daniel , Nshimyumuremyi Olivier aboneje mu izamu ry’Akagera, Makuza Robert wari mu izamu arawurukka usanga Mwizerwa hafi ahita amuroba.

Igitego cya gatatu n’icya kane byatsinzwe na Nshimyumuremyi Olivier rutahizamu wa United Stars usanzwe anabafasha cyane mu kubatsindira ibitego no muri shampiyona.  Kimwe muri ibi bitego, Nshimyumuremyi yagitsinze kuri penaliti.

United Stars FC  n’umwaka ushize yari yageze muri iki cyiciro gusa yaje gukurwamo na Police FC bityo ntiyabasha kugera mu mikino ya 1/16 cy’irangiza. Amakipe nka Kirehe FC, Miroplast FC, Intare FA na Unity SC nayo yabashije gukomeza mu mikino ya 1/32 nyuma yo gutsinda amakipe bari bahanganye.

Amakipe 11 yabashije gutambuka arimo; Kirehe FC, Miroplast FC, Etoile de l’Est, Hope FC, Heroes FC, Vision FC, Intare FC, Pepiniere FC, United Stars, Unity na Esperance FC yakomeje asanga amakipe 16 asanzwe ari mu cyciro cya mbere  n’icya kabiri afite itike nka; APR FC (Ifite igikombe cya 2017), Amagaju FC, AS Kigali, AS Muhanga, Bugesera FC, Kiyovu Sports, La Jeneusse, Mukura VS, Gicumbi FC, Marines FC, Etincelles FC, Espoir FC, Rayon Sports, Police FC na  Sunrise FC.

Amakipe 11 yasezerewe hari andi mahirwe asigaranye kuko aziyunga kuri Sorwathe FC babe amakipe 12 bityo tombola iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2018 ibagenere uo bazahura hagati yabo hanyuma amakipe atanu azaba yitwaye nezaza azaza yiyunge kuri 27 yamaze gukomeza bihite biba amakipe 32. Imikino yayo izaba kuwa 3 Gashyantare 2018.

Nyuma imikino ya 1/16 izakinwa mu cyumweru cya tariki 6-7 Gashyantare 2018 ubwo hazaba hakinwa imikino ibanza mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa kuwa 21-22 Gashyantare 2018. Amakipe azaba yaratambutse imikino ya 1/16 azahita agana mu mikino ya 1/8 izakinwa mu cyumweru cya tariki 14-15 Werurwe 2018 hakinwa imikino ibanza mbere y'uko bakina iyo kwishyura mu cyumweru cya tariki 17-18 Werurwe 2018.

Imikino ya ¼ izatangira kuwa 22-23 Gicurasi 2018 hakinwa imikino ibanza mbere y'uko bazaba bakina imikino yo kwishyura kuwa 12-13 Kamena 2018. Amakipe ane (4) azaba yakomeje azahura mu mikino ya ½ izakinwa kuwa 26-27 Kamena 2018 mbere yuko bazakina imikino yo kwishyura kuwa 30 Kamena na tariki ya 1 Nyakanga 2018. Amakipe azaba arokoka hano azakina umukino wa nyuma kuwa 4 Nyakanga 2018.

Niyonkuru Daniel niwe wafunguye amazamu

Niyonkuru Daniel ni we wafunguye amazamu

Dore uko imikino y’ijonjora rya mbere yagenze:

Kuwa Kabiri tariki 30 Mutarama 2018

-Aspor FC 0-1 Unity FC

-Kirehe FC 1-0 Interforce FC

-Miroplast FC 4-1 UNR FC

-Etoile de l’Est 3-0 SEC FC

-Hope FC 3-1 Nyagatare FC

-Heroes FC 1-0 Gitikinyoni FC

-Vision FC 3-0 Rugende FC

-Intare FC 0-0 Vision JN FC (*Pen.5-3 )

-Pepiniere FC 3-2 Gasabo United

-United Stars 4-0 Akagera FC

-Rwamagana City 0-1 Esperance






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND