RFL
Kigali

Peace Cup 2018: Umukino wa Rayon Sports na Sunrise FC uzimurwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/07/2018 9:45
0


Muri gahunda z’imikino ya kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’Amahoro 2018, Sunrise FC yagombaga kuzakira Rayon Sports kuwa Gatandatu tariki ya 4 Kanama 2018 i Nyagatare, gusa uyu mukino ugomba kwimurirwa umunsi kuko Rayon Sports aribwo izaba yaraye igeze mu Rwanda.



Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports iri mu gihugu cya Algeria kiri mu Majyaruguru y’umugabane wa Afurika aho bari baragiye gusura USM Alger mu mukino w’umunsi wa kane w’imikino ya Tota CAF Confederation Cup 2018, umukino wakinwe ku Cyumweru tariki 29 Nyakanga 2018 bakanganya igitego 1-1.

Nyuma ikipe ya Rayon Sports baje kubwirwa na kompanyi z’indege ko nta matike y’indege ahari ya mbere ya tariki ya 3 Kanama 2018 ahubwo ko bagomba gukatisha amatike yo kuwa Gatanu tariki 3 Kanama 2018. Kuba Rayon Sports izagera mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018 byumvikana neza ko bidashoboka ko yakina na Sunrise FC kuwa Gatandatu tariki ya 4 Kanama 2018 i Nyagatare.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Bonny Mugabe umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko umukino wa Rayon Sports ugomba kwimurwa kuko Rayon Sports nta mwanya izaba yabonye wo kwitegura bitewe n’ikibazo cyo kubura indege ibagarura mu gihugu. “Umukino uzasubikwa kuko Rayon Sports babuze indege yihuta kuko basanze zaruzuye. Indi ndege izava Algeria ni kuwa Gatanu”.Bonny Mugabe

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Biteganyijwe ko Rayon Sports izagera mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018

Ikipe ya Rayon Sports yageze muri ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro 2018 isezereye FC Marines ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino ibiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND