RFL
Kigali

Peace Cup 2018: Rayon Sports FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Sunrise FC

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:9/08/2018 19:01
1


Kuri uyu wa Kane Saa 15h30 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino usoza 1/2 ngo hamenyekane ijya ku mukino wa nyuma hagati ya Rayon Sport na Sunrise FC. Uyu mukino warangiye ari ibitego 2 bya Rayon Sports FC ku busa bwa Sunrise FC.



Umukino ubanza wabereye i Nyagatare aho Sunrise FC yatsinze 2 ku 1 cya Rayon Sports FC. Mu mukino wo kwishura, Rayon Sports yatsinze Sunrise FC ibitego 2:1 biyihesha itike yo kujya ku mukino wa nyuma. Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.

Rayon Sports FC: Bikorimana Gerard, Mutsinzi Ange, Rutanga Eric,Yannick, Yassin , Mbondi, Kevin, Djabel, Niyonzima Olivier, Manzi Thierry, Rwatubyaye abdul.

Sunrise FC: Itangishatse J Paul, Serumogo Allp, Niyonshuti God, Mushimiyimana Regio, Manzi Sincere Hubert, Uwambazimana Leon,Niyibizi Vedaste,Moussa Ally, Sinamenye, Babuna Samsan.

Uyu mukino w’uyu munsi wasabaga ikipe ya Rayon sports kurinda izamu ryayo bihambaye, itinjizwa igitego ariko bikayisaba kandi gutsinda igitego 1 ku busa ibitaribi byagombaga kubashyira mu mibare myinshi. Igice cya 2 cyatangiye Rayon Sports yotsa igititu izamu Rya Sunrise ku munota wa 51 w’umukino Christ Mbondi yabonye amahirwe ntiyabasha gutsinda igitego.

Mugume Yassin yasimbuye Gilbert naho Khaleb asimbura Mbondi wasaga nkuwananiwe, mu minota mike Eric Irambona yasimbuye Gilbert wakiniraga ku mvune. Ku munota wa 60, Leon uzwi nka Kawunga yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Djabel. Ku munota wa 82 yasubiye, akorera ikosa Manzi Thierry bimuhesha ikarita itukura.

Ku munota wa 67 Sefu yitaruye izamu rya Sunrise ku mupira mwiza yari ahawe na Kevin afungura izamu nuko biba bibaye 1 cya Rayon sports ku busa bwa Sunrise. Rayon Sports yakomeje kubona amahirwe gusa ku munota Wa 79 Kevin anyeganyeza urushundura ku mupira mwiza yari ahawe na Yannick biba bibaye 2 ku busa bwa Sunrise. Sunrise nubwo yakomeje kotsa igitutu ishakisha amahirwe yo kubona byibuze igitego 1 ngo bakiranurwe na Penaliti, ntibyayihiriye kuko umukino warangiye ari 2-0.

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliviera Gons Alvez de Carmo (Robertinho) yashimiye Sunrise ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kubera ibikorwa byiza bari gukorera ikipe. Yagize ati: “Ntibyari byoroshye umukino ushize twakoze amakosa menshi ndashimira ikipe twakinnye nayo Sunrise. Uyu munsi tubonye itsinzi nyuma yo gusimbuza neza”. Uyu mutoza yakomeje anashimira ubuyobozi bwa Rayon Sports kubera ibikorwa bakomeje gukorera abakinnyi babo byerekeranye no kubahembera igihe, yavuze ko bagiye kwitegura neza umukino wa nyuma uzaba ku cyumweru.

Umutoza Evariste yavuze ko bari biteguye kugera ku mukino wa nyuma. Yagize ati:“Twaje twiteguye kugera ku mukino wa nyuma ariko ikipe twakinaga nayo ntiyari yoroshye, ibitego 2 dutsinzwe ntibivuze ko turi abaswa, hari amakosa twakorewe ntiyasifurwa, ariko ubu tugiye gusubira i Nyagatare kwitegura umukino w’umwanya wa Gatatu uzaduhuza na APR FC. Hateganijwe ko tariki 12 Mukura Victory Sport izakina na Rayon Sports umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, gusa ukaba uzabanzirizwa n’umukino wa Sunrise FC na APR FC bahatanira umwanya wa 3.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    manawe abaleyo duxengendi bizimana danny kilimbi





Inyarwanda BACKGROUND