Ndayishimiye Antoine Dominique umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Police FC muri iyi minsi ari mu bihe bye byiza byo kureba mu izamu , ibi byaje gukomeza kuba uguhozaho kwiza ubwo yatsindaga igitego kimwe rukumbi (1-0) Police FC yatsinze Kirehe FC , igitego yatsinze ku munota wa 61’.
Ndayishimiye Antoine Dominique yakunze kubura umwanya wo gukina mu mwaka w’imikino ushize na mbere y'uko Danny Usengimana ava muri iyi kipe kuko yabonaga umwanya wo gukina udahagije ku buryo umukinnyi yabona uko agaragaza ibyo ashoboye.
Nyuma y’umukino , Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC yavuze ko nawe abibona ko Ndayishimiye Antoine Dominique agenda azamura urwego kandi ko aba yabikoreye haba mu myitozo no hanze y’ikibuga.
“Dominique (Antoine Ndayishimiye) navuga ko ari mu bakinnyi bagenda bazamura urwego rwabo rw’imikinire kuko buri mukino nibura atsinda igitego cyangwa akanatanga umupira wakibyara (assist). Ni ibintu byiza byo kwishimira ndetse twanamutoye nk’umukinnyi w’ukwezi mu ikipe yacu (Police FC)”. Seninga Innocent
Agaruka ku myitwarirre ya Ndayishimiye Antoine Dominique, Seninga yavuze ko ari umukinnyi akurikirana agasanga akora imyitozo yiyongera ku yo baba bakoreye hamwe nk’ikipe bityo bikamufasha kugira imbaraga n’ubwitange mu kibuga.
“Dominique icyo namuvugaho ku mpamvu wenda atabonekaga cyane nuko hari Danny (Usengimana). Ntabwo (Dominique) yabonaga umwanya uhagije wo gukina kandi wari umwaka we wa mbere mu ikipe, guhita yisanga mu ikipe ntabwo byamukundiye ariko ubu uyu munsi afite umwanya. Arakora cyane cyane imyitozo y’ikirenga. Ntabwo akora imyitozo yacu gusa, ni wa mukinnyi mushobora guhura no mu muhanda ubona atwaye igare cyangwa ari kwiruka mu misozi bityo bikamufasha kubona ari wa muntu uhatana aho byakomeye”. Seninga Innocent
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC aganira n'abanyamakuru
Ikipe ya Police FC yakomeje mu mikino ya 1/8 itsinze Kirehe FC igiteranyo cy’ibitego 3-1 kuko mu mukino ubanza Police FC nabwo yari yatsinze Kirehe FC ibitego 2-1 i Nyakarambi.
Ndayishimiye Antoine Dominique yishimira igitego
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego
Seninga Innocent yahise ashyushya myugariro Bryan Muhinda (ibumoso) na Neza Anderson (iburyo)
Mu gusimbuza, Songa Isaie yasimbuye Usabimana Olivier, Neza Anderson asimbura Biramahire Abeddy naho Bryan Muhinda ahabwa umwanya wa Patrick Umwungeri.
Muri uyu mukino kandi, Patrick Umwungeri yahawe ikarita y’umuhondo ahita yuzuza abiri kuko no ku mukino ubanza yarayihawe i Nyakarambi. Abandi bahawe amakarita ni Manishimwe Yves na Biramahire Abeddy.
Ku ruhande rwa Kirehe FC, Nzabonimpa Prosper wagize ikibazo cy’imvune yasimbuwe na Nkurikiye Jackson, Benjamin Ndagizimana asimburwa na Nanfack Polidord naho Tresor Muhoza asimbura Mutabazi Isaie. Karim Patient yahavanye ikarita y’umuhondo.
Muhinda Bryan yinjiye asimbura kapiteni Patrick Umwungeri
Muhinda Bryan ku mupira nyuma yo gusimbura
Mu gice cya mbere, Seninga yangiye akoresha Biramahire Abeddy nka rutahizamu, Ndayishimiye Antoine Dominique agaca iburyo noneho Usabimana Olivier agaca ibumoso. Mbere yuko igice cya mbere kirangira, byaje guhinduka kuko byabonekaga ko Biramahire atari gutanga ibimenyetso byo gutsinda, bahise bamujyana ibumoso, Usabimana ajya iburyo bityo Ndaysihimiye Antoine Dominique akina nka rutahizamu.
Nyuma y’iminota micye ni bwo bongeye guhndura, Biramahire na Olivier Usabimana bagurana imyanya. Igice cya kabiri kigitangira bongeye gukina nk’uko byari byatangiye ku munota wa mbere. Ubwo Neza Anderson yari amaze kwinjira asimbuye Biramahire Abeddy, Mico Justin yavuye inyuma ya Songa Isaie hajya Neza Anderson bityo Mico aca ibumoso naho Ndayishimiye Antoine Dominique ajya ku ruhande rw’iburyo.
Seninga Innocent (iburyo) na Niyintunze Jean Paul (iburyo) ushinzwe tekinike mu ikipe ya Police FC
Neza Anderson yinjiye asimbuye Biramhire Abeddy
Umwungeri Patrick (5) ubwo yari asimbuwe yasanze Twagizimana Fabrice Ndikukazi (iburyo) wahoze ari kapiteni
Muvandimwe Jean Marie Vianney mu kirere yugarira
Abayobozi ba Police FC bashimira abakinnyi
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC atanga amabwiriza
Usabimana Olivier (19) ahatana na Isaie Mutabazi (17)
Nzabonimpa Prosper yavanwe mu kibuga ateruwe nyuma yo kugongana na Biramahire Abeddy
Abafana ba Police FC
Dukuzumuremyi Antoine umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Gicumbi FC
CP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC
Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade ya Kicukiro
Abatoza ba Police FC bagira inama abakinnyi mu kiruhuko
Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Kirehe FC aganira n'abakinnyi mu kiruhuko
Ndayishimiye Antoine Dominique (14) ashaka umupira cyo kimwe na Karim Patient (14) wa Kirehe FC (umutuku)
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza
Nizeyimana Mirafa yambukana umupira
Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Kirehe FC abaza abakinnyi niba bafite ubwenge bwo kumva ibyo ababwira
Mbarushimana Emile umunyezamu wa Kirehe FC
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira ashaka gucenga Karim Patient
..Yawumunyujije hagati y'amaguru
Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Kirehe FC avuga ko gutsindwa na Police FC byamweretse ko ikipe ye ishobora kuzaba ihagaze neza mu minsi iri imbere
Manishimwe Yves wa Police FC ahabwa ikarita y'umuhondo
Biramahire Abeddy atanga umupira
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira akurikiwe na Karim Patient
Karim Patient (14) ashaka aho yaca Manishimwe Yves
Mu mukino ubanza nabwo Ndayishimiye Antoine Dominique yari yafunguye amazamu
Biramahire Abeddy ku mupira
Patrick Umwungeri ashaka aho yatanga umupira
Neza Anderson (13) azamukana umupira
Umukino urangiye abakinnyi ba Police FC baganirijwe n'abayobozi babo
Dore uko imikino yarangiye:
Kuwa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018
- Espoir Fc vs Sorwathe FF (*1-0 Agg, Sorwathe FC yananiwe kugera i Rusizi )
-Amagaju Fc 3-0 Rwamagana Fc (4-1 Agg)
-AS Kigali 4-1 Gasabo United (6-1 Agg)
-Marines Fc 0-1 Intare Fc (2-2 Agg, Marines Fc niyo yakomeje kuko umukino ubanza yatsindiye hanze )
-Bugesera Fc 2-0 Unity Fc (2-0 Agg)
-Police Fc 1-0 Kirehe Fc (3-1 Agg)
-Musanze Fc 4-1 Heroes Fc (8-1 Agg)
-SC Kiyovu 5-1 Esperance Fc (11-3 Agg)
-Mukura VS 3-0 Hope Fc (3-0 Agg)'
Imikino itaganyijwe:
Kuwa Kane tariki 22 Gashyantare 2018
-Gicumbi Fc vs Pepiniere Fc (Gicumbi, 15:30)
-AS Muhanga vs Vision Fc (Stade Muhanga, 15:30)
-Etincelles Fc vs Etoile de l’est (Stade Umuganda, 15:30)
-Sunrise Fc vs Miroplast Fc (Stade Mironko, 15:30)
-La Jeunesse vs United Stars (Stade Mumena, 15:30)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO