RFL
Kigali

Peace Cup 2018: Mukura Victory Sports yageze ku mukino wa nyuma isezereye APR FC

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:8/08/2018 21:13
1


Ni umukino wagombaga gukiranura izi kipe kugira ngo hamenyekane izakina umukino wa nyuma mu gikombe cy'amahoro (Peace Cup) warangiye APR isezerewe kubera kunganya na Mukura Victory Sports 1-1.



Umukino ubanza Mukura Victory Sports yakiriye APR FRC kuri stade ya Huye umukino urangira ari ubusa ku busa ku mpande zombi. Kuri uyu wa Gatatu Saa cyenda n'igice z'amanywa (15h30) ni bwo umukino wo kwishyura wari utangiye aho APR FC yari yakiriye Mukura Victory Sports ku kibuga cya stade i Nyamirambo.

Ku munota wa 25 w'umukino APR  FC yabonye amahirwe itsinda igitego cya mbere ikomeza kotsa igitutu Mukura Victory Sport gusa igice cya mbere cyirangira ari kimwe cya APR FC. Uyu mukino waranzwe no guhabwa amakarita menshi ikipe ya APR kubera amakosa menshi bakoreraga ba rutahizamu ba Mukura.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko APR FC ishaka guhagarara ku gitego cyayo ibi bigatizwa umurindi na Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC watinzaga umukino. Ku munota wa 67 w'umukino Kimenyi Yves yahawe ikarita y'umuhondo yihanangirizwa gutinza umukino, mu minota ya nyuma y'umukino Imanishimwe Emmanuel yahawe ikarita itukura nyuma yo gutera inkokora umukinnyi wa Mukura Victory Sports. Iranzi nawe yahawe ikarita y’umuhondo.

Igice cya kabiri cy'umukino cyahiriye ikipe ya Mukura Victory Sports kuko yatangiye yotsa igitutu ku izamu rya APR FC. Ibra na Bukuru Christopher ni bo basimbuye ku ruhande rwa Mukura Victory Sports naho Dominic Savio nawe ahabwa umwanya wo gufasha ikipe ya APR FC kwikura imbere ya Mukura. Impinduka Mukura Victory Sports yakoze byayihaye umusaruro mwiza wo kwishyura igitego 1 ari nacyo yo yishakiraga kugira ngo igere ku mukino wanyuma.

Umutoza wa Mukura Victory Sports Haringingo Christian Francis yavuze ko ntacyo anenga ku misifurire. Yagize ati: "Twari dufite amahirwe yo gutsinda, igitego kimwe cyari gihagije ngo dukomeze. Ntacyo nenga ku misifurire ibintu byose byagenze neza twakinnye neza umukino wacu."

Uyu mutoza yakomeje avuga ko gutinza umukino kwa APR FC byatumye yibuza amahirwe yo gutsinda, ikarita y'umutuku ngo yarayizeye kandi haba Sunrise FC cyangwa Rayon Sports izakomeza bazakina nayo.

Umutoza Petrovic wa APR FC yavuze ko ntako batagize ariko bahombye amahirwe yo gukomeza. Yagize ati: "Uno munsi twakinnye twakoze ibikorwa byinshi mu kibuga ariko kunganya bitumye tuvamo." Hateganijwe ko izatsinda hagati ya Sunrise FC na  Rayon Sports izahura na Mukura Victory Sports ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean pierre5 years ago
    a p r yacu turayikunda sorry





Inyarwanda BACKGROUND